Havumbuwe amadarubindi afasha kunanuka


Yanditswe kuya 18-04-2012 - Saa 09:47'

Mu gihe hasanzwe hamenyerewe uburyo butandukanye bwifashishwa mu gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka nk’uko benshi bakunze kubyita, ubu noneho havumbuwe amadarubindi (lunettes/glasses) yafasha umuntu muri icyo gikorwa.

Aya madarubindi yashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo muri kaminuza y’i Tokyo mu gihugu cy’u Buyapani, ngo uburyo akoramo burasobanutse kuko ngo nta kindi gitangaza akora usibye kuyobya ubwonko bwa nyir’ukuyambara, aho abona amafunguro make ku isahani ariko we akayabona atubutse.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru, ruvuga ko aya madarubindi atubura ibyo kurya ku kigereranyo cya 50%, bityo ngo uyakoresheje arya bike ariko ntabimenye.

Mu isuzuma ryakozwe n’aba bashakashatsi, basanze umuntu ukoresha uburyo bw’amadarubindi, afata amafunguro make ku kinyuranyo cy’10%, ugereranyije n’umuntu urya mu buryo busanzwe.

IBITEKEREZO
ntibyoroshye peeeee.gusa ntabe ahenze nanjye nigurire
Musubize16.01.2013 saa 23:46
gisa
none se ? agura angahe ?
Musubize15.06.2012 saa 02:47
fils ben-Kwi
none ayo medarubindi ashobora kuboneka ko akenewe ?
Musubize4.05.2012 saa 02:08
peter
Ayo marinete yaboneka hehe ?ese ntiyaba ahenze ?none wabon ibyo kurya ari byinshi aruko ukumva udahaze !usanzwe wambarase ayandi wabigenza gute ?
Musubize23.04.2012 saa 02:14
Laila
Aho iyo si illuminati ubwo mushaka kuzitwaza izo lunette maze mutuyobye kuko mumaze kubona technologie tuyigeze kure ubwo muragira mudusubize inyuma intego yanyu twarayimenye nimushaka ko africa dutera imbere mwifuza ko mwadukoresha nk' amarobo nibishoboka namwe ayo maruneti muzayiyambarire kabisa
Musubize21.04.2012 saa 23:46
Azim
nge nifuza abyibushya kuko nitwaza amabuye kugirango umuyaga uta mpitana
Musubize21.04.2012 saa 13:24
claude
Bayazane nahano NYAMASHEKE RANGIRO tuyahe celestin arayakeneye kabisa.
Musubize19.04.2012 saa 15:57
Fulgence
Muyazane inaha se murebe ngo turagwirirana tuyagura !!!!!
Musubize19.04.2012 saa 11:46
kaliza noni
Muyazane inaha se murebe ngo turagwirirana tuyagura !!!!!
Musubize19.04.2012 saa 11:44
kaliza noni
hahaha hanyuma se no mugifu habona ibiryo ari byinshi^cyangwa iyo amaso ahaze no munda harahaga^ubundi se abantu babyibushywa gusa no kurya^ hahaha mubanze mutubwire niba zitayobya ubwonko no mubindi bintu wasanga muguze ikiyobyabwenge mutabizi !!!
Musubize18.04.2012 saa 18:05
Ukuri
Izo lunettes zingereho mutubwire uko zigura n'aho zinoneka !
Musubize18.04.2012 saa 13:14
Evariste
none se izo lunettes zambarwa ari uko umuntu asgiye gufata amafunguro ;
Musubize18.04.2012 saa 12:13
lisa
Ni amwe y'igifu bajya bavuga !!!
Musubize18.04.2012 saa 09:17
Bakets
Uransekeje pe !
30.01.2013 saa 15:34
edson
muzandangire aho nayabona kuko nsigaye mfite umururumba w'ibiryo ku buryo maze kwiyongera ibiro 20 mu gihe cy'amezi 5 gusa.
Musubize18.04.2012 saa 06:14
######
ubwo murumva ibyo bintu atari pirate nki byaba shinwa
Musubize18.04.2012 saa 05:33
sidney
ubwo murumva ibyo bintu atari pirate nki byaba shinwa
Musubize18.04.2012 saa 05:33
sidney
we abayapani ntubagereranye nabashinois. muri technology na America ntikurikira. abashinwa kandi nabo nuko myabyishyizemo ariko bakora byose bakurikije ubushobozi bwumuguzi. fake zabo bazohereza muri africa, original zikanya iburayi na america kuko ariho babasha kubigura. ariko abayapani bo bararenze
Musubize18.04.2012 saa 04:32
rrr
abayapani na shinwa baratwifatiye ntimukemere ibyabo
Musubize18.04.2012 saa 03:29
ff

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!