Nta nyungu leta ifite mu kumviriza telefoni z’abaturage – Minisitiri Nsengimana


Yanditswe kuya 4-02-2013 - Saa 17:43' na Faustin Nkurunziza

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, ubwo yafunguraga ku mugaragaro igikorwa cyo kwandikisha SIM cards za telefone bigahuzwa n’umwirondoro wa nyirayo mu kigo cy’itumanaho akorana nacyo, yamaze impungenge abaturage ko nta nyungu Leta yaba ifite mu kumviriza amabanga kuri telefone zabo kubakeka ko aricyo kigamijwe.

Minisitiri Nsengimana yatangije igikorwa cyo kwandikisha SIM card yiheraho, yandikishije ize mu bigo by’itumanaho bya TIGO, MTN na Airtel nk’umufatabuguzi wabo.

Mu ijambo rye atangiza iki gikorwa n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko bikwiriye kumvikana neza ko bitari mu rwego rwo kumviriza telefoni z’abaturage.

Yagize ati “Ntawe ufite inyungu mu kumviriza telefoni z’abaturage, hari ababifata uko bitari murumva Leta yakumviriza telefoni z’abaturage bose ?”

Minisitiri yandikisha SIM card ya telefone

Yavuze ko amategeko igihugu kigenderaho bitemewe kumenya amabanga ya buri muntu, gusa avuga ko iyo hari amakuru akenewe kumenyekana ku muntu runaka bitewe n’amakosa yaba yakoreye kuri telefoni, ubwo buryo bushobora kwifashishwa bitangiwe uburenganzira na Minisitiri w’umutekano.

Usibye na Leta, Nsengimana amara impungenge abaturage ko n’ikigo cy’itumanaho runaka kidafite uburenganzira bwo kumva amabanga y’abakiriya babo kitabisabiye uburenganzira.

Minisitiri yavuze ko igikorwa cyo kwandika SIM cards bidatangiriye mu Rwanda gusa, ahandi cyatangiye kera nko mu bihugu by’i Burayi n’ibyo muri karere ko byatangiye kwandika SIM card n’umwirondoro wa nyirayo, ati “ Ibi si ibintu bishya ku isi, birasanzwe gusa, twe nko mu Rwanda ni amateka atazibagirana mu gutangiza iki gikorwa, kuko mu bihugu byo muri Afurika turi mu bambere batangiye kubishyira mu bikorwa kandi bigakora neza.”

Minisitiri Nsengimana amaze kwandikisha SIM card ye bamwereka uko bigenda


Uko kwandikisha SIM card bigenda

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) , François Régis Gatarayiha, yavuze ko igikorwa cyateguwe neza, yaba ku bafite ibyangobwa, abatabifite n’abanyamahanga baba mu Rwanda.

Ku muntu ufite indangamuntu ayitanga k’ushinzwe kwandika SIM card ku kigo cy’itumanaho akorana nacyo, bakareba umwirondoro we urimo izina, italiki yavukiyeho n’umwaka, bakandika numero ya telefoni, na nimero y’indangamuntu, ushinzwe kumwandika akabona ubutumwa bugufi buvuga ko umukiriya we yamaze kwandikwa. Uwanditwse nawe ahita abona ubutumwa bumubaza niba nimero yanditswe ari iye koko.

Umuyobozi wa RURA amaze kubona ubutumwa bugufi ko yandikishije SIM card ye

K’udafite indangamuntu bitewe n’uko atarageza igihe cyo kuyifata, ashaka umwishingira yaba umubyeyi we cyangwa undi muntu umurera. Icyo gihe yandikwa mu izina ry’uwo mwana. Uyu mwirondoro.

No ku banyamahanga baba mu Rwanda, nabo basabwa ibyangobwa by’aho baturuka.

Uwandika SIM card agenzura niba umwirondoro n’ifoto bya nyiri ukubitanga bihura neza n’isura ye, kugira ngo hatagira ababikora mu rwego rw’ubujura bwo kwiba SIM cards z’abandi.

Inyungu mu kwandikisha SIM card

Gatarayiha avuga ko uzarenza taliki ya 31 Nyakanga 2013, atarayandikisha SIM card ya telefoni ye, izakurwa ku murongo.

Avuga kandi ko bifitiye akamaro abaturage, kuko bizabarinda abajura bakunze kwiba amatelefoni yabo. Ikindi kandi bizafasha amabanki mu gufata abahinduzaga za SIM card (swap) zitari izabo, bagasinyisha amafaranga ku makonti y’abandi.

Indi nyungu ni uko hari n’abagira ingeso mbi yo gutukanira ku matelefoni batera abandi ubwoba, ngo iyi gahunda izabikemura byose kuko ushobora gufatwa kubera ikoranabuhanga, uwo ututse akureze.

Ikindi ngo bizafasha Leta mu kumenya abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu bakoresheje telefoni.

Iyi gahunda ihuriweho n’umushinga w’indangamuntu NIDA, RURA, MTN, TIGO na Airtel ndetse na Polisi y’igihugu, ibi bigo byose biriyambazwa mu kumenya umwirondoro w’uwashaka guhungabanya umutekano yifashishije telefoni igendanwa.

Habanje urugendo rwo guhamagarira abantu kwitabira kwandikisha SIM card za telefone zabo


Amafoto/ Steven Ndizeye

IBITEKEREZO
Inama nabagira ni ugucunga telephone zanyu si non uzayitiza umuntu agucishe umutwe dore aho nibereye !!!
Musubize6.02.2013 saa 05:01
dada
Kwandikisha telefone ntakibazo bitwaye namba rwose banyanda umuturage wese ,uziko atali umujura cg uteganya gukora ibikorwa bibi kuli telephone , nko : GUKORA UMUTWE , WITERA BWOBA , GUKORA COUT ETAT , NIBINDI BIKORWA BIHUNGABANYA UBUYOBOZI ntagire ikibgazo rwose niyandikishe telephone ye numutima mwiza ntakibazo , ntanubwo yewe leta yabona nuwo mwanya , yemwe biranahenze cyokora , uli suspect kukintu runaka bajya kureba ibyo uvuga nabo muvugana , ibi nabyo bikaba byiza kuko bizaca burundu abihaye kubeshyera abandi , babalisha !!!! BIVUGA NGO KWANDIKISHA TELEFONE NINYUNGU ZUMUTURAGE MWIZA WINYANGA MUGAYO !!!!! UWANYU . KEYKEY
Musubize5.02.2013 saa 08:06
KK
Reka mare Abanyarwanda impungenge, birazwi neza ko kwandikisha SIM Cards bikorwa ku isi yose. Ku munsi w'ejo hashize kuwa mbere ubwo mu Rwanda twatangizaga ku mugaragaro iki gikorwa nibwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu(UAE) naho nibwo yari deadline yo kwandikisha SIM cards, ndetse no mu bihugu bya Afurika nka Ghana iki gikorwa gikomeje kugenda neza. Ibi birakorwa mu rwego rwo kurushaho kwita ku mutekano w'Abaturage harimo no gukumira ibyaha bitandukanye bikorerwa abantu.
Musubize5.02.2013 saa 05:29
Migisha M.
erega nubundi telepnones hafi ya zose ziranditswe kuva aho haziye ibyo MTN Money n'ibind bisa nabyo
Musubize5.02.2013 saa 04:49
rwasa
najyaga ngirango ibi biba South Africa gusa none niwacu byarahageze !ict oyeeee !
Musubize5.02.2013 saa 04:04
murenzi
Ntabwo turi injiji ba Nyakubahwa , inyungu se yindi atari ukumviriza ibyo abo mudashaka cg mukeka ho ibibi n'iyihe ? Ubwobaaaa ! kutavugaaa icyo umuntu atekereza kubera ubwobaaa. Gusa burya byanze bikunze iyo umuntu afungiye inzira amazi yishakira indi nzira kandi itari nziza akaba yanakwangiza byinshi ibyo nabyo mubiteganye uko muzabikurikirana. Bariya se bari mu muhanda nibo bahagarariye Abanyarwanda ?!!! Deputes se bo babivugaho iki ? Ahaaaaa,ni ukujya ahubwo umuntu ayizirikaho kuko ukwanga azajya ayikwibaho gato avugireho ibyagucisha umutwe yongere ayisubize aho yari iri !!! Ni ukujya twongorerana da !
Musubize5.02.2013 saa 01:41
SIM-CARD 3
wowe urabeshye ngo iburayi ntibandikisha sim card !!!! nicyo bakora gusa, kuburyo ubaha pass port copy cyangwa copy ya card yawe bakayishyira mumashini ikabona kuba activated. Ahubwo ugomba kuba ibyi iburayi utabizi.
Musubize5.02.2013 saa 00:06
kenny mudeyi
Tubwire, ni ikihe gihugu ?
5.02.2013 saa 07:30
Mahirwe
Nibavuge ahubwo ko izo SIM CARD ari kenyege ! Kuko ntibyumvikana ukuntu umuntu yakora sim swap hanyuma akabeshya bank. Ni ukuvuga ko ahubwo programms zikoreshwa na Bank atari ntamakemwa. N'iyo mutubwira mu bihugu by'i Burayi, hari abagiran abonnement n'abaguma ari prepaid. Gutegeka umuntu ngo yiyandikishe, ni uko uba utamwizeye ! Ubwo utanyizeye nanjye sinkwizeye ! Hanyuma kandi harimo no kubeshya cyangwa gukabya ! MTN izajye hariya itubwire ku mugaragaro ko nyiri sim card idashobora kumumenya n'iyo yaba atiyandikishije !!!!! Kuko igihe ushyize simcard yawe muri téléphone, bamenya ubwoko bwa téléphone ukoresha, numéro IMEI yayo...ubwo n'ibindi murumva ibyakurikiraho. Aho yaguzwe n'abo yahamagaye etc etc. Ugutuka ? Iyo umuntu agututse number iri hide, wabigenza ute ? wamukura he ? Ntangajwe no kumva ministre w'umutekano ariwe utanga uburenganzira bwo kumviriza phone, atari parquet !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! Rwanda uri nziza n'abagutuye ni beza !
Musubize4.02.2013 saa 20:53
solange
Ibyo mutubwira sibyo, ntabwo i burayi bandika telephone z'abantu bose, bandika gusa iz'abafitanye contract n'abafatabuguzi cg abandi babikeneye kubera izindi mpamvu zabo bwite. Ibi dukora mu Rwanda bihishe ikintu kandi ntibizatinda kugaragara. Abatagera i bwami babeshywa byinshi koko.
Musubize4.02.2013 saa 20:39
nta nyungu
Ndagirango nkosore kandi mbeshyuze ibyo umuntu witwa KIZA MIHETO avuga ko i burayi batandika ibyo avuga ntabwo abizi jye nabaye mu bufaransa (FRANCE) nagirango mbamenyeshe ko iyo uguze sim card usabwa carte d'identité yawe, bagakora photocopie yayo, ndetse niyo uguze ordinateur bafata coordonnes zawe ahubwo mu rwanda bari baratinze hanyuma rero KIZA MIHETO sinzi aho uba ariko aho nabaye ibyo bitu barabikora cyane ndetse iyo udafite carte d'identite ntushobora no kugura sim card ils s'en foutent de ton argent
Musubize4.02.2013 saa 16:37
christian
Ni nde wanyibutsa niba itegeko ribuza abanyarwanda kureba kuri site zivuga nabi u Rwanda ryaragiye mu bikorwa ?
Musubize4.02.2013 saa 16:27
Muhorakeye
Ko Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga atubwiye ko ibihugu by' i Burayi byatangiye mbere kwandikisha carte SIM, yatubwira kimwe muri ibyo bihugu ? Murakoze.
Musubize4.02.2013 saa 15:23
Mbarimo
Urugero nko mu busuwisi numero barazandika, na hano mu karere ibihugu nka Kenya, Tanzania, Uganda, Burundi barabitangiye.
5.02.2013 saa 08:45
Juan
Nyamara wagirango muri iyi inkuru ntihagaragara neza inyungu umuturage (umufatabuguzi) afite mu kwandikisha SIM card ye kurusha izo Leta ibifitemo ! Ariko nubundi inyungu za Leta ziri hejuru y'iz'umuturage cyane cyane iyo biganisha ku byerekeranye n'umutekano....
Musubize4.02.2013 saa 13:47
BISAMAZA
the question to be asked is:Does adequate technological and policy oversight exist to prevent SIM card registries from being misused ?
Musubize4.02.2013 saa 13:38
sim_card
Aha ministere yabeshye ntabwo iburayi bandikura sim cards kumazina y'umuntu.Niyo bibaye biba gusa kubantu baba baguze za téléphone umuntu ahamagara akajya yishyura buri kwezi.Naho ubundi iyo uguze téléphone cg sim card ntaho bakwandika.Ibyo mu Rwanda rero ntakindi bigamje uretse kumviriza abantu no gutera ubwoba ko buri wese bamwumviriza nubwo Leta Y' u Rwanda itabona ubushobozi bwo kumviriza buri wese ufite téléphone mobile kuko ni ibintu bihenda.Gusa icyo ni ibutsa abo mu rwanda nuko bagomba kwibuka ko abatuye kumipaka baba bashobora gukoresha na Sim cards zaho baturanye nazo se bazazandukura kumazina y'abanyirimatéléphones ra ?Ntimugateshe igihe abaturage n'umutwe.
Musubize4.02.2013 saa 13:32
Kiza Miheto
Et pourquoi alors tout cet acharnement d'inscription ?! On n'est pas idiots quand meme !
Musubize4.02.2013 saa 12:55
Bashung
Aho bitandukaniye n'ahandi ku isi, ni uko mbere yo kumviriza telephone y'umuntu, mu bindi bihugu, inzego z'umutekano (polisi cyangwa urwego rw'ubutasi) bagomba kubona uruhushya rw'umucamanza, nawe amaze kureba niba koko, hari ibimenyetso simusiga by'uko ugiye kumvirizwa abangamiye umutekano rusange. Uko mbyumva mu Rwanda ubwo bubasha bwahawe ministiri w'umutekano. Ibyo ari byo byose niba hari ibindi byihishe inyuma ya ririya genzura, ntabwo bizatinda kugaragara.
Musubize4.02.2013 saa 12:52
Musare Camille
Ndizera ko igihe cyatanzwe ari gito ugereranije n'abakoresha telephones zigendwa mu Rwanda naho kumviriza telephones byo niyo batakwandika sim card yawe bakumviriza byo ntawe byagateye ubwoba cyane kubera icyo kibazo. Abanyarwanda batuye mu mahanga kandi nabo bari bakwiye kwibukwa kuko abenshi bazaba bataragaruka mu Rwanda kuri iriya taliki yatangajwe bityo murebe uko mwabazirikana kandi mutabakuye ku murongo wa telephone bagiraga kandi mwibuke ko hari nabatazabasha kumenya aya makuru ku gihe. Murakoze kumara abaturarwanda impungenge kandi mujye musobanurira abanyarwanda impamvu ziba zigamijwe muri buri cyemezo leta ifata.
Musubize4.02.2013 saa 12:33
Mugande Theogene
Rahira !!!!!
Musubize4.02.2013 saa 12:13
hihombu
Ubwo se Tigo ntiyabikora automatically, igashyiraho one time filter igusaba kwinjiza izina lyawe mbere y'uko phone call itambuka noneho bagahuza id number ya machine (telephone) na simcard n'izina lya nyirayo, byakorwa mu masaha make cyane. Nibahe icyo kiraka umwana wo muli KIST wiga ikorana buhanga murebe ko atabikora.
Musubize4.02.2013 saa 11:56
AR
KIST ni iki ?
4.02.2013 saa 16:53
Ai
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!