Ibikoresho by’ikoranabuhanga byangiza ubuzima bw’abantu


Yanditswe kuya 30-10-2012 - Saa 05:26' na Noël Turikumwe

Mu gihe Isi yose igenda itera imbere n’imirimo myinshi ikifashisha ikoranabuhanga, u Rwanda na rwo ntirwasigaye inyuma. N’ubwo ikoranabuhanga ryihutisha iterambere, ibikoresho bishaje ntibikomeza kuba incuti y’ubuzima bw’abantu n’ubw’ibindi binyabuzima, bikaba bitagomba kunyanyagizwa ahabonetse hose.

Prof. Ntagwirumugara Etienne, Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST), yatangarije Ikinyamakuru IGIHE, ko iyo hadashyizweho ingamba nyazo zo gucunga ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, byagira uruhare mu kwangiza ibidukikije muri rusange.

Zimwe mu ngaruka Prof. Ntagwirumugara avuga ko ziterwa n’imyanda ikomoka ku byuma by’ikoranabuhanga, ngo harimo iyangirika ry’ubutaka, ntibukomeza kugira ifumbire karemano yabwo, n’iy’ubundi bwoko na yo ntacyo imara kubera imyuka mibi iba irimo.

Prof Ntagwirumugara, avuga kandi ko bitewe na za Acides ziyongera mu butaka, ngo iyangirika ryabwo rishamikiyeho ibindi bibazo byinshi mu kwangiza umubiri w’umuntu watunzwe n’ibibuvuye.

Akomeza avuga ko ingaruka nyinshi mbi ziri ku buzima bw’umuntu, aho aba yorohewe gufatwa n’indwara nyinshi zirimo na Kanseri zitandukanye. Hari kandi kwandura kw’umwuka duhumeka, bigashamikiraho indwara z’ubuhumekero nka za sinezite n’izindi ; hakiyongeraho igabanyuka ry’uburyohe bw’ibiribwa biva mu butaka.

Ibikoresho bisaza vuba biri mu byongera umwanda

Prof. Ntagwirumugara abona imyanda ikomeza kwiyongera, bishamikiye ku kuba abantu batazi ingaruka zabyo bigatuma bajugunya ibikoresho aho babonye ndetse bikavangwa n’ibindi bisanzwe. Ikindi kandi ngo mu bihugu bikennye hakunze kugurishwa ibi bikoresho bihendutse ariko bitaramba, bisaza vuba, bikaba biri mu byongera umwanda.

Mu gushaka kumenya icyo RBS yaba ikora kuri iki kibazo, Umunyamakuru wa IGIHE n’Umuyobozi ushinzwe ubuziranenge, Philippe Nzayire, atangaza ko batari basanzwe babikora ariko bashaka gutangira uwo mushinga. Yagize ati “Ntiturabikora ariko biri muri gahunda, kuko twatumije ibikoresho bizajya byifashishwa mu gupima ubuziranenge bwabyo.”

Hari umuti

Zimwe muri izi ngaruka Prof. Ntagwirumugara atangaza, avugamo gushaka ukuntu bimwe muri ibi bikoresho byakurwamo ibindi (Recycling), Guhangana n’iyinjizwa mu gihugu ry’ibikoresho bidafite uburambe mu kugabanya umwanda ubikomokaho, gukoresha amashanyarazi atangiza kugira ngo CO2 idakomeza kwiyongera, gushyiraho ikimpoteri cyihariye cyabyo noneho abanyamahanga bakabihafata mu gihe tutarabona uruganda rwabibyazamo ibindi ariko bagakurikirana n’ibyo ubiguze agiye kubimaza ; gukora imibare ku baguze igikoresho runaka, hakabaho no kubabwira imyaka cyamara gikora yashira akaba yagisubiza aho yagikuye bakamuha igishya akagira amafaranga atanga kandi n’abaturage bagahugurwa bakamenya ububi bwabyo.

Abigisha ikoranabuhanga bakwiye kubifatanya n’ingaruka mbi rishobora gutera mu gihe ryifashishwa cyane kugira ngo amajyambere agerwaho atazasibangana vuba.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!