Komisiyo y’itumanaho ya Kenya (CCK) yavanye ku mirongo y’itumanaho simukadi 1,280,840 zakoreshwaga mu matelefone agendawa nyuma yo kurenza itariki ya 31 Ukuboza 2012 yari yatanzwe nk’iyanyuma yo kuzandikisha.
Izi telephone zavanywe ku mirongo y’itumanaho y’ibigo bine by’itumanaho bikorera muri Kenya.
Francis Wangusi, umuyobozi mukuru wa CCK yavuze ko kuvana ku murongo simukadi ztindakishijwe biri kugenda neza, kandi ko banasuzuma koko niba izitarandikishijwe zose zavanyweho.
Si muri Kenya gusa igikorwa cyo kwandikisha nimero za telefone(SIM cards) muo kurushaho gukurikira ikoreshwa ryazo mu rwego rw’umutekano, no mu Rwanda mu minsi iri imbere igikorwa kiratangira.
Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) giheruka gutangaza ko guhera tariki 4 Gashyantare 2013 kugeza tariki 31 Nyakanga 2013 mu Rwanda ari bwo hazatangira igikorwa cyo kwandikisha simukadi.
RURA yatangaje ko abatazazandikisha nyuma y’iyo tariki zizavanwa ku mirongo y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda. Ibi bikaba ari nako byagendekeye Abanyakenya batubahirije itarikibasabwaga kubahiriza iyandikisha.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Abafite telefoni zigendanwa mu Rwanda bashyizwe igorora na "Net Solutions"
8.05.2013 |
|
Abakoresha telefone zigendana mu Rwanda bagera kuri 57.3%
2.05.2013 |
|
Abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda barenze 1/2 cy’abaturage
2.05.2013 |
|
Iteganyagihe rigiye kujya rimenyekanira mu butumwa bugufi bwa telefoni
16.04.2013 |
|
Amatangazo y’akazi kuri telefoni
19.03.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |