Ku nshuro yacyo ya mbere igihugu cy’Ubushinwa kigiye kohereza icyogajuru kizazenguruka Isi n’Ukwezi mu gihe kingana n’icyumweru kimwe. Mu bantu batatu batwaye icyo cyogajuru harimo n’umugore ari nawe wa mbere ugeze kuri icyi gikorwa cyo kujya mu kirere.
Uyu mutegarugori Liu Yang w’imyaka 34 usanzwe ari umupirote w’indege za gisirikare mu gihugu cy’Ubushinwa, afatanyije n’abandi bagabo babiri muri uru rugendo. Iki gikorwa cyo kohereza iki cyogajuru kiraba kuri uyu wa Gatandatu mu Ntara ya Shenzhou.
Iki cyogajuru kigiye gufatanya n’ikindi kizwi ku izina rya “Sized Tiangong 1” nacyo kiri mu kirere ku butumburuke bwa kilometero magana atatu na makumyabiri n’ebyiri uvuye ku isi.
Biteganyijwe ko aba pilote babiri bafite akazi ko kugenzura uburyo ingufu z’icyo cyogajuru zimeze, naho undi we akagenzura ibibazo byaza bitunguranye muri urwo rugendo rwabo.
Itangazamakuru ryo mu gihugu cy’Ubushinwa riratangaza ko uru rugendo ruzamara iminsi icumi, nyuma aba bapilote bakazagaruka ku Isi aho bazashyikira mu Ntara y’Iburengerazuba bw’icyo gihugu.
Ibiro Ntaramakuru by’Ubushinwa “Xinhua” biratangaza ko abo ba pilote batangira urugendo rwabo kuri uyu wa gatandatu saa sita n’iminota miringo itatu n’irindwi.
Igihugu cy’Ubushinwa gikoze icyo gikorwa mu rwego rwo kwerekana k o nacyo gikomeye ku isi.
Biteganyijwe ko Ubushinwa nibushobora kugera kuri iki gikorwa buri bube bugiye ku rwego nk’urwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse n’Uburusiya byashoboye kohereza ibyogajuru ku Kwezi .
Umugabo wa mbere yoherejwe mu kirere yaturutse mu gihugu cy’Ubushinwa mu mwaka w’2003.
Uyu mugore w’umushinwa Liu Yang afite umwana umwe. Abahanga mubumenyi bw’ikirere bemeza ko kujya mu kirere muri ibyo byogajuru bishobora gutera ubugumba ku babigendamo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |