Samsung igiye guhishura nyirabayazana w’iturika rya Galaxy Note 7

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Mutarama 2017 saa 02:55
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Samsung rugiye gusohora raporo igaragaza impamvu mpamo zatumye telefoni zayo zo mu bwoko bwa Galaxy Note 7 ziturika.

Biteganyijwe ko kuwa Mbere, tariki ya 23 Mutarama aribwo Samsung izashyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi bumaze igihe bukorwa ku cyateye iturika ry’izi telefoni za Note 7 zakunze gushya mu gihe zabaga ziri gushyirwamo umuriro.

Ni ku nshuro ya kabiri izaba itanga ibisobanuro ku iturika ryazo nyuma yo kwikoma bateri ivuga ko arizo zifite ikibazo, bitagize icyo bihindura kuri raporo zasohorwaga zigaragaza ko iturika rirushaho kwiyongera.

Mbere y’uko Samsung ishyira hanze ibyavuye mu bushakashatsi yakoze, Ikinyamakuru cya The Wall Street Journal cyatangaje ko mu mpamvu ishobora kugarukaho zirimo ikibazo cya batiri nini zari zinakoze nabi zateye iturika n’uruhererekane mu kugeza izi telefoni ku isoko. Batiri ziri muri Note 7 zakozwe na Samsung SDI Co Ltd na Amperex Technology.

Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Abanyamerika cy’Ikoranabuhanga n’Itumanaho cya IDC (International Data Corporation), Bryan Ma ushinzwe kugenzura ibikoresho yagize ati “ Kuri iyi nshuro bagomba kugaragaza ikibazo nyirabayazana bitewe n’uko ibyatangajwe bwa mbere nta kuri byari bifite.”

Samsung yatangaje ko hari itsinda ryigenga ryashyizweho ngo rikore ubushakashatsi na ryo rizagaragaza ibyo bakusanyije.

Galaxy Note 7 zikorwa n’uruganda rwa Samsung zashyizwe ku isoko ku wa 18 Kanama 2016.

Uru ruganda rwo muri Koreya y’Epfo ruza ku mwanya wa mbere ku Isi mu zikora telefoni zikunzwe kandi zigezweho, mu ntangiriro za Nzeri 2016, nibwo rwasabye abantu bose bari bamaze kugura Galaxy Note 7 zigera kuri miliyoni 2.5 kuzisubiza mu ruganda nyuma y’uko rwakiriye ibirego by’abantu bagaragaza ko batiri zazo ziri guturika, bagahabwa izindi.

Kuva icyo gihe sosiyete zikomeye zikora ingendo z’indege zatangiye kubuza abagenzi gukoresha no gucomeka telefoni za Galaxy Note 7.

Raporo zongeye kugaragaza ko nazo bateri zazo zaturitse, byaje no gutuma Samsung ikura ku isoko izi telefoni mu ntangiriro z’Ukwakira.

Iturika ry’izi telefoni zateye Samsung igihombo cya miliyari 5.3 z’amadorali ya Amerika ndetse izigera kuri 96% zisubizwa mu ruganda.

Samsung itangaza ko iri gufata ingamba ntakuka zizayifasha guhangana ndetse no kwirinda ko ibibazo byabaye kuri Note 7 byakongera kugaragara ukundi.

Ntibiratangazwa niba, Samsung ikomeje kugarura icyizere cy’abakiriya bivugwa ko ishobora gusohora telefoni za Galaxy S8 biteganyijwe ko izasohoka muri Werurwe cyangwa Mata uyu mwaka.

Samsung igiye gusobanura impamvu zateye iturika rya telefoni za Galaxy Note 7
Galaxy Note 7 zashyizwe ku isoko muri Kanama 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza