Uko telefone zahinduye icyerekezo cy’ubuzima bw’Abanyarwanda mu myaka 15 ishize

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Nzeri 2017 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Uko imyaka ishira indi igataha niko telefone zigendanwa zinjira mu buzima bwa muntu, ndetse abareba imbere cyane basanga mu myaka mike zizaba nk’akuma kagenzura imibereho ye yose, kuko buri bwoko busohotse buzana akarusho n’ikoranabuhanga rigezweho.

Imibare y’abatunze telefone mu Rwanda ubu irazamuka buhoro ugereranyije no mu myaka ishize, nubwo bitabuza ko iyo ugeze ku isoko rya telefone usanga ari imari ishyushye, ndetse ibiciro byazo biri hejuru bitewe n’uko buri wese yifite.

Uzabona Fero f180 igura 7500Frw, ubone TECNO T660 igura 20 000Frw, Fero L100 igura 60 000Frw, Tecno Phantom uyigure 260 000Frw, Samsung Galaxy Note5 igura 580 000Frw, BlackBerry Keyone igura 630 000Frw, Samsung Galaxy S8+ igura 800 000 Frw kugeza kuri iPhone X igura mu bihumbi 900 Frw.

Imibare y’abatunze telefoni ihindagurika buri kwezi, ariko Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruvuga ko kugeza ku wa 31 Kanama, abatunze telefone zigendanwa bageze kuri 74.4%, bangana n’Abanyarwanda 8 580 523, muri miliyoni hafi 12 z’abarutuye.

Icyo kigo kigira kiti “Umubare wa telefone zikoreshwa mu Rwanda warazamutse uva kuri 8 497 462 mu mpera za Nyakanga 2017 ugera kuri 8 580 523 mu mpera za Kanama 2017, bingana n’izamuka rya 1%. Mu baturage ziyongereyeho hafi 0.5% kuko abazitunze bavuye kuri 74% bagera kuri 74.4%.”

Iri zamuka risa n’irigenda buhoro ariko hari ubwo ryatumbagiye bitewe n’uko umubare w’Abanyarwanda babashaga kuzigura wagendaga uzamuka.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, mu 2012 cyatangaje ko “umubare w’ingo nibura zitunze telefone imwe zari 6.2 ku ijana mu 2005/2006, ziyongeraho 39 ku ijana zigera kuri 45.2 mu baturage bose mu 2010/2011.”

Telefone imaze guhuza byose

Ikigo gitanga serivisi za telefone zigendanwa cyabimburiye ibindi mu Rwanda ni MTN yinjiye ku isoko mu 1998. Kuri benshi telefone yari iyo guhamagara no kwitaba, kandi byakoraga umugabo bigasiba undi kuko byasabaga umufatabuguzi kugura ikarita yo kwitaba n’iyo guhamagara.

Mbere itumanaho ryari ukwandikirana amabaruwa akamara igihe mu iposita, cyangwa umubyeyi akava Iburengerazuba akajya gusura umwana we i Kigali atazi ko ahamusanga.

Ibyo byagiye biba amateka, ibyari serivisi z’amajwi n’ubutumwa bugufi (SMS) biriyongera, bijyana n’itangira ry’ibindi bigo by’itumanaho birimo Tigo yinjiye mu Rwanda mu 2009 na Airtel mu 2012.

Ubu umuntu akoresheje telefone abasha gufata amashusho cyangwa amafoto akabyoherereza uwo bategeranye, agakoresha amafaranga ari kuri konti muri banki, agasaba ibyangombwa, akishyura fagitire zinyuranye hadasibye n’urunyurane rw’imirimo yifashisha internet.

Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho muri Tigo Rwanda, Sunny Ntayombya, yabwiye IGIHE ko imaze kurenga kuba ikigo cy’itumanaho rya telefone, ahubwo cyinjije abafatabuguzi neza mu Isi y’ikoranabuhanga na serivisi z’imari.

Yakomeje agira ati “Nka Tigo Cash, uburyo bwacu butanga serivisi z’imari bwegereje abakiliya bacu uburyo bwo kwizigamira, cyane ku bantu batari bafite konti za banki.”

Ubu abakoresha telefone babasha kubitsa amafaranga, kwishyura fagitire z’amashanyarazi n’amazi cyangwa amafaranga y’ishuri binyuze mu butumwa bugufi gusa, ku buryo batandukanye no kugendana amafaranga.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko urebye nko mu myaka irindwi ishize, hagati ya Mutarama na Ukuboza 2011, kuri telefone (Mobile banking) hakozwe serivisi z’amafaranga 527 300 zifite agaciro ka miliyari 5 na miliyoni 215 Frw, mu gihe hagati ya Mutarama na Ukuboza 2016 hakozwe serivisi 3 906 642 zifite agaciro ka miliyari 37 na miliyoni 164 Frw.

Mu gukomeza guhanga udushya, MTN Rwanda iheruka gutangiza uburyo butuma umufatabuguzi wayo ahabwa inguzanyo igera ku 300 000 Frw ku nyungu ya 9%, mu bufatanye na Commercial Bank Of Africa (CBA), hagamijwe gufasha Abanyarwanda kugera kuri serivisi z’imari ku bakoresha MTN Mobile Money.

Ubwo ubu buryo bwatangizwaga, Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Bart Hofker, yavuze ko iyo gahunda izwi nka Mokash igamije gufasha 74% by’Abanyarwanda bagera kuri serivisi z’imari ariko batagira konti muri banki.

At “Hamwe n’iyi serivisi bazabasha kubigeraho. Icyo ukeneye ni ukugira umurongo wa MTN, ubundi ugatangira kwizigama no kubona inguzanyo.”

Telefone nayo itangiye kwifashishwa cyane mu rwego rw’amabanki, aho niba uhembwe uhita ubona ko wakiriye umushahara ubirebeye muri telefone, ukabasha guhahisha amafaranga ari kuri konti yawe ukoresheje telefone, ndetse ukayohererezaho umuntu ariyo wifashishije.

Bigamije gufasha abantu kwirinda gutakaza igihe bamaraga bafata amafaranga kuri banki no kugura serivisi zitandukanye.

Banki ya Kigali iri mu mushinga wo gutanga inguzanyo kuri telefone. Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, aheruka kuvuga ko iyi banki yagabanyije imbaraga mu gufungura amashami hirya no hino, ahubwo zigiye kongerwa mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Hari gahunda dufite yo gutangira gusaba inguzanyo umukiliya wacu yifashishije telefone muri Mobile Banking, ku buryo mu minota itarenze itanu umuntu azajya amenya niba yahawe inguzanyo, amafaranga agashyirwa kuri konti ye cyangwa kuri Mobile Money. Ni ikintu tuzashyira ahagaragara mu minsi iri imbere."

Ubu hari guhangwa ikoranabuhanga ritabarika ryubakiye kuri telefone nk’uburyo bwo guhura n’umuganga kuri telefone, kuba telefone irimo internet wayifashisha ikakuyobora ujya ahantu runaka, ndetse ubu ziri no kwifashishwa mu masomo.

Abahanga baranashakisha uburyo zarushaho kunogera abazikoresha, nk’aho bari kureba uko zajya zishyirwamo umuriro mu kanya nk’ako guhumbya nk’uko ushyushya amazi muri kettle, bareba uko hakorwa telefone zitangiza ibidukikije nk’izishobora kubora, kuzingwa n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza