Areruya na Mugisha bongereye amasezerano muri Dimension Data

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Ukuboza 2017 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda babiri bari bamaze umwaka bakinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, Areruya Joseph na Mugisha Samuel, bongerewe undi mwaka nyuma yo kwigaragaza mu masiganwa atandukanye bayikiniye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 nibwo bahawe amasezerano mashya azarangirana na 2018 muri iyi kipe.

Areruya na Mugisha bagiye muri Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo muri Mutarama umwaka ushize bahabwa amasezerano y’umwaka yo gukinira ikipe y’abatarengeje imyaka 23.

Bari basimbuye abandi bari bagejeje iyo myaka ariko batagiriwe icyizere cyo kuzamurwa mu ikipe nkuru barimo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure.

Mu mwaka bamazemo, igihe kinini bakimaze ku mugabane w’u Burayi bitoreza mu Butaliyani bakanitabira amasiganwa atandukanye arimo nka Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, Areruya yegukanyemo agace (Etape).

Areruya Joseph w’imyaka 22 uzwi ku izina rya Kimasa, uyu mwaka yakoze amateka yegukana Tour du Rwanda ku nshuro ye ya mbere afatanyije na bagenzi be barimo na Mugisha Samuel w’imyaka 20.

Aba nibo bakinnyi b’umukino w’amagare kuri ubu u Rwanda rufite bakina hanze mu makipe yabigize umwuga kuko Adrien Niyonshuti wari umaze imyaka umunani akina muri Dimension Data y’abakuru yatandukanye nayo uyu mwaka naho Ndayisenga Valens wakiniraga Tirol Cycling Team yo muri Autriche akaba atarongereye amasezerano.

Mugisha Samuel na Areruya Joseph bongereye amasezerano mu ikipe ya Dimension Data
Areruya (ibumoso) na Mugisha (iburyo) nibo Banyarwanda basigaye bakina hanze kuko Ndayisenga Valens (hagati) atongereye amasezerano mu ikipe ya Tirol Cycling

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza