Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga nka telefone, iPad, Tablet na mudasobwa; ntibazi gukoresha porogaramu zabyo zitandukanye.
Abaganiriye na IGIHE mu mujyi wa Kigali batangaje ko usanga urubyiruko rwitabira kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho, ariko usanga ari bake basobanukiwe n’ ikoreshwa rya porogaramu z’iryo koranabuhanga.
Akimpaye Jeannette, ni umwe muri bo. Yadutangarije ko telefoni ye ayikoresha ahamagara, yiitaba, koherezano kwakira ubutumwa, akanareberamo (...)

Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga nka telefone, iPad, Tablet na mudasobwa; ntibazi gukoresha porogaramu zabyo zitandukanye.

Abaganiriye na IGIHE mu mujyi wa Kigali batangaje ko usanga urubyiruko rwitabira kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho, ariko usanga ari bake basobanukiwe n’ ikoreshwa rya porogaramu z’iryo koranabuhanga.

Akimpaye Jeannette, ni umwe muri bo. Yadutangarije ko telefoni ye ayikoresha ahamagara, yiitaba, koherezano kwakira ubutumwa, akanareberamo indirimbo zigaragaza amashusho.

Tuyizere Jean Marie na we twaganiriye yadutangarije ko telefoni ye ayikunda kuko ifotora, ijyamo imiziki, akabasha no kumva radiyo bityo izo porogaramu akaba ari nka zo zonyine ayikoreshamo. Ati “Njye ibyo gukoresha ‘facebook’ na ‘twitter’ ntabyo nzi pe! Nubwo telefoni yanjye ibigira njye sinzi gukoresha ibirimo byose.”

Mu bize banazi indimi zikoreshwa muri porogaramu zimwe z’ibi bikoresho, bamwe badutangarije ko batabasha gukoresha porogaramu zibirimo kubera ko baba bagize ubunebwe bwo kureba uburyo bikora rimwe na rimwe ndetse ngo ugasanga bibatera isoni kuba batunze icyabafasha kwihutisha itumanaho rya ‘internet’ nyamara batazi uko bikorwa.

Minsitiri w’ Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi n’ itumanaho Nsengimana Jean Philbert, avuga ko mu rwego rwo kugira ngo abantu bakomeze gukoresha ikoranabuhanga hazakomeza ubukangurambaga ku bakoresha ibikoresho by’itumanaho bose bakamenya gukoresha porogaramu zitandukanye ziba mu bikoresho bakunze kubona nka telefoni, mudasobwa, ‘Tablet’ na ‘iPad’ bikazabafasha mu kwihutisha iterambere no guhana amakuru mu buryo bwihuse binyuze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza