Abanyarwanda bihariye imyanya itatu ibanza mu gace ka karindwi, byongera icyizere cyo kwisubiza Tour du Cameroun

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kamena 2019 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Agace ka karindwi ka Tour du Cameroun kagaragaje ko byose bigishoboka ndetse umunyarwada afite amahirwe yo kongera kwegukana iri siganwa riri ku rwego rwa 2.2, ni nyuma y’uko Byukusenge Patrick yegukanye aka gace, agasigara arushwa amasegonda 20 n’uwa mbere ku rutonde rusange.

Kuri uyu wa Gatandatu, abasiganwa bahagurutse mu gace ka Loum berekeza muri Dschang ku ntera y’ibilometero 109.4 mu gace ka karindwi, ari nako kabanziriza aka nyuma kazakinwa kuri iki Cyumweru.

Umunyarwanda Byukusenge Patrick w’imyaka 28 ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha amasaha atatu, iminota 13 n’aamsegonda 27, akoresha ibihe bimwe na Mugisha Moïse wabaye uwa kabiri mu gihe Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ yaje abakurikiye ku mwanya wa gatatu, bamusize amasegonda ane.

Umunya-Côte d’Ivoire Cissé Isiaka wegukanye agace ka gatatu muri iri siganwa ndetse akaba ari we ukomeje kuza ku isonga ku rutonde rusange nyuma yo gukoresha amasaha 24, iminota 15 n’amasegonda 47 , yabaye uwa kane, asizwe n’abanyarwanda ba mbere amasegonda 38.

Uwizeyimana Bonaventure ufite irushanwa ry’umwaka ushize, yaje ku mwanya wa 11 nyuma yo gusigwa iminota ine n’amasegonda 27 mu gihe Ruberwa Jean Damascène yabaye uwa 14, asizwe iminota ine n’amasegonda 31 naho Nzafashwanayo Jean Claude wari wegukanye agace ka gatandatu, aba uwa 16 asizwe iminota ine n’amasegonda 38.

Mugisha Moïse afite amahirwe menshi yo kuba umukinnyi warushije abandi kuzamuka imisozi muri iri rushanwa mu gihe ikipe y’u Rwanda ariyo imaze kwitwara neza kurusha ayandi kugeza ubu.

Byukusenge Patrick ashobora kwegukana Tour du Cameroun iri gukinwa ku nshuro ya 16 mu gihe yabasha gukuramo amasegonda 20 arushwa na Isiaka Cissé mu gace ka nyuma k’iri siganwa kazakinwa kuri iki Cyumweru, aho bazaharuka ahitwa Bafia berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 122.8.

Mugisha Moïse (ibumoso), Byukusenge Patrick (hagati) na Manizabayo Eric baje imbere y'abandi mu gace ka karindwi ka Tour du Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza