Uko bukeye n’uko bwije niko hagenda haza ibishya mu ikoranabuhanga. Mudasobwa nto (tablets) zirakataje dore ko nta munsi w’ubusa hadasohoka ubwoko bwazo bushya.
Guhitamo iyo wagura wakagendeye kuri byinshi birimo guhitamo “Operating System” ushaka na porogaramu zishobora kujyamo, uko ingana mu bunini cyangwa ubwinshi bw’ibyo ushobora kuyibikaho, uburemere bwayo, uko ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga, ntibagiwe n’igiciro.
Aha tugiye kubagezaho eshanu zikunzwe cyane nk’uko tubikesha urubuga pcmag.com
1. HP TouchPad (Wi-Fi)
Yakozwe na Hewlett-Packard ikaba yarageze ku isoko ku ya 1 Nyakanga 2011.
Iboneka ku giciro cy’amadolari 499.99
Ifite 16GB, 599.99 ifite 32GB na 64GB.
Operating System HP webOS 3.0.5.
Ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga ikoresheje Wi-Fi 802.11 na Bluetooth.
Ipima amagarama 740.
Umuvuduko w’uko ikora ni 1.2 GHz (ifite ibara ry’umukara) na 1.5 GHz (ifite ibara ry’umweru).
Ifite n’uburyo umuntu yakumva amajwi.
2. Apple iPad 2 (Wi-Fi + 3G)
Yakozwe na Apple Inc ikaba yarageze ku isoko ku ya 11 Werurwe 2011.
Iboneka ku giciro cy’amadolari y’Amerika 499.
Irimo Operating System iOs 5.0.1
Ikaba ifite ikirahuri gikoreshwa mu kugira ngo ugere ku cyo ushaka gifite cm 4.3 kuri 3.25.
Hari izifite 16 GB, iza 32 GB na 64 GB.
Ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga ikoresheje Wi-Fi 802.11 na Bluetooth.
Ipima amagarama 610 ikagira umuvuduko wo gukora wa 1 GHz,
Igura amadolari y’Amerika 499.
3. Asus Eee Pad Transformer TF101
Yakozwe na Asus ikaba yarageze ku isoko bwa mbere tariki 25 Werurwe 2011.
Irimo Operating System Android 3.2.1,
Ifite umuvuduko ugera kuri 1 GHz
Muri izi mudasobwa nto harimo izifite 16 GB na 32 GB,
Ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga ikoresheje Bluetooth na Wi-Fi 802.11
Ipima amagarama 680.
Ikirahuri gikorwaho ngo nyirayo agere ku byo yifuza gifite cm 5.4 kuri 3.4, ikaba igura hagati y’amadolari 329 na 406.
4. Amazon Kindle Fire
Yakozwe na Amazon.com, igera ku isoko ku ya 15 Ugushyingo 2011.
Irimo Operating System ya Android 2.3.
Umuvuduko wayo ni 1 GHz,
Ishobora kubika ibintu bigera kuri 8 GB.
Ikirahuri cyayo gikorwaho ngo uyikoresha agere ku cyo yifuza gifite cm 4.3 kuri 2.5.
Ipima amagarama 413.
Iyi mudasobwa ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga ikoresheje Micro USB 2.0 na Wi-Fi 802.11
Igura amadolari y’Amerika 199.
5. Motorola Xoom (Verizon Wireless)
Yakozwe na Motorola Mobility, igera ku isoko ku ya 24 Gashyantare 2011.
Igura amadolari y’Amerika 799.
Irimo Operating System ya Android 3.2 Honeycomb,
Ifite umuvuduko wa 1 GHz.
Ishobora kubika ibintu bingana na 32 GB.
Ikaba ishobora guhererekanya n’ibindi byuma by’ikoranabuhanga ikoresheje Bluetooth, Wi-Fi 802.11 na Micro-USB,
Ipima amagarama 708.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
MTN yatanze mudasobwa 36 ku Kigo cy’Amashuri cya Gihundwe
18.05.2012 |
|
Utugari twose two mu gihugu tugiye guhabwa za mudasobwa
11.05.2012 |
|
Motorola irarega Microsoft kuyiba umutungo mu by’ubwenge
4.05.2012 |
|
Mudasobwa zigera ku 100.000 zizahabwa abanyeshuri
8.03.2012 |
|
Ese iterambere rya mudasobwa rituganisha he nk’abantu ?
28.02.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |