00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’ijambo Hacker

Yanditswe na

Fiacre IGIHOZO

Kuya 2 January 2012 saa 04:19
Yasuwe :

Abanyarwanda ndetse n’abandi ku isi hose bazi ko abo bakunze kwita abahackers ari abantu binjira muri mudasobwa z’abandi binyuranije n’amategeko, bakaba bakwangiza byinshi ariko siko biri ahubwo ukuri nguku.
Kuri ubu, isi yuzuwe n’abo bantu bavugwaho kwinjira mu mabanga akomeye biciye mu ikoranabuhanga ahanini rikoresha interineti.
Nta munsi w’ubusa ushira utumvise aho bavuga ko urubuga runaka rwagezweho n’abahackers cyangwa wagerageza kurufungura bikanga. Ibikorwa nk’ibi byatumye (…)

Abanyarwanda ndetse n’abandi ku isi hose bazi ko abo bakunze kwita abahackers ari abantu binjira muri mudasobwa z’abandi binyuranije n’amategeko, bakaba bakwangiza byinshi ariko siko biri ahubwo ukuri nguku.

Kuri ubu, isi yuzuwe n’abo bantu bavugwaho kwinjira mu mabanga akomeye biciye mu ikoranabuhanga ahanini rikoresha interineti.

Nta munsi w’ubusa ushira utumvise aho bavuga ko urubuga runaka rwagezweho n’abahackers cyangwa wagerageza kurufungura bikanga. Ibikorwa nk’ibi byatumye amasosiyete mpuzamahanga agenda asigara abara ibihombo bikabije nyuma y’ibitero by’abahackers byabaga byagiye biterwa imbuga za interineti zabo ndetse na emails z’ibyo bigo cyangwa se abantu ku giti cyabo nk’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga ugasanga bibwe amwe mu mabanga yabo bwite ku mbuga za interineti, mu mashini zabo, telefoni zabo, ibyuma bifata amafoto (camera) bakaba babisanga ku karubanda cyangwa se uwabikoze akaba yabikoresha ku nyungu ze bwite.

Ibikorwa bya hacking bya mbere byagaragaye mu ishuri rya Massachusetts Institute of Technology (MIT) ry’i Boston muri Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahayinga umwaka wa 1960. Bitangira, hacking byasobanuraga kongerera ubushobozi cyangwa kurenza ku ikoranabuhanga runaka ryari risanzwe, ababikoraga bakitwa “Hacker”. Uko iminsi yagiye ihita ijambo hackers ryahawe inyito y’abantu bakorera mu rwihisho bagakora iterabwoba n’ibindi bikorwa bibi biciye mu ikoranabuhanga ahanini rya interineti batamenyekanye. Ubundi ukora ibi mu buryo bwo kwangiza yagakwiye kwitwa “cracker” aho kuba hacker.

Bimwe mu byiza byavuye mu bikorwa bya hacking twavuga nka “World Wide Web” na “Internet” ubwayo. Tugarutse kuri World Wide Web ni uburyo bwo guhererekanya inyandiko biciye kuri interineti, ikaba yarabonye izuba tariki 6 Kanama 1991 ubwo Umwongereza Sir Tim Berners-Lee yashyiraga hanze urubuga rwa interineti rwa mbere "Info.cern.ch", aho ipaji yambere wabonaga ukirusura yari http://info.cern.ch/hypertext/WWW/TheProject.html.

Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho bamwe mu bahackers bagiye baba ibyamamare n’ibikorwa byabo ahanini twibanda ku byagiriye abantu akamaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages