Kigali : Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere CD na DVD biragenda bicika


Yanditswe kuya 10-09-2012 - Saa 23:30' na Marie Chantal Nyirabera

Ikoreshwa rya "CD" na "DVD" rigenda ricika risimbuwe na "Flash Disk" na "Memory Card". Uburyo hagenda hasimburanwa ibikoresho by’ikoranabuhanga havuka ibindi byerekana uko iterambere ry’ikoranabuhanga rigenda rikura.

Nyampinga Gisèle ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanaga mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko kuri ubu abantu benshi baguraga "CD" na "DVD" byo gushyiraho imiziki na filimi byo kumva no kureba basigaye bigurira "Flash Disk" na "Memory Card ", kuko bibikika neza mu gihe "CD " iyo zikonje ibiriho bisibama ntibisohore amajwi n’amashusho neza.

Yagize ati "CD zaracitse neza n’uwambaza imwe sinayimubonera, kuri ubu abatwara imodoka bikundira imiziki bakoresha ibibiriti byo mu modoka (MP3), bikorana ma "Memory Card" na za "Flash disk" ntabakigura "CD" ngo bazishyireho imiziki".

Si we wenyine wemeza ko CD zitagikunzwe gukoresha, Kamana twamusanze aje kugura ibikoresho birimo Flash disk, adutangariza ibi :"Ubu CD zaraharurutswe kuko ikigezweho ni Flash na "Hard disk ", usanga abantu bakunze kuzikoresha ari abashyiraho filimi z’amakwe gusa, nabo ngira ngo bazabivaho kuko ikoranabuhanga rigenda rihindagurika".

Yakomeje avuga ko uko iminsi igenda ishira babona havuka ikoranabuhanga rigendanye n’igihe risumbije iryari risanzweho, yatanze urugero rw’uko Flash Disk ibika ibintu byinshi kandi neza ikibazo ngo ni uko bishobora kuribwa na Virus. Ati "Si aho gusa umuntu abika ibintu bye kuko na telefoni zifite “Carte memoire” zibika neza inyandiko amashusho, amajwi n’amafoto bikanoroha kubivanano kuko akenshi hari iziwira imigozi ibivanaho.

Bamwe mu bakoresha za "Flash Disk" na "Memory Card" batangarije IGIHE ko bibikika neza kandi bikoze kuburyo ari bito, hakiyongeraho kuba bikajyaho ibintu byinshi bitewe n’ingano yabyo. CD na DVD nabyo kandi byari byaje bisimbura floppy disk ( disquette) yo kugeza ubu isa n’iyacitse burundu mu Rwanda.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!