Uruganda rukora rukanacuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye arirwo Bralirwa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena, rwamurikiye abanyamakuru bumwe muburyo bushya bwikoranabuhanga bwiswe “Perfect execution mobile" buzafasha abakiriya babo kumenya amakuru ari ku ruganda batagombye kugera yo.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga Bralirwa yamuritse bujyanye no gufasha abakiriya bayo kumenya amakuru agezweho, ndetse no korohereza abakozi ba Bralirwa bafataga ingendo zitandukanye bajya aho abakiriya babo bakorera rimwe na rimwe aho banditse ibyo bavanyeyo bikaba byanatakara kuko bakoreshaga amakayi, ibi ngo biba ari ukugirango bamenye uko abakiriya babo bakira serivisi zitangwa na Bralirwa.
Jan Van Velzen ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bari bahagarariye uru ruganda rwa Bralirwa, bagaragarije abanyamakuru ko mbere y’uko batangiza iki gikorwa, abakozi babo bataga umwanya munini bityo bikaba byaratwaraga umwanya.
Aba bayobozi bavuga ko gushyiraho ubu buryo bw’ikoranabuhanga biri muri bimwe uruganda rwiyemeje, ndetse no kugendana na gahunda Leta y’u Rwanda yiyemeje mu gukoresha ikoranabuhanga ryihuse mu cyerekezo 2020.
Hasobanurwa ku nyungu iri koranabuhanga rizamarira Bralirwa ndetse n’abakiriya bayo, hasobanuwe ko bizafasha uruganda kumenya vuba uburyo abakiriya babo bacuruza kuko hari abakozi bashizwe kwakira ubutumwa bw’abakiriya biciye kuri internet bityo kandi bahite batanga igisubizo vuba. Naho kuruhande rw’abakiriya, ngo nabo bazabona inyungu dore ko bafata umwanya baza kubaza ibibazo bitandukanye ku kicaro gikuru.
Ubu buryo bwiswe “Perfect execution mobile” bwatangiye gutekerezwaho mu mwaka wa 2010 kugirango Bralirwa nk’uruganda rwambere mu Rwanda mu gucuruza ibinyobwa rukoreshe ikoranabuhanga, ngo hatangiye guhugurwa bamwe mu bazakora muri iki gikorwa, naho mumwaka wa 2011 ikaba aribwo yatangiye kujya ikoreshwa iri koranabuhanga mu bice bitandukanye mu gihugu.
Uruganda rwa Bralirwa rwaratangiye kugeza ibinyobwa byarwo mu Rwanda mumwaka 1959. Kugeza ubu rukaba rufite icyicaro cyarwo Gisenyi mu Ntara y’Uburengerazuba.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite telefoni zigendanwa mu Rwanda bashyizwe igorora na "Net Solutions"
8.05.2013 |
|
Abakoresha telefone zigendana mu Rwanda bagera kuri 57.3%
2.05.2013 |
|
Abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda barenze 1/2 cy’abaturage
2.05.2013 |
|
Iteganyagihe rigiye kujya rimenyekanira mu butumwa bugufi bwa telefoni
16.04.2013 |
|
Amatangazo y’akazi kuri telefoni
19.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |