RIB yatahuye uburyo burimo gukoreshwa n’abatekamitwe bakigarurira WhatsApp z’abantu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 5 Kamena 2019 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Mu gihe WhatsApp imaze kuba uburyo bwifashishwa na miliyari z’abaturage mu itumanaho rya buri munsi, ni nako abatekamitwe bakamejeje mu kuyifashisha bambura abaturage kandi bakabikora mu izina ry’umuntu runaka, ukaba wamuha amafaranga nyamara ari abamwiyitiriye.

Kuri uyu wa Gatatu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwabonye amakuru ko WhatsApp irimo kwifashishwa cyane mu kwambura amafaranga abantu batandukanye.

Birasanzwe ko iyo ugiye gukoresha WhatsApp bwa mbere mu gikoresho runaka, iyo umaze gushyiramo nomero ya telefoni hari imibare itandatu (verification code) wohererezwa kuri ya nimero ushaka kuzajya ukoresha kuri WhatsApp.

Iyo nimero ushaka gukoresha ari yo iri muri iyo telefoni, uwo mubare uhita wiyuzuza ahabigenewe nta kindi bigusabye. Iyo iri mu yindi telefoni, wa mubare niho ujya bityo bikagusaba kuwurebamo, ukawuzuza ahagenwe.

Ni nako bigenda iyo umutekamutwe ashatse kwigarurira WhatsApp yawe, ashyira iyi porogaramu nko muri telefoni ye, akuzuzamo nimero yawe ya telefoni, ugahita wohererezwa ya code utabizi.

Mu itangazo RIB yashyize ahagaragara yakomeje iti “Abagenzacyaha bacu babonye ko abatekamitwe bafata nimero z’abantu bakazikoresha mu gushyira WhatsApp muri telefoni zabo, bagahita babahamagara bigize nk’abakozi ba Irembo, bakababwira ngo baboherereje iyo mibare bibeshye, bakayibasaba.”

Ucyohereza wa muntu iyo mibare, WhatsApp yo muri telefoni ye itangira gukora, iyawe ikavaho maze akigarurira ubutumwa bwose, agatangira kuvugana n’abantu bawe ari naho ahera abasaba amafaranga mu izina ryawe, uwemeye kuyohereza akamusaba kuyanyuza ku yindi nimero amuha.

Ni ibintu byeze ku buryo hari ubwo iyi code izana n’ahantu ukanda (link), wabikora utaranamenya n’ibyo ari byo bikaba bisobanuye ko wa mubare ari wowe uwemeje, ukaba ushyize WhatsApp yawe mu maboko y’abagizi ba nabi.

RIB yakomeje iti “Itsinda ry’abagenzacyaha bacu ririmo gukurikirana abo banyabyaha ngo bagezwe imbere y’ubutabera no mu gukumira ibindi byaha by’ikoranabuhanga. Turasaba umuntu wese waba warahuye n’ubu butekamutwe cyangwa akabigiraho amakenga, kubimenyesha sitasiyo ya RIB imwegereye kugira ngo bikorweho iperereza.”

RIB yasabye abantu kutagira amakuru n’amwe y’umutekano wa WhatsApp yabo cyangwa imibare yayo basangira n’umuntu uwo ari we wese yaba abahamagaye kuri telefoni cyangwa ubundi buryo aba bajura bakoreshamo.

Yasabye kandi abaturage gushishoza mbere yo koherereza amafaranga umuntu uwo ari wese uyabasabye kuri telefoni, ndetse igihe bagize amakenga bagahamagara ku 166 bagatanga amakuru cyangwa bagasaba ubufasha.

Umubare wohererezwa umuntu atangiye gukoresha WhatsApp ni uwo kwitonderwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza