Uburyo wakwifashisha ushyira umuriro muri telefone udakoresheje uw’amashanyarazi

Yanditswe na Habimana Jean Baptiste
Kuya 3 Ukwakira 2017 saa 01:41
Yasuwe :
0 0

Telefone yabaye umuhuza w’abantu, kuva ku mukozi wo mu rugo na shebuja kugera mu bushorishori ahaganirirwa imishinga ibyara inyungu n’amafaranga menshi, bituma abayikoresha barushaho kuyiha agaciro umunsi ku wundi bishingiye ku ruhare rwayo mu kunoza ihanahana ry’amakuru.

Agaciro ihabwa gatuma benshi bayifata nk’amata y’abashyitsi bakamenya ko ifite ibyangombwa nkenerwa byose birimo amafaranga yo guhamagara n’umuriro uhagije udatuma itetereza nyirayo mu gihe cya ngombwa.

Abatuye isi babayeho mu buzima aho usanga umuriro w’amashanyarazi ufite agaciro ntayegayezwa mu mpande zose kuko ukenerwa kuva mu rugo ku bikoresho by’ibanze birimo radio, televiziyo, frigo, telefone n’ibindi kugeza mu nganda ahatunganyirizwa ibya rutura.

Amashanyarazi asigaye abura, benshi bakitabaza telefone ngendanwa bamurika gusa umuriro wazo ushobora kutaramba ku buryo benshi bawuhanga amaso. Mu gushaka umuti w’iki kibazo, abahanga bashatse amayeri ashobora gukoreshwa nk’iturufu ryafasha abantu kwinjiza umuriro muri telefone batayishyize ku muriro nk’ibisanzwe.

Hari uburyo bwinshi bushobora kugoboka umuntu washiriwe n’umuriro burimo kwitwaza ibikoresho bibika umuriro ‘Power bank’ , abandi bakoresha batiri zifite volt icyenda cyangwa gucomeka smartphone mu mbuto (uburyo butamenyerewe gukoreshwa).

Abahanga batanga inama zo kwirinda gukoresha bumwe muri ubu buryo kuko bushobora kwangiza ubuzima bwabo ndetse na telefone muri rusange.

Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru cyerekana uburyo bwo gushyira umuriro muri telefone, igihe waba wabuze aho ucomeka kandi wagushiranye.

Kubyaza umuriro mu mbuto

Gukoresha imbuto ni uburyo bushobora gufasha gushyira umuriro muri telefone gusa hari ingaruka bioshobora kugira.

Ibi bikorwa n’ufite ibisate by’imbuto, yaba indimu cyangwa amacunga aho ufata udusinga tubiri ukadushyira muri buri rubuto ku buryo tudakoranaho. Iyo umaze kuzitobora ufata urundi rusinga, ukarucomeka ku buryo uhuza imbuto zombi bigatanga igisa n’umuriro. Iyo urangije iki cyiciro uhita ushishura USB yawe ukayihuza n’insinga ziri mu mbuto z’amacunga cyangwa indimu.

Ibi birashoboka cyane ko byatanga umuriro wakwifashisha ucomeka telefone yawe, bigomba kwitonderwa kuko bishobora no kuyangiza.

Gukoresha agakoresho kabika umuriro (Power bank)

Hari utubika-muriro dutandukanye wakwifashisha ushyira umuriro muri telefone yawe igihe umuriro usanzwe wagiye.

Ku isoko rigurishirizwaho ibikoresho by’ikoranabuhanga hagaragara ‘Power bank’ nyinshi birimo nk’iyitwa Anker PowerCore 20100; iyo yuzuye, ibasha gucomekwaho telefone yo mu bwoko bwa iPhone 7 inshuro zirindwi ku munsi, Galaxy S6 inshuro eshanu na iPad nini inshuro enye.

Abakoresha ‘Power bank’ bagomba kuzihozamo umuriro kugira ngo zibagoboke mu gihe bikenewe.

Kwifashisha umuriro wabyawe n’imbaraga z’umuyaga

Umuntu washiriwe n’umuriro ashobora kugufasha kubona amashanyarazi ni ugukoresha imbaraga zitangwa n’umuyaga.

Abahanga bavuga ko ushobora gukora uburyo bwihariye wifashishije ‘Portable Wind Turbine’, agakoresho kagendanwa kerekana icyerekezo cy’umuyaga gashobora kugufasha by’umwihariko mu bice bitabamo abantu.

Aka gakoresho gafasha guhindura umuyaga ugatanga umuriro ushobora guhuzwa na moteri gusa gakoreshwa mu gihe umuyaga ukiri guhutera utarahagarara.

Portable Wind Turbine’ igura ama-pound 303, ishobora kubika umuriro ushobora gushyirwa muri telefone inshuro esheshatu.

Aka gakoresho gafasha mu guhindura umuyaga ugatanga umuriro

Gukoresha imbaraga z’umuriro wo mu ziko

Ibikoresho byinshi bikoreshwa mu guteka bigira n’ubushobozi bwo gusharija telefone kuko ubushyuhe bitanga bushobora kuvamo imbaraga zibyara amashanyarazi.

Ishyiga rigezweho rikoreshwa muri iyi minsi mu bihugu byateye imbere rya BioLite CampStove, rigura ama-pound 134. Urikoresha ashyiramo inkwi, ku ruhande rwaryo rifite ahantu ho gushyiriramo umuriro muri bateri.

Nyuma yo guteka ushobora gucomeka iPhone yawe ukaba wanasangiza inshuti zawe amafunguro wateguye kuri Instagram.

Ubu buryo bwose bushobora gufasha mu kwirinda ibibazo byaterwa no kubura umuriro muri telefone yawe, harimo nko kwica gahunda wari ufitanye n’undi muntu, akazi, kutamenya amakuru yo hirya no hino n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza