Ambasaderi Vrooman yitabiriye isiganwa ry’amagare ryo kwinezeza mu Bugesera

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Mutarama 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2020 yitabiriye isiganwa ry’amagare ryo kwishimira iminsi mikuru no gusoza umwaka afatanyije n’ikipe y’abagore ya Bugesera Women Cycling Team.

Ni isiganwa ryateguwe hagamijwe kwishimira ibyagezweho umwaka ushize, no gukomeza guteza imbere impano z’abagize iyo kipe mu mukino wo gutwara igare.

Ambasaderi Vrooman yashimiye iyo kipe, ayishishikariza gukomeza umurava no gukunda uwo mwuga, ashingiye ku kuba nta bakinnyi benshi batwara amagare baba mu Rwanda.

Abasiganwa bahagurukiye ku muryango Gasore Serge Foundation aho Bugesera Women Cycling Team ikorera, bakomereza ku Murenge wa Ntarama-Arrete-Nyamata-Gahembe, bazenguruka umujyi wa Nyamata bakomereza ku kigo Bugesera Yego Centre basoreza kuri La Palisse Hotel Nyamata.

Ambasaderi Vrooman yaboneyeho gusura ikigo cy’urubyiruko, Bugesera Yego Centre aganiriza urubyiruko rwari rwaje gukurikira isiganwa.

Ambasaderi yasangiye n’abakinnyi ba Bugesera Women Cycling Team, abasaba gukomeza guteza imbere impano zabo, no kudacika intege.

Bugesera Cycling Team ni ikipe y’amagare y’abagore kugeza ubu ifite abakinnyi batandatu barimo babiri bakiri bato.

Yatangiye gukina amarushanwa ya FERWACY, binyuze muri Rwanda Cycling Cup muri Kanama, mu isiganwa rya Rwamagana Circuit, aho kuri ubu imaze gukina amasiganwa ane.

Ifashwa n’umuryango Gasore Serge Foundation ku bufatanye n’akarere ka Bugesera.

Abasiganwa byo kwishimisha bazengurutse uduce dutandukanye muri Bugesera
Ambasaderi Vrooman yashishikarije abakobwa n'abagore kwitabira ku bwinshi umukino w'amagare
Ambasaderi Vrooman yifatanyije n'abagize Bugesera Women Cycling Team mu isiganwa ryo kwishimisha
Ambasaderi Vrooman yasabye abakobwa basiganwa ku magare i Bugesera gukomeza guteza imbere impano zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza