Benediction Excel Energy yahize kwitwara neza ku nshuro ya mbere iserukiye u Rwanda mu mahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’umukino w’amagare ya Benediction Excel Energy imaze igihe gito yemejwe nk’ikipe ya mbere yo mu Rwanda yemerewe kwitabira amasiganwa mpuzamahanga, igiye gutangirira ku isiganwa rizenguruka igihugu cya Afurika y’Epfo rya Tour de Limpopo 2019, aho yahize kwitwara neza.

Benediction Excel Energy Team irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakina Tour de Limpopo 2019 izatangira ku wa Kabiri tariki 14 kugeza ku Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, rikazitabirwa n’amakipe 20 buri imwe igizwe n’abakinnyi batandatu.

Umuyobozi w’iyi kipe, Munyankindi Benoît, yavuze ko abakinnyi bari bamaze igihe kitari gito bitegura isiganwa ryo muri Sénégal.

Ati "Ejo tuzajya gukina isiganwa rya Limpopo rizamara iminsi ine. Ni ubwa mbere ikipe yacu ya Benediction Excel Energy izaba igiye kwitabira irushanwa mpuzamahanga hanze ariko ntabwo aribwo buryo bwa mbere bakina amarushanwa nk’aya. Ni ikipe ikomeye kandi imenyereye kuko iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika.”

Abakinnyi bazaba bagize Benediction Excel Energy Team harimo Nsengimana Jean Bosco, Uwizeyimana Bonaventure, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric, Nkurunziza Yves na Nzafashwanayo Jean Claude.

Umubiligi Simon Hupperetz utoza iyi kipe, yavuze ko yizeye ko abakinnyi be bazitwara neza n’ubwo ajyanye abakinnyi bakiri bato.

Ati "Ni rushanwa tugiye guhuriramo n’andi makipe akomeye ariko ntabwo akomeye cyane nk’ayo twakinnye nayo muri Tour du Rwanda. Turashaka kwitwara neza kandi tuzaboneraho n’umwanya wo kwiga kuko turacyari ikipe ikizamuka.”

Manizabayo Eric, umwe mu bakinnyi iyi kipe izajyana muri Afurika y’Epfo, yavuze ko we na bagenzi be biteguye gukorera hamwe nk’ikipe bakazabasha kwegukana byibuze uduce tubiri muri iri siganwa.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino 2019 nibwo Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ‘UCI’ yemeje Benediction Excel Energy Team nk’ikipe yo mu cyiciro cy’agatatu cy’amakipe akina uyu mukino. Irushanwa rya mbere rikomeye ni Tour du Rwanda 2019 yari ku rwego rwa 2.1, aho yasoje iri ku mwanya wa gatandatu mu makipe 15.

Uduce twa Tour de Limpopo 2019

  • Agace 1: Tariki 15 Gicurasi 2019: Bela Bela – Polokwane, 172 km
  • Agace ka 2: Tariki 16 Gicurasi 2019: Polokwane – Tzaneen, 96 km
  • Agace ka 3: Tariki 17 Gicurasi 2019: Tzaneen – Modjajieskloof – Tarantaal – Coachmans, 101km
  • Agace ka 4: Tariki 18 Gicurasi 2019: Tzaneen – Polokwane, 116 km
Umuyobozi w’iyi kipe, Munyankindi Benoît yavuze ko Benediction Excel Energy ifite abakinnyi bakiri bato bakomeye kandi bizeye ko bazitwara neza
Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo yavuze ko we na bagenzi bashaka kwegukana byibuze uduce tubiri mu isiganwa
Uwizeyimana Bonaventure ni umwe mu bakinnyi Benediction Excel Energy izaba igenderaho muri Afurika y'Epfo
Umubiligi Simon Hupperetz utoza Benediction Excel Energy yavuze ko intego ari ukwitwara neza
Benediction Excel Energy imaze igihe gito yemejwe nk'ikipe ikina amarushanwa mpuzamahanga

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza