Kwamamaza

Guhuza za Kaminuza za Leta bizanoza ireme ry’uburezi - Dr. Biruta

Yanditswe kuya 20-01-2012 saa 12:47' na MIGISHA Magnifique


Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta avuga ko uyu mwaka wa 2012 utararangira za Kaminuza zose za leta mu Rwanda zizaba zahujwe, avuga ko inyungu bizatanga ari uko hazasaranganywa abarimu n’ibikoresho.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye na Dr. Biruta kuri uyu wa gatanu mu gitondo yatangaje ko umushinga w’itegeko rihuza za kaminuza warangiye, kuri ubu hakaba hasigaye ko wemezwa.
Uyu muyobozi yagarutse ku hagaragara intege nke mu burezi bwo mu Rwanda nk’ubushobozi buke bw’abarimu, (...)

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Vincent Biruta avuga ko uyu mwaka wa 2012 utararangira za Kaminuza zose za leta mu Rwanda zizaba zahujwe, avuga ko inyungu bizatanga ari uko hazasaranganywa abarimu n’ibikoresho.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE.com yagiranye na Dr. Biruta kuri uyu wa gatanu mu gitondo yatangaje ko umushinga w’itegeko rihuza za kaminuza warangiye, kuri ubu hakaba hasigaye ko wemezwa.

Uyu muyobozi yagarutse ku hagaragara intege nke mu burezi bwo mu Rwanda nk’ubushobozi buke bw’abarimu, ibikoresho bike no kudakurikirana neza abarimu.

Mu gisubizo cy’ibi bibazo hazakorwa kaminuza imwe rukumbi ariko ifite amashami atandukanye (Colleges and Schools).

Minisitiri w’Uburezi yagize ati: “Guhuza izi za kaminuza za leta bizagabanya ingengo y’imari igenda ku mikorere yazo, kongera ireme ry’uburezi ritangwa ndetse bizorohereza abarimu baba bifuza kwigisha mu zindi kaminuza.”

Dr. Biruta yongeyeho ati: “Hazanaba inyungu yo gusaranganya ibikoresho na za laboratwari.”

Ku bijyanye no guhuza izi Kaminuza, bamwe mu banyeshuri bavuga ko bishobora kuzagorana, umwe mu barangije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu mwaka ushize witwa Isibo yagize ati: “Jyewe mbona bishobora kuzagorana kuko kuba kaminuza imwe yacungwa neza ubwabyo bigoranye, mu gihe bihujwe bishobora kuzagorana kurushaho kuko hazaba hahuriyemo abanyeshuri benshi”.

Kenshi ireme ry’uburezi ritangwa muri za kaminuza ryagiye rikemangwa cyane by’umwihariko aho Perezida Kagame yavuze mu mwaka ushize ubwo yasuraga kaminuza Nkuru y’u Rwanda ko ireme ry’uburezi rikwiye kunonosorwa.

Umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri makuru wikubye kabiri n’igice uva ku 20,393 mu 2003 ugera ku 55,213 mu 2009; hatangijwe gahunda yo mu rwego rwa Master’s (icyiciro cya gatatu cya kaminuza) muri NUR, SFB, KIST na KIE.

Umushinga wo guhuza za kaminuza n’amashuri makuru uteganya ko kaminuza zose zizayoborerwa hamwe, hanyuma buri shuri cyangwa kaminuza igahinduka nk’agashami kigisha amasomo yihariye atigishwa mu zindi kaminuza cyangwa amashuri makuru mu Rwanda.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzajya mu bikorwa muri Nzeli 2012.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 30 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved