Uko wakoresha konti ebyiri za Whatsapp muri telefoni imwe

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Gashyantare 2017 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Whatsapp ni porogaramu ikunzwe kandi ikoreshwa na benshi ku Isi mu kohererezanya ubutumwa bugufi, amafoto n’ibindi.

Muri iki gihe isigaye inakoreshwa mu guhamagarana hakoreshejwe internet haba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

Hari uburyo butandukanye bwo gukoresha nimero zirenze imwe muri telefoni hifashishijwe porogaramu zishobora guhindura ibiranga telefoni bikagaragaza ko irimo ebyiri.

Ibi bishobora gutuma umuntu ukoresha iyo telefoni agira ubushobozi bwo gukoresha porogaramu zitandukanye inshuro ebyiri icyarimwe kuko igenzura rikoreshwa n’abakoze izi porogaramu riba ryamaze kwerekana ko hari gukoreshwa telefoni ebyiri.

Porogaramu yitwa ’Parallel Space’ ijya mu matelefoni akoresha Android ni imwe mu zikoreshwa na benshi ku Isi babasha gukoresha nimero ebyiri kuri Whatsapp muri telefoni imwe.

Iyi porogaramu itandukanye n’izindi zishobora gutuma umuntu akoresha nimero ebyiri kuri Whatsapp kuko yo mu gushyiramo indi nimero bidasaba ko habanza gukurwamo Whatsapp isanzwe.

Parallel Space iri muri nke zemewe mu bubiko bwa Google Play bwa porogaramu zitandukanye zijya muri telefoni zikoresha Android.

Uburyo bukurikizwa mu gukoresha nimero ebyiri za muri telefoni imwe hakoreshejwe ’Parallel Space’:

- Ujya mu bubiko bwa Google Play, ugashaka ’Parallel Space’ ukayishyira muri telefoni

- Nyuma ufungura ’Parallel Space’ ugakanda ku kimenyetso cyo guteranya kiboneka ku ruhande rw’iburyo hasi

- Uhita ubona porogaramu nyinshi zisanzwe ziri muri telefoni ugahitamo Whatsapp

- Iyo Whatsapp imaze kugera muri ’Parallel Space’ urayifungura, hanyuma ugashyiramo nimero ya kabiri nshyashya ushaka gukoresha cyangwa indi usanganywe. Bikorwa mu buryo busanzwe nk’uko bigenda kuri Whatsapp isanzwe.

Ubu buryo bushobora no gukoreshwa ku zindi porogaramu za telefoni zitandukanye zisanzwe zitemerera abazikoresha kugira konti ebyiri.

‘Parallel Space' ishobora gukoreshwa n'umuntu wifuza gukoresha konti ebyiri muri telefone imwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza