Umuyobozi wa OLPC ku Isi yasuye ishuri ribanza rya Kicukiro

Yanditswe na
Kuya 25 Gicurasi 2012 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa “One Laptop per Child Associations” (OLPC Associations) ku Isi, Rodrigo Arboled ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yasuye ikigo cya Groupe Scolaire Kicukiro, kimwe mu birenga 208 bimaze gutangwaho izi mudasobwa zagenewe abana mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi 2012, ubwo yasuraga iri shuri, Rodrigo Arboleda yavuze ko ari mu Rwanda mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku buryo yabashije kuyobora u Rwanda akaba arugejeje ahantu hashimishije mu iterambere.
Yagize ati: (...)

Umuyobozi wa “One Laptop per Child Associations” (OLPC Associations) ku Isi, Rodrigo Arboled ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yasuye ikigo cya Groupe Scolaire Kicukiro, kimwe mu birenga 208 bimaze gutangwaho izi mudasobwa zagenewe abana mu Rwanda.

Kuri uyu wa kane tariki ya 24 Gicurasi 2012, ubwo yasuraga iri shuri, Rodrigo Arboleda yavuze ko ari mu Rwanda mu rwego rwo gushimira Perezida Kagame ku buryo yabashije kuyobora u Rwanda akaba arugejeje ahantu hashimishije mu iterambere.

Yagize ati: “Iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka mike ruvuye mu bibazo rirashimishije cyane. Iyo umanutse imisozi ukamanuka indi ubona ibikorwa by’iterambere, ni ibintu bitangaje rwose.”

Naho ku kuba yasuye iri shuri yavuze ko ari ingenzi kureba uburyo ahageze iri terambere rya mudasobwa mu bana bimeze kandi ngo yanatunguwe n’ukuntu abana babasha gukoresha mudasobwa nyamara bamaze amezi 5 yonyine bazihawe.

Ati: “Ni ukuri ngomba gushimira Perezida Kagame k’umwete yashyize mu kwegereza buri mwana w’Umunyarwanda iri koranabuhanga rya mudasobwa nk’igihugu k’intangarugero mu kugira igitekerezo nk’iki ku bindi bihugu bya Afurika.”

Nkubito Bakuramutsa, umuyobozi wa One Laptop Per Child mu Rwanda avuga ko kugeza ubu bamaze guha abana barenga ibihumbi 100 za mudasobwa kuva iki gikorwa cyatangira aho banateganya kuba barangije guha amashuri 300 kugeza mu kwezi kwa Kanama kuko kugeza ubu bamaze gutanga mudasobwa mu mashuri 208 gusa.

Bakuramutsa avuga ko koko urwego abana bagezeho bakoresha mudasobwa rushimishije cyane.

Ati: “Kugeza ubu iyo dusuye abana ku mashuri dusanga bamaze kurenga urwego rwo kumenya gukoresha za mudasobwa, ahubwo bageze aho bashobora kuba bayitegeka ibyo ikora ku buryo tubizeyemo ko bazakura bisanzuye mu kuzikoresha tukazagira abantu babasha kugenzura imyubakire y’ibikorwa remezo dufite, guhanga ibikoresho bifite umumaro, byose abana batangiye kumenya kubikoresha mudasobwa zabo.”

Ibi Bakuramutsa abihuriraho n’umuyobozi w’ishuri ndetse n’abarimu b’aba bana, aho bavuga ko abana barenze kumenya kuyikoresha kuko bazihabwa bakumva ko ari izabo bityo bakisanzura bagakora icyo bumva bakunze cyose kandi bakabasha no kuzisomeraho ibitabo biba byashyizwe muri System na Server z’ikigo.

One Laptop Per Child Association ni ikigo cyo muri Amerika gikora izi mudasobwa ntoya zikorewe abana, kikazigurisha na za Guverinoma zishaka guteza imbere ikoranabuhanga mu bihugu byazo aho n’u Rwanda ari kimwe mu bihugu byiyemeje kugurira abana barwo bene izi mudasobwa.

Rodrigo Arboleda niwe muyobozi mukuru w’iki kigo gikora izi mudasobwa ubu uri mu Rwanda ku mpamvu zo kureba aho rugeze ku bijyanye no kuzikwirakwiza mu mashuri no kuzishyiramo amasomo yo gufasha abana.

Abayobozi n'abarimu b'ishuri rya Groupe Scolaire Kicukiro hamwe n'umuyobozi wa OLPC ku isi bareba uko abana bakoresha mudasobwa
Igor Shyaka asobanurira umuyobozi wa OLPC imikorere y'imwe muri program za Mudasobwa bahawe
Nkubito Bakuramutsa ukuriye OLPC mu Rwanda ngo muri 2017 amashuri yose yo mu Rwanda azaba yakwiriwe
Rodrigo Arboleda umuyobozi wa OLPC ku rwego rw'isi asobanurirwa n'umwe mu bana uburyo akoreshamo laptop ye

Foto/Fiacre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza