LG yakoze telefone yirukana imibu

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 2 Ukwakira 2017 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Kompanyi y’Abanya-Koreya y’Epfo ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga, LG, yakoze telefone ifite ubushobozi bwo kwirukana imibu mu nzu.

Iyi telefone yiswe LG K7i, yamuritswe mu nama yiga ku bijyanye na telefone mu Buhinde(India Mobile Congress) mu mpera z’icyumweru gishize, ikazajya yifashisha amajwi yo mu bwoko bwa Ultrasonic waves azajya yirukana imibu n’utundi dukoko tuza mu nzu nk’isazi n’utundi.

Iyi kompanyi ivuga ko bimwe mu bikoresho byayo birimo televiziyo na Air Conditioners byifitemo ikoranabuhanga rifasha kwirukana imibu mu nzu, LG K7i ikaba ari yo telefone ya mbere ikoranye iri koranabuhanga.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri LG mu Buhinde, Amit Gujral, yavuze ko iyi kompanyi yihaye intego yo gufasha abakiliya bayo kugira ubuzima buzira umuze, akaba ari yo mpamvu hakozwe iyi telefone. Yongeyeho ko nta ngaruka mbi igira ku buzima bw’uyikoresha nyuma yo gukorerwa igerageza mu bihe bitandukanye igahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge n’ikigo mpuzamahanga cy’Abahinde cyiga ku miti no ku binyabuzima.

Biteganyijwe ko iyi telefone izaba igurwa amadolari ya Amerika 122, asaga ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda.

U Buhinde bumaze igihe bwibasiwe n’indwara ziterwa n’imibu zirimo malaria zifata ibihumbi by’abaturage ndetse abagera ku bihumbi 100 bapfa buri mwaka. Umwaka ushize u Buhinde bwatakaje miliyoni 733 z’amadolari y’Abanyamerika mu kugura imiti yo gutera mu nzu.

Iyi telefone yakoranywe ikoranabuhanga ryirukana imibu mu nzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza