Sosiyeti ya Samsung yazanye terefoni ya Galaxy S IV

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 03:38
Yasuwe :
0 0

Samsung yasohoye telefoni yo mu bwoko bwa Smartphone ya Galaxy S IV. Iyi terefone ifite uburyo bushya ikoresha, mu kugaragaza porogaramu ziyirimo ikoresheje ikirahuri cyayo « écran ».
Amakuru dukesha imbuga zitandukanye z’ikoranabuhanga atangaza ko Sosiyeti ya Samsung itangaza koizi telefoni zitarajya ahagaragara ku mugaragaro ko zizakoreswa ku isoko ry’Amerika aho sosiyeti ya Apple ifite isoko ririnini kuri ubu. Ni ku nshuro ya mbere telefoni zo mu kikiciro S zijyanywe muri (...)

Samsung yasohoye telefoni yo mu bwoko bwa Smartphone ya Galaxy S IV. Iyi terefone ifite uburyo bushya ikoresha, mu kugaragaza porogaramu ziyirimo ikoresheje ikirahuri cyayo « écran ».

Amakuru dukesha imbuga zitandukanye z’ikoranabuhanga atangaza ko Sosiyeti ya Samsung itangaza koizi telefoni zitarajya ahagaragara ku mugaragaro ko zizakoreswa ku isoko ry’Amerika aho sosiyeti ya Apple ifite isoko ririnini kuri ubu. Ni ku nshuro ya mbere telefoni zo mu kikiciro S zijyanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samsung Galaxy S IV izatangira kuboneka muri Mata muri sosiyeti zicuruza telefoni 327 mu bihugu 155. Sosiyeti ya Samsung ivuga ko abacuruza izi terefone muri Amerika ntacyo baratangaza ku giciro cy’ iyi telefoni no ku itariki zizaba zatangiye gucururizwaho.

Mu mwaka ushize Koreya y’Amajyepfo yatanze miliyoni 400 z’amadorari ni ukuvuga Amayero 300 mu gukora telefoni nyinshi, Sosiyeyi ya Apple yo yari yarushije iya Samsung kugurisha nyinshi mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Iyi telefoni nsha ya Galaxy, ije mu kiciro cya kane cyatangiye mu mwaka wa 2010. Ifite imiyoboro myinshi y’ikoranabuha ijyanye na porogaramu uyikoresha ashaka gukoresha.

Iyi terofone ifite bwo kureba vidéo neza, gufungura no kuraba amafoto, ifite ubumara budatuma uyikoraho wanduye nk’igihe uvuye kurya, ikoresha indimi zisaga 10, ikagira n’amafoto ya 13 “mégapixels” mu gihe telefoni ije isimbura yo mu kiciro cya 3 zo zagiraga amafoto ya 8 mégapixels.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza