Areruya Joseph yisubije Shampiyona y’Amagare abakinnyi basiganwa n’ibihe (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kamena 2019 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Areruya Joseph yongeye kwegukana Shampiyona y’Igihugu y’Umukino w’Amagare, aho abakinnyi basiganwe n’ibihe (Individual Time Trial) kuri uyu wa Gatandatu. Isiganwa ryabereye mu Karere ka Bugesera.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira Delko Marseille Provence yo mu Bufaransa, yabaye uwa mbere nyuma yo gukoresha iminota 54 n’amasegonda ane, akurikirwa na Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Excel Energy wakoresheje iminota 54 n’amasegonda 56.

Muri iri siganwa, abatarengeje imyaka 23 n’abakuru mu cyiciro cy’abagabo, bakoze intera y’ibilometero 41.8 mu muhanda wa Nyamata berekeza Ramiro, aho bageraga bagakata, bagasubira i Nyamata, buri wese asiganwa ukwe, aho umwe yahagurukaga nyuma y’iminota ibiri.

Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka ushize wa 2018 muri Afurika, wanegukanye kandi isiganwa nk’iri mu mwaka ushize, ni we wongeye kuba uwa mbere.

Mugisha Samuel wa Dimension Data for Qubekha yo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 55 n’amasegonda 20, asiga amasegonda 23 Mugisha Moïse wabaye uwa kane.

Uwizeye Jean Claude wa Les Sables d’Olone mu Bufaransa, na we witabiriye iri siganwa, yabaye uwa gatanu nyuma yo gukoresha iminota 57 n’amasegonda 24.

Mugisha Samuel w’imyaka 21, ni we wahawe umwambaro w’uwatwaye shampiyona y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 23.

Mu cyiciro cy’abagore, bo bakoze intera y’ibilometero 25 mu mihanda ya Nyamata-Mbyo-Nyamata, uwa mbere yabaye Mukeshimana Josiane wa Benediction Excel Energy wakoresheje iminota 41 n’amasegonda 46, arusha amasegonda atanu mugenzi we Tuyishime Jacqueline watwaye iri siganwa mu mwaka ushize.

Mu cyiciro cy’ingimbi, na zo zakoze intera ingana n’iya bashiki bazo, uwa mbere aba Habimana Jean Eric wa Skol Fly Cycling Club wakoresheje iminota 35 n’amasegonda 17, akurikirwa na murumuna wa Areruya Joseph, Gahemba Barnabe wa Les Amis Sportifs, wakoresheje iminota 36 n’amasegonda atanu mu gihe Uhiriwe Byiza Rénus watwaye iri rushanwa mu mwaka ushize, yabaye uwa gatatu.

Kuri iki Cyumweru, na bwo hazaba isiganwa rya Shampiyona yo mu muhanda (Road Race), aho icyiciro cy’abagore n’icy’ingimbi, byombi bizasiganwa ku ntera y’ibilometero 105.4 mu muhanda wa Kicukiro (ku Karere)-Nyamata-Ramiro-Nyamata-Kicukiro-Sonatube-Chez Lando-Stade Amahoro.

Icyiciro cy’abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bo bazasiganwa intera y’ibilometero 159.3. Aba bakinnyi bazakora urugendo rungana n’urwo barumuna na bashiki babo bazaba bakoze ariko bongereho kuzenguruka i Remera inshuro eshatu intera y’ibilometero 12.5 mu muhanda wa Stade Amahoro- Kimironko- Ku bitaro bya Kibagabaga- MTN- RDB- Airtel- Stade Amahoro.

Abaterankunga b’aya marushanwa ni COGEBANQUE na SKOL mu gihe amakipe icyenda yitabiriye ari Skol Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Kigali Cycling Club, Kayonza Young Stars Cyling Team, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Karongi Vision Sports Center na Nyabihu Cycling Team.

Abakinnyi basiganwe mu bakuru

  1. Areruya Joseph (Delko Marseille Province):54’04’’
  2. Nsengimana Jean Bosco (Benediction Excel Energy): 54’56’’
  3. Mugisha Samuel (Dimension Data): 55’20’’
  4. Mugisha Moïse (Fyl Cycling Club): 55’43’’
  5. Uwizeye Jean Claude (Les Sables d’Olone): 57’24’’
  6. Hakizimana Seth (Les Amis Sportifs): 57’33’’
  7. Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Excel Energy): 58’54’’
  8. Dukuzumuremyi Fidele (Fly Cycling Club): 1h00’29’’
  9. Niyomufasha Patrick (Karongi Vision Sports Center): 1h03’16’’
  10. Sterling Magnell (Umutoza w’ikipe y’igihugu): 1h04’20’’
  11. Twizere Frank: 1h04’41’’
  12. Mfitumukiza Jean Claude (CCA): 1h04’44’’
  13. Iranzi Jean Claude: 1h04’50’’

Uko abakobwa bakurikiranye

  1. Mukeshimana Josiane (Benediction Excel Enery): 41’26’’
  2. Tuyishime Jacqueline (Benediction Excel Energy): 41’52’’
  3. Irakoze Neza Violette (Muhazi Cycling Generation): 42’12’’
  4. Mukundente Genevieve (Benediction Excel Energy): 42’48’’
  5. Ishimwe Diane (Benediction Excel Energy): 43’16’’
  6. Girubuntu Jeanne D’Arc (Les Amis Sporitfs): 45’54’’

Abakinnyi batanu ba mbere mu ngimbi

  1. Habimana Jean Eric (Fly Cycling Club): 35’17’’
  2. Gahemba Bernabe (Les Amis Sports): 36’05’’
  3. Uhiriwe Byiza Rénus: 36’58
  4. Muhoza Eric (Les Amis Sportifs: 37’:00’’
  5. Ngendahayo Jérémie (CAA): 37’04’’
Mukeshimana Josiane wa Benediction Excel Enery wabaye uwa mbere mu bakobwa
Mugisha Moïse uheruka kwegukana umudali wa Zahabu muri Shampiyona ya Afurika ni umwe mu bitwaye neza mu cyiciro cy'abagabo
Mugisha Samuel ukina muri Dimension Data muri Afurika y'Epfo yitabiriye Shampiyona y'Amagare mu Rwanda
Inkweto Mugisha Samuel yasiganwe yambaye
Uhiriwe Byiza Renus watwaye shampiyona ya ITT mu ngimbi mu mwaka ushize, yari mu bitezwe kuri uyu wa Gatandatu
Mugisha Samuel w'imyaka 21, yabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph wegukanye shampiyona mu mwaka ushize muri Indivual Time Trial yahabwaga amahirwe uyu munsi
Areruya aheruka gukora amateka yo gusiganwa muri Paris-Roubaix mu Bufaransa
Areruya Joseph bakunze kwita Kimasa, yakoresheje ibihe bito kurusha abandi
Isiganwa ry'uyu munsi ryabereye i Nyamata mu Bugesera
Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Excel Energy yabaye uwa kabiri
Umutoza Sterling Magnell na we yasiganwe
Habimana Jean Eric wa Skol Fly Cycling Club yabaye uwa mbere mu ngimbi ahembwa na Antoine Iyamuremye ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque na Ntembe Jean Bosco wo muri Ferwacy
Mukeshimana Josiane wa Benediction Excel Enery wabaye uwa mbere mu bakobwa ahembwa na Brand Manager wa Skol, Benurugo Emilienne ari kumwe n'Umunyamabanga wa Ferwacy, Nosisi Toussant
Nahimana Gaspard uyobora Ishami rishya rya Cogebanque rya Nyamata na Visi Perezida wa mbere wa Ferwacy, Munyankindi Benoît, bahembye Areruya Joseph wabaye uwa mbere mu bagabo
Mugisha Samuel wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23 ashimirwa
Mukeshimana Josiane wa Benediction Excel Enery wabaye uwa mbere mu bakobwa yambitswe umwenda umuranga nk'uwatwaye shampiyona
Mugisha Samuel mu mwambaro w'uwatwaye shampiyona y'amagare mu batarengeje imyaka 23
Areruya Joseph yisubije Shampiyona y’Amagare
Abahagarariye Cogebanque, Skol na Ferwacy bafata ifoto n'abakinnyi batsinze muri buri cyiciro
Areruya, Mugisha, Mukeshimana na Muhoza begukanye shampiyona y'amagare mu gusiganwa n'ibihe (ITT)

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza