Ku myaka 12 yahawe mudasobwa na MTN kubera ubuhanga bwe


Yanditswe kuya 11-08-2012 - Saa 05:37' na Umurerwa Emma-Marie

Umwana w’imyaka 12 yahawe mudasobwa yo mu bwoko bwa HP, nyuma yo kugaragaza ubuhanga n’impano yifitemo mu ikoranabuhanga yifashishije ka mudasobwa gato yahawe muri gahunda ya mudasobwa umwe kuri buri mwana.

Nsabimana Jean Luc w’imyaka 12 y’amavuko atuye mu Murenge wa Kimuhurura mu Karere ka Gasabo, amashuri abanza yayize ku ishuri ribanza rya IFAK kuri ubu akaba ari mu mwaka wa mbere w’amashuri y’isumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (G.S.O.Butare).

Nsabimana yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza nibwo yatangiye gukoresha mudasobwa, aha akaba yarakoreshaga mudasobwa ntoya ikigo cyabo cyari cyagenewe na Minisiteri y’Uburezi muri gahunda ya “One laptop per child”.

Kuva icyo gihe uyu mwana wari usanzwe ari umuhanga ku ishuri, dore ko ngo atigeze arenga uwa mbere, aya mahirwe yo gutangira gukoresha no kwiga ikoranabuhanga akiri mu myaka yo hasi akaba atarayapfushije ubusa, ahubwo atangira kugenda yiyungura ubumenyi ku buryo butangaje.

Jean Luc yaje kwitwara neza mu kubyaza umusaruro iyi lap top, ndetse aza no kubona amahirwe yo kujya gusobanurira abana bagenzi be ubumenyi buhanitse yari amaze kwiyungura mu gukoresha mudasobwa, aho yari mu Nteko Inshingamategeko y’u Rwanda ari naho impano ye yagaragariye cyane.

Nyuma yaho uyu mwana yaje gukora amaporogarame (applications) atandukanye ya societe y’itumanaho ya MTN, aho yifashishije ikoranabuhanga abasha gukora porogaramu zisobanura neza imikorere n’ibyiza iyi societe ya MTN yabashije kugeza kubaturarwanda arizo MTN mobile money, MtN hotspot n’ibindi.

Ibi byaje gutuma uyu mwana atangira kugenda agirana umubano n’iyi sosiyete, ndetse ubwo hafungurwaga imurikagurisha rya 15 uyu mwana akaba yaragaragaye ku kibanza cya MTN asobanurira Minisitiri w’Intebe ibya MTN, yifashishije lap top ntoya ndetse n’iminsi yaje gukurikiraho akaba yarakomeje kugaragara asobanurira abato n’abakuru ibyo MTN ikora.

Kuri uyu wa Gatanu Jean Luc wari waje aherekejwe n’umubyeyi we Ingabire Christine bakaba bashyikirijwe impano ziri mu byiciro bitatu n’ubuyobozi bwa MTN bwari buhagarariwe na Uwizeye Patrick (General Manager Business Risk management).

Impano uyu mwana yahawe akaba ari mudasobwa yo mu bwoko bwa HP, modem ifite amezi abiri y’ubuntu, ndetse n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) by’Amanyarwanda.

Patrick Uwizeye akaba yatangaje ko bageneye uyu mwana iyi mudasobwa, mu rwego rwo kumwongerera ubushobozi kuko yari afite aka lap top gato cyane kandi katari no ku rwego amaze kugeraho, ibi kandi ngo bizatuma n’abandi bana bagira ubushake bwo kwiyungura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Naho umubyeyi wa Jean Luc akaba yashimiye MTN ku bw’iyi mpano yageneye umwana we, mu magambo ye akaba yagize ati ”Impano muduhaye izafasha umwana mu itera mbere rye kuko yabangamirwaga cyane no kutagira mudasobwa ijyanye n’urwego amaze kugeraho kandi ndacyeka ko bitarangiriye aha ubu abaye umwana wa MTN.”

Naho Jean Luc we wagenewe iyi laptop mu magambo macye cyane akaba yagize ati ”Ino lap top izamfasha muri byinshi, ndetse nange nzagerageza no gufasha bagenzi bange ibijyanye ni koranabuhanga.”

Patric Uwizeye akaba yatangaje ko MTN izakomeza gushyigikira abana bose bifitemo impano zagirira igihugu akamaro, nk’uko nubundi isanzwe ibigenza, aho itanga ibikoresho bitandukanye mu bigo by’Amashuri.

IBITEKEREZO
Uyu mwana ministeri y'urubyiruko imukurikiranire hafi,izamwohereze gutyaza ubwenge nka za USA,narangiza azaze kwigisha abandi,bamutange MTN itazapfusha ubasa impano uriya mwana yibitseho. Ziriya sosiyete ziragenda zikibikaho abanyabwenge bakomeye mu ikoranabuhanga kandi igihugu kiba kibakeneye ngo nabo babugeze ku bandi. Uyu mwana ni uwo gushimwa,kandi bajye baraba niba batajya banamusimbutsa amashuli nk'uko bikorwa ahandi ku bana bafite ubwenge buri hejuru.
Musubize11.09.2012 saa 03:29
Rangira
BE THE BEST SURE YOU CAN BE KOMEREZAHO WAMWANA WE ARIKO NTIWIRARE KUKO NTAWUKUNDA KUGUMA AHO ARI UFITE ICYI EJO YIFUZA IKINDI KANDI KURI TECHNOLOGY BBIRAHINDUKA BUCYA BIBA BISHYA NAWE BA UP DATE KANDI NABANDI BANA BAKWIGIREHO BITYO URWANDA RUZABE INTANGARUGERO MURI TECHNOLOGY MUBYEYI WA JEAN LUC KOMERA WAREZE NEZA UKOMEREZE AHO MTN BIG UP ARIKO KDI NTUTERERE IYO UKURIKIRANE ABANA NKABA
Musubize21.08.2012 saa 07:19
AMEN7
Iyo mpano wahawe uzakomeze kuyikoresha neza.
Musubize16.08.2012 saa 16:02
Inyenyeri
Uwo mwana akomereze aho, ariko 50'000Frw yahawe ni make, kuko twakekaga ko MTN yakabaye inamwemerera kuzakomeza kumufasha no kumushyigikira kugira ngo abashe gukomeza ubuhanga bwe no kwiga neza ndetse bikaba byabafasha abandi kuyikorera nka societe ikunzwe.
Musubize12.08.2012 saa 04:15
Leo
Felicitation !!!!!!
Musubize11.08.2012 saa 14:58
Uwase

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!