Uruganda rwa Apple rutangaza ko ruzasohora iPad Mini izaba igura Amayero 339, izaba ifite écran/screan ya sentimetero 7,9 izaba ari nto inshuro ebyiri ku yari isanzwe.
Apple itangaza ko iziye igihe kuko izaba igaragaza amashusho neza (résolution) ku kigereranyo cya 1024x768 pixels, ikazaba ipima amagarama 300.
Urubuga 20minutes dukesha iyi nkuru rutangaza ko iPad Mini ifite camera ya mégapixels 5 mu kwerekana amashusho.
Runavuga ko imara igihe kingana n’amasaha icumi itarashiramo umuriro.
Apple itangaza ko kuva ku wa Gatanu ushize abazikeneye batangiye kubimenyekanisha ngo bazibaziganire kugeza ku ya 2 Ugushyingo ubwo zizaba zishyirwa ahagaragara ku mugaragaro.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Haje uburyo bushya bwo kugabanya ibyahendaga Uturere
29.03.2013 |
|
Ethiopia irigira gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ku Rwanda
11.03.2013 |
|
Abadepite barasaba MINEDUC gukura kode muri za mudasobwa zihabwa abana
1er.03.2013 |
|
Bugesera : MTN yahaye umurongo wa internet ku buntu ishuri rya Kamabuye
13.02.2013 |
|
Sosiyete ya “Apitech” yishimira gushora imari mu ikoranabuhanga mu Rwanda
25.01.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |