Haratangira kwandikisha SIM cards za telefone

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 4 Gashyantare 2013 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere, tariki 4 Gashyantare 2013 haratangira ku mugaragaro igikorwa cyo kwandikisha SIM cards za telefone zihuzwe na numero y’indangamuntu ya nyiri telefone.
Ubusanzwe abantu bari bamenyereye kugura SIM cards bakazikoresha uko bashaka , bigoranye kumenya umuntu uyikoresha, ariko Ikigo ngenzura mikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kiratangira kwandika SIM card ya buri telefone., igikorwa kikazamara amezi 6.
Umuyobozi wa RURA, Regis Gatarayiha (...)

Umuyobozi wa RURA, Regis Gatarayiha ashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda kuzitabira icyo gikorwa kuko ari ku nyungu zo kubacungira umutekano wabo ndetse no gukumira ibyaha bikorerwa kuri telefoni.

RURA itangaza ko kwandikisha SIM card bizajya bikorwa ku buntu n’umukozi w’ikigo cy’itumanaho, nyiri telefoni agaragaje indangamuntu ye.

RURA itangaza ko kwandikisha SIM CARD ari ngombwa kuko bizafasha mu gukumira ibyaha byakorerwaga kuri telefoni.

Ku kibazo cy’uko muri miliyoni zisaga eshanu n’ibihumbi 300 bakoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa harimo n’abana badafite ikarita y’indangamuntu, Regis GATARAYIHA yavuze ko ababyeyi b’umwana aribo baziyandikishaho izo sim card, ibyo bikazafasha no kumenya uburyo abana bamwe babonye telephoni, kuko hari abazibona abayeyi babo batabizi.

Ku baturage batakaje indangamuntu zabo, ubuyobozi bwa RURA buvuga ko icyo kibazo bakiganiriyeho n’umushinga w’indangamuntu, ubizeza ko uwataye indangamuntu adashobora kumara ibyumeru bibiri atarabona inshya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza