Mu nama n’abanyamakuru yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare, MTN Rwanda yatangaje ko igiye kuvugurura serivisi zayo, nyuma y’uko mu minsi ishize habaye ibibazo by’itumanaho.
MTN Rwanda yatangaje ko ibibazo by’itumanaho byakuze kugaragara muri iyi minsi byaturutse ahanini ku zindi sosiyete zibagemurira itumanaho, aho urutsinga rw’umuyoboro rwacitse.
Khaled Mikkawi, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, yatangaje ko mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, bongereye umuyoboro ndetse bakongera iminara ikoresha ikoranabuhanga rya 3G kuri 30%.
Yagize ati :"Nk’isosiyete y’itumanaho iri gutera imbere, turi gukora iyo bwabaga mu kongera ibikorwa remezo ndetse no gufata neza abakiriya harimo no kongera iminara ikoresha ikoranabuhanga rya 3G".
Umuyobozi wa MTN Rwanda yogeyeho ko mu ishyira mu bikorwa no igegerageza ry’ibi ibikorwa remezo, hazabaho ingaruka ku bakiriya, ati :"ni nko kuvugurura umuhanda, utagize ibibazo by’umubyigano w’imodoka."
Khaled Mikkawi yasobanuye ko uretse gahunda yo kuvugurura ibikorwa remezo, bahuye n’ikibazo cy’umuyoboro EASSY unyura hagati ya Djibouti na Sudani wacitse ukagira ingaruka kuri sosiyete z’itumanaho.
Yijeje ko ubu bari gukemura ibi bibazo ndetse ko muri iki cyumweru itumanaho rizaba ari ryose nkuko bisanzwe. Umuyoboro wa EASSY uherutse gucika niwo ugemura itumanaho rya MTN Rwanda kuri 80%, ni ukuvuga ko nyuma y’iki kibazo, MTN yasigaye ikoresha 20% by’itumanaho ritangwa n’umuyoboro wa TEAMs.
Ubuyobozi bw MTN kandi bwatangaje ko bagiye no gukemura ikibazo cy’itumanaho rya telefoni za BlackBerry, aho bazayongera ubushobozi bwa internet.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Wari uzi uko wakwishyirira interineti muri telefoni yawe
12.05.2012 |
|
Airtel yatangije serivisi nshya yiswe "Yagaruze Yose 100%"
7.05.2012 |
|
Ujya wibaza impamvu telefoni yawe yitabwa n’abandi kandi uyifite ?
30.04.2012 |
|
Nokia yatakaje intebe y’icyubahiro mu igurishwa rya telefoni zigendanwa
27.04.2012 |
|
Airtel yiteguye gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda
27.03.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |