Ikoranabuhanga mu burezi bw’abana ryashyizwemo ingufu. Ibigo bitandukanye bitangaza ko bizafasha abanyeshuri hamwe n’abarimu kuzamura ubumenyi biga bakanafasha abandi.
Umunsi wa kabiri w’inama yatangiye ku itariki 5 Nzeri i Kigali yahuje impuguke mu ikoranabuhanga zavuye mu bihugu birenga 20 byo ku Isi, ishuri ry’Ahazaza Independent School ryo mu Karere ka Muhanga ryasangije aba muri ibi biganiro uburyo ryiyemeje kuzamura ubumenyi bushyingiye ku ikoranabuhanga.
Ahazaza Independent School ivuga ko izatanga umusanzu mu gufasha abandi kumenya gukoresha ikoranabuhanga cyane abatuye mu karere ka Muhanga kuko bateganya kuzana cyber-center ikigo kizabafaha kwiga ikoranabuhanga .Iri shuri ryigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cy’incuke n’abanza rikagira mudasobwa zifasha abanyeshuri mu kwiga ikoranabuhanga.
Si iri shuri ryonyine ryiyemeje gufasha abana gukura bakunda umuco wo guteza imbere ikoranabuhanga mubyo biga. Pieter Senekal wo muri Computer 4 Kids yageje ikiganiro ku bitabiriye iyi nama, asobanura uburyo ikoranabuhanga rikwiye gukoreshwa mu mashuri yigisha abana. Ati" Ikoranabauhanaga ni izingiro mu kwigisha, kuko abarimu barikenera mu kwigisha rikifashisha mu gutegura amasomo no mu kuyatanga ".
Akomeza asobanura ko uburezi bwo mu kinyejana cya 21 butandukanye n’ubwabanjije kuko kuri ubu ikoranabuhanga ryinjijwe cyane mu burezi kandi rikoreshwa nk’ infashanyigisho ikunzwe, rinifashisha mu gucukumbura amasomo atangwa mu mashuri cyane cyane higishwa insanganyamatsiko zitandukanye.
Yavuze ko abarimu bagomba gukoresha ikoranabuhanga neza kuko rikoreshwa abarimu bagomba akuba barahuguwe, bazi neza icyo indimi zikorehsa muri porogaramu zivuga n’uburyo porogaramu zikurikizwa muri za mudasobwa .
Abatitabiriye iyi nama bavuga ko bazabasha kuvana ubumenyi bwinshi mu bitekerezo bya bagenzi babo baturutse mu bindi bihungu mu kunoza ikoranabuhanga mu burezi by’umwihariko no mu bana bato biga.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |