iPhone 8 zatangiye kuvaho ikirahure kubera ibibazo bya batiri

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Apple, uruganda rwamamaye mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni zigezweho za iPhone, ruherutse gutangaza ko rugiye kwiga ku kibazo cya telefoni nshya za iPhone 8 ziherutse kujya ku isoko ariko ubu ziri kwikuraho ibirahuri biturutse ku kuba batiri zazo zibyimba.

Umubare muto w’abakoresha izi telefoni wagaragaje iki kibazo, kandi kugeza ubu, kiri kuri telefoni nyinshi hagendewe kuri raporo zaturutse muri Aziya.

Umwe mu bakoresha izi telefoni yabinyujije ku rubuga rwa Twitter agaragaza uburyo ikirahure cy’imbere cyatandukanye na telefoni. Indi raporo yaturutse mu Bushinwa, yagaragaje iki kibazo, aho nyiri telefoni ya iPhone 8 Plus, yavuze ko byamubayeho mu gihe yari ayishyize ku muriro.

Umuvugizi w’uruganda rwa Apple, yavuze ko bari gusuzuma iki kibazo kandi bemeje ko cyagaragaye ku bantu bake. Batiri zigaragarwaho no kubyimba si ikibazo gishya kuko byagaragaye umwaka ushize kuri telefoni zo mu bwoko bwa Note 7 Fiasco zikorwa n’uruganda rwa Samsung.

Inshuro nyinshi batiri zikoze muri Lithium-ion, byagaragaye ko zishobora guturika igihe icyo aricyo cyose biturutse ku binyabutabire bizikoze.

Telefoni yo mu bwoko bwa iPhone 8 yashyizwe ku isoko mu kwezi gushize kandi amagana y’abantu bari bizeye ko izagurwa cyane. Ubusanzwe Apple izwiho kwifashisha abahanga mu gukora batiri baturuka mu nganda za Samsung na LG.

iPhone 8 ikoze mu buryo umuntu ashobora kuyishyiramo umuriro akoresheje indahuzo cyangwa mu buryo bw’inziramugozi (wireless). Abayikoresha bagaragaje ko batiri yayo ifite ubushobozi buke ugereranije n’iyayibanjirije.

Telefoni za iPhone 8 zikomeje gutera ibibazo
Ibi bibazo byagaragaye cyane muri Aziya ku bantu benshi
Batiri z'izi telefoni ziri kubyimba bigatuma ibirahure bivaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza