Imyiteguro yo kwandika SIM Card mu Rwanda igeze kure

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 7 Mutarama 2013 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere RURA, buratangaza ko imyiteguro yo kwandika SIM Card za telefoni igeze kure bukaboneraho no guhumuriza Abanyarwanda ko nta n’umwe uzacikanwa nk’uko biherutse kuba muri Kenya aho SIM card zirenga miliyoni zitigeze zandikwa.
Ku murongo wa telefoni na Mutabazi Jean Baptiste ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri RURA, yadutangarije ko nta gihindutse kwandika SIM Card bizatangira tariki ya kane Gashyantare 2013.
Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara (...)

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizamara amezi atandatu, ni ukuvuga ko kizageza tariki ya 31 Nyakanga 2013.

RURA irasaba sosiyete z’itumanaho mu Rwanda kuzorohereza abafatabuguzi bazo muri iki gikorwa.

Mu rwego rwo gusobanurira abaturage ibyo kwandika SIM card, Mutabazi yadutangarije ko hateganyijwe ikiganiro “Kubaza bitera kumenya” kizaba ku cyumweru tariki ya 13 Mutarama kikazaba kigamije gusobanura gahunda y’icyo gikorwa.

Amwe mu masosiyete y’itumanaho mu Rwanda na yo arimbanyije imyiteguro. Urugero ni nka MTN yafashe gahunda n’abafatabuguzi bayo ko izajya ibasanga ku midugudu aho batuye.

Si mu Rwanda gusa kwandika SIM card bibera, kuko no mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba byatangiye gukorwa.

Ahaherutse kurangira iki gikorwa ni muri Kenya, aho Komisiyo y’itumanaho ya Kenya yavanye ku murongo w’itumanaho ‘SIM cad’ 1,280,840 zakoreshwaga mu matelefoni agendawa nyuma yo kurenza itariki yari yatanzwe ya 31 Ukuboza 2012.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza