NASA yavumbuye indi mibumbe 26

Yanditswe na
Kuya 27 Mutarama 2012 saa 04:21
Yasuwe : XX
0

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (NASA) cyavumbuye indi mibumbe 26 mu isanzure yibumbiye mu mahuriro (système planétaire) cumi na rimwe.
Iyi mibumbe yavumbuwe n’icyuma kabuhariwe mu kureba mu isanzure cyitwa télescope Kepler kimaze kuvumbura imibumbe igera kuri 60 n’ iyi 26 tuyibariyemo.
Muri aya mahuriro 11 y’ imibumbe, harimo rimwe ryahawe izina rya Kepler-33 rigizwe n’imigabane itanu rikaba risa n’ ihuriro isi iherereyemo (système solaire) rigizwe n’ imibumbe (...)

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (NASA) cyavumbuye indi mibumbe 26 mu isanzure yibumbiye mu mahuriro (système planétaire) cumi na rimwe.

Iyi mibumbe yavumbuwe n’icyuma kabuhariwe mu kureba mu isanzure cyitwa télescope Kepler kimaze kuvumbura imibumbe igera kuri 60 n’ iyi 26 tuyibariyemo.

Muri aya mahuriro 11 y’ imibumbe, harimo rimwe ryahawe izina rya Kepler-33 rigizwe n’imigabane itanu rikaba risa n’ ihuriro isi iherereyemo (système solaire) rigizwe n’ imibumbe icyenda izenguruka izuba.

Imibumbe 26 yavumbuwe yose iruta umubumbe w’ Isi. 15 muri yo ifite ubunini buri hagati y’ ubw’Isi na n’ubw’ umubumbe wa Nepturne.

Nkuko bitangazwa na Daugh Hudgins umwe mu bashashatsi bo muri NASA, kugeza ubu hamaze kubarurwa imibumbe 729.

Yagize ati : "Mbere y’ uko twohereza Kepler muri Werurwe 2009, twari tumaze kumenya indi imibumbE igera nko kuri 500’’

Kepler, Icyuma kabuhariwe mu kureba mu isanzure ari nacyo cyavumbuye iyi mibumbe yose, cyoherejwe mu isanzure na NASA, gifite uburemere bw’ ibiro 1.030 bikaba biteganijwe ko kizarangiza ubutumwa bwacyo muri uyu mwaka.

Mu Gushyingo 2011, Kepler yavumbuye undi mubumbe ufite imiterere ijya gusa n’ iy’Isi ku buryo abahanga bavugaga hashobora kuba hari amahirwe yo guturayo ikinyabuzima. Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler-22b.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE