Adrien Niyonshuti yisubije agace ka mbere ka shampiyona, Ingabire Beatha ahigika Girubuntu

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Kamena 2017 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Niyonshuti Adrien ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo niwe wegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’amagare mu gace ko gusiganwa umuntu ku giti cye ‘Individual Time Trial’, mu bakobwa Ingabire Beatha ahigika Girubuntu Jeanne d’Arc.

Iyi shampiyona yabereye mu mihanda y’i Nyamata kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017, ntiyagaragayemo abakinnyi bafite amazina akomeye mu Rwanda nka Areruya Joseph, Mugisha Samuel bakinira Dimension Data na Uwizeyimana Bonaventure ukinira Lowest Rates Cycling Team muri Canada bajyanye n’amakipe yabo mu marushanwa atandukanye.

Mu gace ko gusiganwa umuntu ku giti cye buri mukinnyi ahaguruka ukwe ndetse hagati ye n’umukurikiye hakabamo intera n’iminota ibiri.

Mu bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 byari biteganyijwe ko hakina abakinnyi 25 ariko Biziyaremye Joseph ukinira Muhazi Cycling Club ntiyabashije kuboneka byatumye hakina 24 bakora intera ya kilometero 41,8.

Niyonshuti Adrien wari wegukanye aka gace umwaka ushize n’ubundi kari kabereye i Nyamata, niwe wongeye kukisubiza akoresheje iminota 54 n’amasegonda 32, akurikirwa na Ndayisenga Valens nawe ukina nk’uwabigize umwuga muri Tirol Cycling Team yo muri Autriche akoresheje iminota 55 n’amasegonda 17.

Nsengimana Jean Bosco wa Benediction nawe ufite amateka yo kuba yaregukanye Tour du Rwanda 2015 kuri ubu akaba nta kipe y’ababigize umwuga afite, yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 55 n’amasegonda 40 naho undi mukinnyi uri mu bari kwigaragaza cyane muri iyi minsi, Uwizeye Jean Claude ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana aba uwa gatatu, akoresheje iminota 57 n’amasegonda 39.

Mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23 birutse ku ntera ya kilometero 41,8; Niyomufasha Patrick wa Nyabihu ni we wabaye uwa mbere akoresheje 1h04’23’’.

Mu ngimbi Habimana Jean Eric wa Fly yabaye uwa mbere ahigitse abandi 13 bari bahanganye akoresheje iminota 35 n’amasegonda 37.

Mu bakobwa ku nshuro ya mbere Ingabire Beatha ukinira Les Amis Sportif y’i Rwamagana ahigika Girubuntu Jeanne d’Arc ubundi usanzwe utsinda amasiganwa yose y’imbere mu gihugu akoresheje iminota 40 n’ amasegonda 52.

Kuri iki Cyumweru Shampiyona y’Amagare iterwa inkunga na Cogebanque na Skol irakomeza hakinwa isiganwa ryo mu muhanda aho bazahagurukira i Ngoma basoreze i Kigali ku ntera ya kilometero 99.5 ku ngimbi n’abakobwa naho abakuru n’abatarengeje imyaka 23 bo bakazakora urugendo rwa Ngoma-Kigali, nibahagera bongere bazenguruka inshuro zirindwi bingana n’ibilometero 187.

Adrien Niyonshuti ageze ku murongo wo gusorezaho
Gasore Hategeka ni umwe mu bakinnyi bari bategerejwe cyane kuri uyu munsi
Nsengimana Jean Bosco (inyuma) na Uwizeye Jean Claude bagereye ku murongo rimwe ariko Uwizeye aza imbere ye bitewe nuko ariwe wahagurutse mbere
Valens Ndayisenga yasoje ari uwa kabiri mu isiganwa ry'uyu munsi
Adrien Niyonshuti asuhuza abafana
Ingabire Beatha yabaye umukobwa wa mbere utsinze Girubuntu Jeanne d'Arc
Adrien Niyonshuti, Tuyishimire Ephrem na Ingabire Beatha bose bakomoka i Rwamagana bitwaye neza mu byiciro barimo
Tuyishimire Ephrem wegukanye umwanya wa mbere mu bari munsi y'imyaka 23
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare (Ferwacy), Bayingana Aimable yari yaje kureba agace ka mbere ka shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza