Umunyamerika Eugene Polley wavumbuye bwa mbere télécomande/remote control itagira umugozi ikoreshwa ku mateleviziyo ku Cyumweru yapfuye afite imyaka 96.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru 7sur7, kuwa Kabiri tariki 22 Gicurasi nibwo byatangajwe na sosiyete y’Abanyamerika yakoreragamo ikorera mu gihugu cya Korea y’Epfo, Zenith Radio Corporation aho yazize urw’ikirago mu bitaro yari arwariyemo.
Polley yatangiye gukorera iyo sosiyete mu mwaka w’1935.
Polley yavumbuye iyo télécomande/remote control mu mwaka w’1955, ndetse no mu ntambara ya kabiri y’isi yakoreraga igisirikare cy’Amerika aho yakoraga ku bijyanye na radar yacyo.
Naho mu mwaka w’1997 ahabwa igihembo na televiziyo yo muri Amerika nk’umwe mu bateje imbere imikorere y’ibikoresho bikoresha télécomande/remote control.
Asize umwana umwe w’umuhungu n’umwuzukuru.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Urubyiruko rw’u Rwanda rurakataje mu bikorwa biruteza imbere
22.04.2013 |
|
“Ubufatanye bw’isomero rusange ry’igihugu n’umushinga OLPC, intsinzi ku bana b’u Rwanda”
19.04.2013 |
|
Gahunda ya “Microsoft 4Afrika Initiative” izakorera mu Rwanda
4.04.2013 |
|
Benshi mu batunze ibikoresho by’ ikoranabuhanga ntibazi kubikoresha
16.03.2013 |
|
Ubumenyi buke mu ndimi z’amahanga, imbogamizi ku ikoranabuhanga mu Rwanda
28.02.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |