Amateka ya Areruya wageze ikirenge mu cya Se wigeze kwakirwa na Perezida Kagame kubera igare

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Ugushyingo 2017 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza; Gahemba Jean Marie Vianney, Se wa Areruya Joseph uherutse kwandika amateka yo kwegukana Tour du Rwanda 2017 yatangaje ko yageze ku nzozi ze zo kubona imfura ye igera ku bigwi nk’ibye kubera umukino w’amagare.

Kuri ubu benshi mu Banyarwanda bazi izina Areruya Joseph nk’igihangange mu gusiganwa ku magare nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda, ariko si benshi bazi ko uyu ari umwana w’ikindi gihangange muri uyu mukino, Gahemba Jean Marie Vianney wahagarariye u Rwanda mu masiganwa mpuzamahanga ndetse akakirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame amushimira.

Umunyamakuru wa IGIHE yasuye Areruya Joseph iwabo mu rugo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bagirana ikiganiro kirambuye ku buryo yakunze akanakora umukino wo gusiganwa ku magare, ababyeyi be batangaza byinshi ku mateka ye ndetse n’inkomoko y’izina “Areruya” ryahawe uyu mwana w’imfura mu bana batandatu.

Ikiganiro kirambuye

IGIHE: Abatazi Areruya Joseph wababwira ko ari muntu ki?

Areruya: Nitwa Areruya Joseph, navutse tariki 23 Ugushyingo 1996. Ndi imfura mu muryango w’abana batandatu. Ntabwo nagize amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe kuko nagarukiye mu wa gatanu w’abanza ariko nakurikiye umwuga nakundaga kurusha iyindi wo gusiganwa ku magare akaba ari na wo nkora kugeza ubu aho nkina mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

IGIHE: Watangiye kwiga gutwara igare ryari?

Areruya: Navuga ko gutwara igare ari ibintu navukanye kuko ntangira kumenya ubwenge, nicyo kintu nakinishaga, kenshi ugasanga ringusha ariko ngakomeza. Mfite imyaka irindwi nibwo natangiye kujya nditwara ngiye nko kuzana amazi cyangwa mu rugo bantumye ahantu runaka. Noneho mu 2011 mfite imyaka 15 nibwo natangiye kumva ko narigira umukino ndetse n’umwuga ntangira kwitabira amasiganwa atandukanye.

Areruya n'abavandimwe be bari kumwe n'ababyeyi

IGIHE: Duhe ishusho y’inzira wanyuzemo kuva mu 2011 kugeza kuri Areruya tuzi ubu mu magare

Areruya: Inzira nanyuzemo kugira ngo ngere aha yari igoye cyane, amahirwe nari mfite ni uko na papa yakinnye uyu mukino, akaba awukunda bityo buri munsi akaba yarakundaga kungira inama, aho nacitse intege akamba hafi, igare ryagira ikibazo akamfasha.

Ubundi nkina isiganwa rya mbere nakoreshaga igare risanzwe ritwara abagenzi ‘pneu ballon’ hari mu masiganwa y’imirenge. Muri Mutarama 2012 hari andi masiganwa nagiyemo y’ingimbi mba uwa mbere no mu mpera z’uwo mwaka nitabira irindi siganwa ryo ryarimo n’abantu bakuru naho mba uwa mbere, gusa aha hose nakoreshaga ‘pneu ballon’.

Mu 2012 nibwo nitabiriye isiganwa rya mbere ritegurwa na Ferwacy icyo gihe twavaga i Huye tuza i Kigali. Uwo mwaka warangiye nitoza ku magare asanzwe, mu 2013 nkajya nkina amasiganwa amwe n’amwe ya Ferwacy noneho mu 2014 nibwo navuga ko nabaye umukinnyi kuko nari maze kubona igare rya siporo.

Muri Mata 2014 nibwo natoranyijwe na Jonathan Boyer, mu bana bagombaga gukina Shampiyona ya Afurika ya ‘Mountain Bike’ kuko yabonaga nshoboye kandi mbikunze. Twagiye i Musanze mu mwiherero icyo gihe twari kumwe na ba Mugisha Samuel (bakinana muri Afurika y’Epfo), turayikina negukana umudali wa bronze.

Nyuma hari irindi siganwa rya “Kivu Race” ryavaga i Muhanga ryerekeza i Rubavu twakinnye ngerayo ndi uwa mbere ari na bwo bwa mbere nari ntsinze isiganwa rikomeye aho ntangiriye gukina. Hashize iminsi nibwo umutoza, Sterling Magnell yaje gutoza ikipe y’igihugu ambonamo impano. Ubwo yarimo atoranya abakinnyi bazajya muri ‘Brazil Tour do Rio’ anshyiramo ari na yo nshuro ya mbere nasohokeye u Rwanda.

Iryo rushanwa ntabwo nabashije kurirangiza kuko byari ubwa mbere ngiye gukina hanze, byarangoye cyane gusa tugarutse mu Rwanda twakomeje imyitozo nka nyuma y’amezi ane tujya gusiganwa muri Côte d’Ivoire, tuhavuye tujya muri Congo Brazzaville muri All-Africa Games turi kumwe na Nsengimana, Ndayisenga na Hadi Janvier twegukana umudali wa gatatu mu gusiganwa n’ibihe bucyeye dukora neza Hadi yegukana umudali wa zahabu mu muhanda.

Iki gihe byasaga n’aho maze kuba umukinnyi wiyizeye, nsohokera igihugu kandi nkagerageza kwitwara neza. Bagiye gutoranya abakinnyi bazakina Tour du Rwanda 2015 njye banshyize mu ikipe ya kabiri. Ni ubwa mbere nari ngiye kuyikina ariko nitwaye neza mba uwa kabiri ku rutonde rusange mfasha na Nsengimana Jean Bosco kuyegukana. Navuga ko kugeza icyo gihe buri muntu yari atangiye kumenya Areruya.

IGIHE: Ni ryari wagize inzozi zo kuzegukana Tour du Rwanda?

Areruya: Wenda nari maze kwitabira amarushanwa menshi yo hanze anakomeye ariko numvaga ngomba no kwigaragaza iwacu ngahesha igihugu cyanjye ishema nibura Rwanda Nziza ikaririmbwa kubera njye. Maze gukina Tour du Rwanda ya mbere nkabona mbaye uwa kabiri nibwo numvise ko no kuyegukana bishoboka ninkora cyane.

IGIHE: Nyuma ya Tour du Rwanda 2016 wahise ubona ikipe hanze ya Dimension Data, ni iki byagufashije?

Areruya: Burya abakinnyi ba hano imbere mu gihugu barakora pe ndetse n’imbaraga nyinshi ariko si kimwe n’umuntu wabigize umwuga. Imyitozo yacu myinshi tuyikorera mu Butaliyani, abatoza baba baduhaye ibilometero tugomba gukora ku munsi, ntabwo nshobora no guhagarara ngo ngure amazi ku muhanda ariko hano ushobora kuba uri mu myitozo wahura n’umuvandimwe ukabanza ukamusuhuza.

Ikindi kuko uba uzi ko ari ko kazi kagutunze kandi kaguhemba, ugahozaho umutima. Baba baguha byose, ibikoresho byiza, bakugaburira ibihwanye n’imbaraga watakaje, mbese ni imibereho itandukanye n’iya hano.

IGIHE: Uyu mwaka waje mu Rwanda wumva wizeye kwegukana Tour du Rwanda 2017?

Areruya: Naba mbeshye kuko ubundi ikipe yanjye yari yateguye abantu babiri ari na bo twagombaga gukorera, DE Bod Stefan na Eyob Metkel. Gusa njye numvaga ko ngomba kuzakoresha imbaraga zanjye nkabatanga kwambara umwenda w’umuhondo, icyo gihe ntibari kunyataka ngo bawunkuremo kandi dukinana bagombaga kunkorera.

Abakinnyi natinyaga ni Nsengimana Jean Bosco kuko ni we mukinnyi ukomeye cyane navuga hano mu Rwanda ariko na Ndayisenga Valens nk’umuntu umaze gutwara Tour du Rwanda inshuro ebyiri yari afite amahirwe uyu mwaka iyo ikipe ye iza kuzana abakinnyi bakomeye.

IGIHE: Tubwire ku mikoranire yawe na Eyob muri Tour du Rwanda

Areruya: Mwabonye ko ku munsi wa mbere mu gace ka ‘Prologue’ Nsengimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens, De Bod Stefan na njye twari dukurikiranye imbere. Nibwo nafashe icyemezo cy’uko mu gace ka Huye ngomba gushaka umwanya wa mbere biranampira nambara umwenda w’umuhondo nshyiramo n’ibihe byinshi.

Eyob twakoranye neza ndetse no mu gace ka Nyanza-Rubavu yaramfashije nubwo twatakaje umwenda w’umuhondo. Yakomeje kumba hafi by’umwihariko mu gace ka Musanze-Nyamata twari twateguye ko tugomba kuwisubizamo, yambereye umwana mwiza arankorera, urumva rero njye nk’umunyamwuga ntabwo twari kugerera i Nyamata rimwe ngo nindangiza mutsinde.

Naramuretse aragenda kugira ngo na we ajye kuri ‘podium’ kandi byaramushimishije cyane ndetse akomeza kundwanira ishyaka. Eyob n’ubusanzwe ni inshuti yanjye cyane no kugera ku munsi wa nyuma ubwo namusigagamo amasegonda 35, yego namugiriraga ubwoba nk’umuntu ariko numvaga mwizeye.

Areruya yemeza ko yakoranye neza na Eyob Metkel (ibumoso) bakagera ku musaruro

IGIHE: Inzozi zawe muri uyu mukino ni izihe?

Areruya: Iyo ndebye mbona ntaho ndagera. Ndacyasabwa gukora cyane kugira ngo nibura umunsi umwe nzakine aya masiganwa akomeye tuzi ku isi kandi birashoboka. Ubu ndi umukinnyi wa Dimension Data kuko tujyayo twari twasinye amasezerano y’umwaka umwe turizera ko bazatwongerera kuko twitwaye neza, ariko mu gihe kiri imbere nifuza no kuba najya mu ikipe nkuru ngakinana na Mark Cavendish, Steve Cummings n’abandi.

IGIHE: Kuva watangira gukina uyu mukino ni iki wakugejejeho mu mutungo?

Areruya: Wenda sintunze ibya mirenge, sinanavuga ko hari ibidasanzwe nagezeho ariko nibura utuma mbasha gufasha inshuti, umuryango. Ikindi ku myaka yanjye 21 kuba maze imyaka itatu wenda nkina ku rwego rwo hejuru nkaba narabashije kwiyubakira inzu ebyiri mfite n’ibindi bikorwa bitandukanye ni ibyo kwishimira.

IGIHE: Ni uwuhe muntu ufata nk’icyitegererezo cyane?

Areruya: Umubyeyi wanjye ni umuntu wankundishije umukino w’amagare, yaramfashije cyane ni na we muntu nshimira cyane ku kuba ngeze aha. Naho umukinnyi wabaye icyitegererezo cyane ni Adrien Niyonshuti. Yakinnye ku rwego rwo hejuru ariko ikirenze ibyo yabaye nk’umubyeyi ku bana twese twifuzaga kugira amagare. Ni wa muntu ushora amafaranga ye menshi atazamuzanira inyungu ariko akavuga ati “Reka aba bana bakine”.

Se wa Areruya ni umunyabigwi mu magare

Nyuma yo kuganira na Areruya, twaganiriye na Se, Gahemba asobanura uburyo yatewe ishema no kubona umuhungu we ageze ikirenge mu cye ndetse amusaba kuzarenza kubyo agezeho.

Yagize ati “Areruya kuva ari umwana nabonaga ko azakina uyu mukino nubwo wenda ntari kwiyumvisha ko azazamuka vuba gutya. Yatangiye akina amasiganwa ya hano mu Murenge akiri muto akitwara neza kandi mbona abikunze nanjye mbimufashamo none kuri ubu ageze ahantu hashimishije kandi nifuza ko yagera no kure hashoboka.”

Uyu musaza na we wakinnye umukino w’amagare ndetse akitabira Tour du Rwanda esheshatu yakomeje agira ati “Mu gihe cyacu kuva mu 2001 kugera 2006 ndumva arizo Tour du Rwanda nitabiriye nta n’imwe nabashije gutsinda ariko nabaga ndi muri batatu ba mbere. Ubu nishimira kubona nibura imfura yanjye yo ikoze n’ibyo ntabashije.”

Yanavuze ko mu 1999 ubwo yari agiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika muri Afurika y’Epfo, we na bagenzi be barimo Mugabo Chrysostome, Mparabanyi, Musabyimana Charles ‘Dialo’ na Ngwijabanzi bagize amahirwe yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame [akiri Visi Perezida] abasaba kuzitwara neza, kimwe mu bintu yemeza ko byamushimishije cyane mu myaka yose yamaze akina uyu mukino.

Inkomoko y’izina “Areruya”

Nyirangendahimana Placidia, nyina wa Areruya utari i Kigali ubwo umuhungu we yandikaga amateka, yavuze ko mu busanzwe adakunda kumubona atwaye igare yiruka kuko nk’umubyeyi aba afite impungenge ariko ngo ubwo yegukanaga Tour du Rwanda yarabyishimiye cyane.

Yanasobanuye aho izina Areruya ryakomotse avuga ko bitewe n’ibyago umugabo we yari yaragize byo kubura ababyeyi agakura ari impfubyi, bamaze gushakana bumvikanye ko umwana wa mbere bazabyara bazamuha izina ryo gushimira Imana maze babyaye imfura bayita “Areruya”.

Areruya Joseph ari hagati y'ababyeyi be bombi
Areruya Joseph ari kumwe na se Gahemba na we wanditse amateka mu mukino w'amagare
Ibihembo bimwe na bimwe Areruya yagiye yegukana biba biteguye ku meza iwabo
Areruya Joseph ahorana igare mu rugo
Imwe mu nzu Areruya yakuye mu mukino w'amagare
Mu rugo iwabo wa Areruya wegukanye Tour du Rwanda 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza