Bwa mbere u Rwanda rwafashe umwanya wa 4 muri Afurika, Ndayisenga aza mu icumi ba mbere

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Nyakanga 2017 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rukomeje kwigaranzura ibihugu bisanzwe ari ibihangange mu mukino w’amagare ku mugabane wa Afurika; ku rutonde rwasohowe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (UCI) rugaragaza uko ibihugu bikurikirana rukaba rwafashe umwanya wa kane imbere ya Ethiopia na Algeria.

Umukino w’amagare ukomeje kugaragaza ko ari umwe muyo Abanyarwanda biyumvamo ndetse bashobora kugahangamo n’ibigugu muri Afurika mu myaka iri imbere mu gihe gahunda zo gutegura abakiri bato no kubashakira amarushanwa mpuzamahanga zikomeje.

Ku rutonde rukorwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi, UCI rugaragaza uko ibihugu bikurikirana, ku mugabane wa Afurika u Rwanda rwafashe umwanya wa kane ku nshuro ya mbere n’amanota 614.

Rwaje imbere y’ibihugu bikomeye nka Ethiopia ya gatanu n’amanota 393, Algeria ya gatandatu n’amanota 323, naho ibihugu nka Tunisia iza ku mwanya wa 10, Misiri iya 11, Kenya 13.

Ibihugu bitatu bikiza imbere y’u Rwanda ni Eritrea ifite amanota 1645, Maroc ya kabiri n’amanota 1042.5 mu gihe Afurika y’Epfo ari iya gatatu n’amanota 973.

Umwaka ushize wa 2016 u Rwanda rwawurangije ruri ku mwanya wa gatanu, ubu rukaba rufite amahirwe yo kurangiza 2017 ruri ku wa kane cyangwa rukigira imbere bitewe n’uko ruzitwara mu marushanwa hari imbere ruzitabira arimo Tour d’Ethiopia, Tour de Côte d’Ivoire, GP Chantal Biya ndetse na Tour du Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, Bayingana Aimable yabwiye IGIHE ko ari intambwe ikomeye gufata umwanya wa kane ku mugabane wa Afurika ariko intego ari ukwigira imbere buri mwaka.

Yagize ati “Twishimiye uriya mwanya ubu tukaba duharanira kudasubira inyuma ahubwo tugomba gukomeza kujya imbere. Ni urundi rugamba kuko kuwugumaho cyangwa kujya imbere ni akazi katoroshye karimo kurushanwa tugatsinda no kujya mu marushanwa menshi ashoboka. Ibyo rero tuzakomeza tubiharanire."

Ku rutonde rw’ibihugu bifite abana bari munsi y’imyaka 23 (U23) batanga icyizere cyo kuzavamo abakinnyi bakomeye, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika inyuma ya Eritrea na Maroc, rugakurikirwa na Algeria na Ethiopia.

Mu bakinnyi b’Abanyarwanda uri imbere ni Ndayisenga Valens ikinira ikipe ya Tirol Cycling Team wazamutse imyanya 11 aba uwa 9 ku mugabane wa Afurika, Areruya Joseph wa Dimension Data wamanutse umwanya umwe ajya kuwa 12, Gasore Hategeka wa Nyabihu Cycling Team wazamutse imyanya 128 afata uwa 22 abikesha shampiyona y’igihugu aherutse kwegukana.

Umukino w’amagare ni umwe mu ifitiwe gahunda ndende zo kuwushyira ku rwego rwisumbuye ndetse bidasubirwaho bikaba byaramaze kwemezwa ko mu 2019 Tour du Rwanda izava ku rwego rwa 2.2 igashyirwa ku rwa 2.1 rusanzwe fufitwe na La Tropicale Amissa Bongo gusa kuri uyu mugabane, bishobora gutuma ryitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza