Muri iki gihe usanga umubare w’abatari bake baba barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bahitamo kujya kwiyigira muri za Kaminuza zo mu karere cyangwa mu mahanga ya kure ngo kuko haba hahendutse cyane kurusha mu gihugu.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE.com biga birihira bavuze amafaranga bakoresha mu kwiga no gucumbika mu bihugu baba bigamo ari make kurusha ayo bakoresha mu Rwanda ku kwiga gusa.
Muteze wiga muri imwe muri Kaminuza iri mu mujyi wa Kampala muri Uganda avuga ko yoroherezwa kuko uyu mujyi uhendutse haba ku kubona ifunguro ndetse no kwiga.
Yagize ati : “Mbona kwiga mu Rwanda bihenze kuko nakoresha amafaranga arenze miliyoni ebyiri z’amanyarwanda ku mwaka umwe kandi muri Uganda nkoresha atageze kuri miliyoni n’igice y’u Rwanda, nahisemo kuhiga kuko binyorohera bitewe n’uko ubuzima buhendutse.”
Bizimana wiga muri imwe muri Kaminuza iri mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde avuga ko za Kaminuza zo muri iki gihugu zakira abanyamahanga benshi bava mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko kuko batanga amafaranga y’ishuri make.
Ati : “Aha kuhagera nibyo bihenze kuko wiyishyurira indege ariko amafaranga y’ishuri arahendutse kuko ubu Abanyarwanda batari bake basigaye bafata gahunda zo gukomereza amasomo yabo y’icyiciro cya kaminuza ino, by’umwihariko ku baba bishyurirwa n’imiryango yabo cyangwa abatabonye bourse”.
Ibi kandi byemezwa na Dr. Erasme Rwanamiza, umuyobozi mukuru ushinzwe uburezi muri Minisiteri y’uburezi ; ubwo yaganiraga na IGIHE.com yavuze ko ubuzima muri ibi bihugu Abanyarwanda bajya kwigamo buhendutse kurusha mu Rwanda, ibi rero ngo bijyana n’uko igiciro cy’uburezi muri ibyo bihugu nacyo kiba kiri hasi.
Dr. Rwanamiza yagize ati : “Mu by’ukuri ntabwo mbonamo itandukaniro rikabije ry’amafaranga, kuko ubuzima i Kampala buhendutse ugereranyije n’i Kigali, ibi bijyana n’uko muri Uganda igiciro cy’uburezi kimanuka kuko nabwo buri mu buzima muri rusange.”
Yongeyeho ati : “Kugeza ubu nta bushakashatsi bwimbitse bwakozwe ngo harebwe impamvu n’umubare w’Abanyarwanda bahitamo kujya kwiga mu bihugu by’amahanga biyishyuriye kuko hahendutse, ariko tuzi neza ko mu Rwanda hatarabura abana biga mu mashuri ngo ni uko hari abagiye kwiga hanze y’igihugu”.
Umuti w’iki kibazo
Dr. Rwanamiza yabwiye IGIHE.com ko mu minsi ya vuba hateganyijwe inama izahuza abayobozi ba za kaminuza za leta mu Rwanda ngo haringanizwe amafaranga y’ishuri yishyurwa.
Uwo muyobozi agira ababyeyi inama y’uko bajya bashishoza mbere yo gushakira amashuri abana babo mu mahanga kuko hariho za kaminuza zitemewe mu ruhando mpuzamahanga. Yongeyeho ko iyo hari urangije amasomo ye muri izo kaminuza azana impamyabumenyi ye akayereka inama y’igihugu y’uburezi (HEC), ikaba ariyo yemeza ko ifite agaciro.
Prof. Geoffrey Rugege, Umuyobozi w’inama y’igihugu y’uburezi, mu minsi ishize nawe yagize icyo avuga kuri iki kibazo cy’uko abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye mu Rwanda bahitamo gukomereza amasomo yabo hanze ; aha yavuze ko ibyo nta kibazo biteye ahubwo ko hari henshi bajya kwiga kandi batahakura ireme ry’uburezi rirusha iryo bakura mu Rwanda.
Yagize ati : “Benshi biga iyo mu mahanga usanga iyo bageze ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, abize ino babatwara akazi.”
Urubuga African Brains ruvuga ko ikigereranyo cy’amafaranga yishyurwa muri za kaminuza muri Uganda hakubiyemo kurya no kuryama ari amadolari y’Amerika 2,000 ku mwaka umwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |