Hashize imyaka 42 abantu ba mbere bakandagiye ku butaka bwo k’Ukwezi. Abo bose ni Abanyamerika kandi abagezeye bwa mbere bose baracyariho, bageze mu kigero cy’imyaka 82.
Ikigo cy’Abanyamerika gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ikirere (NASA), cyohereje abantu bwa mbere ku kwezi ku wa 17 Nyakanga 1969, bagiye muri Apolo ya 11. Kugira ngo bagereye byabafashe iminsi itatu.
Nk’uko tubikesha Ijwi ry’Amerika, abantu ba mbere bagiye ku kwezi ni Abanyamerika batatu, Neil Alden Armstrong, Edwin Buzz E. Aldrin, Jr. na Michael Collins. Bageze k’Ukwezi, uwari uyoboye abandi baderevu ba Apolo 11, Neil A. Armstrong, yarasohotse akandagiye bwa mbere ku butaka bw’aho, yaravuze ati : “Aka ni agatambwe gato cyane ariko ni intambwe ihambaye cyane y’inyokomuntu.”
Urwo rugendo rwabo, rwakurikiranwe n’abantu ku mateleviziyo bagera kuri miliyoni eshanu, ibigo 36 by’itumanaho byohereza muri NASA abanyamakuru bagera ku 3,497 baturutse mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Buyapani, u Butaliyani, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, Aligentine, Mexique, Canada, Spain, Brazil, Romania n’ibindi.
Inshingano y’ingenzi ya Apolo 11 yari ukugeza abantu k’Ukwezi bwa mbere na mbere mu mateka kandi ikabagarura ku Isi ari bazima.
Icyo gihe abaderevu bajyaga ku kwezi, abasigaye ku Isi bo nta cyizere bari bafite ko bazagaruka kuko na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wariho icyo gihe, Richard Nixon, yari yateguye disikuru yari kuvuga iyo baza kuzimira.
Abo baderevu bagarutse ku Isi nyuma y’iminsi umunani, bazana amabuye yo ku kwezi apima ibiro birenga 20, yaje guhabwa abashakashatsi bo mu bihugu binyuranye kugira ngo bayige, bamenye uko Ukwezi guteye.
Basize k’Ukwezi ibendera rya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibyuma bya gihanga bizabafasha gukomeza ubushakashatsi. Basize yo kandi n’icyuma cyanditseho ngo : “Aha hakandagiye abantu baturutse ku Isi, bahakandagiye bwa mbere mu kwezi kwa Nyakanga 1969. Twazanwe n’amahoro ku nyokomuntu yose aho iva ikagera.” Kuri icyo cyuma hariho imikono y’abo baderevu uko ari batatu n’uwari Perezida wa Amerika Richard Nixon.
Basizeyo kandi imidari itatu, umwe wari ukoze nk’ishami ry’umukindo, ari cyo kimenyetso cy’amahoro ; undi wariho inyandiko y’amahoro ya ba Perezida Dwight D. Eisenhower, John F. Kennedy, na Lyndon B. Johnson bigeze kuyobora Leta zunze Ubumwe z’Amarika n’uwariho icyo gihe Richard Nixon n’abandi bayobozi b’ibihugu 73 byo ku Isi.
Umudari wa gatatu wariho amashusho ya Vladimir Mikhaylovich Komarov na Yuri Alekseyevich Gagarin bo mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, imfura za mbere zagendeye mu byogajuru birimo abantu.
Kuva ku rugendo rwa mbere k’Ukwezi muri Nyakanga 1969 kugeza mu 1972, abandi bantu 12 bagiye k’Ukwezi inshuro esheshatu, bose ni Abanyamerika nta wundi muntu uragerayo.
Bariya batatu bagiyeyo bwa mbere, bose baracyahumeka umwuka w’abazima bavutse mu 1930. Armstrong azuzuza imyaka 82 ku wa 5 Kanama 2012, Edwin yayujuje ku wa 20 Mutarama 2012 na ho Collins azayuzuza ku wa 31 Ukwakira 2012.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |