Eugene Cernan, uwa nyuma mu bageze ku kwezi yitabye Imana

Yanditswe na
Kuya 17 Mutarama 2017 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Eugene A. Cernan, Umunyamerika wa nyuma wakandagije ibirenge bye ku kwezi akoresheje icyogajuru cya Appollo 17 yapfuye afite imyaka 82.

Cernan wakoranye n’Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi ku bumenyi bwo mu kirere n’isanzure, NASA mu gihe cy’imyaka 13, azwiho kuba yarabaye uwa kabiri wageze ku kwezi.

Aza kandi no mu bantu batatu baciye agahigo ku kugera ku kwezi inshuro ebyiri zose.

NASA niyo yatangaje amakuru y’urupfu rwa Cernan, bakundaga kwita Gene, nyuma aza no kwemezwa n’abagize umuryango we. Urupfu rwe rubaye nyuma y’ukwezi kumwe, undi muhanga mu by’isanzure witwa John Glenn apfuye.

CNN dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza mu bihe bye bya nyuma, yakomeje kugaragaza uburyo ashishikajwe no kumenya ibijyanye n’isanzure ndetse n’icyizere cy’uko atazakomeza kwitwa umunyamerika wanyuma wageze ku kwezi.

Mu kiganiro cya nyuma yagiranye n’Umuyobozi wa NASA, Charles Bolden, Cernan yamugaragarije inyota yo kwereka urubyiruko rwa Amerika ibyiza byo kwiga amasoma ajyanye n’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’imibare.

Cernan wavukiye i Chicago muri Leta ya Illinois ku itariki ya 14 Werurwe 1934 yari afite impamyabumenyi mu bijyanye n’amashanyarazi yakuye muri Kaminuza ya Purdue mu 1956, yari yararangije kandi icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’isanzure.

Yari umwe mu bahanga mu by’isanzure 14 batoranyijwe na NASA mu Ukwakira 1963 muri gahunda ya Appollo, yari igamije kohereza abantu ku kwezi .

Yabaye uwa kabiri mu bakandagije ikirenge ku kwezi, ubwo yari mu butumwa bw’icyogajuru cya Gemini IX cyari kiyobowe na Thomas Stafford mu 1969.

Muri Gicurasi 1969 kandi Cernan niwe wari uyoboye icyogajuru cya Appollo 10 cyakoreshejwe mu kuzenguruka isi. Yasubiye ku kwezi ku nshuro ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu Ukuboza 1972, ayoboye Appollo 17.

Mu Ukuboza 1972 ubwo Cernan yari ageze ku kwezi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza