Mugisha na Areruya basinye muri Dimension Data

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 7 Ukuboza 2016 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi babiri b’abanyarwanda Mugisha Samuel na Areruya Joseph bamaze gusinyira ikipe yo muri Afurika y’Epfo Dimension Data for Qhubeka aho bemeranyijwe kuyikinira umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ni bwo aba bakinnyi bemeranywaga n’iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo kugirango babe mu bakinnyi bazayikinira mu mwaka utaha wa shampiyona y’umukino w’amagare.

Areruya na Mugisha bigaragaje muri Tour du Rwanda iheruka, bakaba bagiye mu ikipe ya kabiri ya Dimension Data, isanzwe ikina amarushanwa y’imigabane, Continental Tour, aho bazaba bafatanya n’abandi bakinnyi nka Stefan De Bod, Nicholas Dlamini, Metkel Eyob, Junrey Navarra, Amanuel Gebreigzabhier n’abandi.

Aganira na IGIHE, Areruya Joseph yadutangarije ko yishimiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse ko azahagararira igihugu neza.

Yagize ati: Ndishimye kwerekeza muri Dimension Data nzagerageza gutera ikirenge mu cya bakuru bange bahanyuze mpesha ishema igihugu.

Aba bakinnyi bombi bakaba bagiye muri iyi kipe yaciyemo abandi banyarwanda batatu, barimo Adrien Niyonshuti kuri ubu ukina mu ikipe ya mbere, hakazamo Ndayisenga Valens na Uwizeyimana Bonaventure bakinaga muri iyi y’abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph uretse kwegukana agace ka Rusizi-Huye muri Tour du Rwanda iheruka, yanakuyemo umwanya wa kane, aho uyu mwaka yitabiriye amarushanwa atandukanye, yegukana Circuit International de Constantine yo muri Ageria yabaye muri Werurwe ndetse anabona umwanya wa kabiri mu gace ka gatanu ko muri Tour Eritrea, kavaga Massawa kajya Asmara, hari muri Mata 2016.

Ku rundi ruhande, ugisha wari ugaragaye muri Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere, uyu mwaka yakinnye amasiganwa atandukanye arimo Grand Prix Chantal Biya aho yatahanye umwanya wa gatatu mu bazamuka imisozi kurusha abandi, Tour International de Constantine, Tour International de Setif yabaye uwa gatandatu mu bakinnyi beza bakiri bato n’andi atandukanye yagiye anitwaramo neza.

Areruya Joseph yegukanye agace Rusizi Huye muri Tour du Rwanda 2016
Mugisha Samuel ni rimwe mu mazina yavuzwe cyane muri Tour du Rwanda iheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza