Dimension Data ya Mugisha Samuel yihariye imyanya ya mbere mu gace ka kabiri ka Tour de Limpopo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 07:32
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa kabiri w’isiganwa rizenguruka Afurika y’Epfo, Tour de Limpopo, wasize imyanya ya mbere yihariwe n’ikipe yaho ya Dimension Data for Qubeka ikinamo Umunyarwanda Mugisha Samuel mu gihe Nzafashwanayo Jean Claude wabaye uwa 18 ari we mukinnyi wa Benediction Excel Enery yo mu Rwanda waje hafi.

Iri siganwa riri ku rwego rwa 2.2 ryakomeje ku wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi 2019 aho agace ka kabiri kakinwe abasiganwa abasiganwa bava mu Mujyi wa Polokwane berekeza muri Tzaneen ku ntera y’ibilometero 96.

Umwanya wa mbere wegukanwe na Brown Connor wa Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo wakoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 46, akurikirwa na Hendricks Clint wa Pro Touch mu gihe ku mwanya wa gatatu n’uwa kane haje abandi bakinnyi ba Dimension Data; Konychev Alexander na Battistella Samuel, bakoresheje ibihe bimwe na Connor wabarushije imbaraga kugeza isiganwa rirangiye.

Mugisha Samuel ukinira iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo, ni we Munyarwanda waje hafi, aba uwa 13, asizwe amasegonda 10 n’aba mbere mu gihe Nzafashwanayo Jean Claude na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ bombi bakinira Benediction Excel Energy mu Rwanda, baje ku mwanya wa 18 n’uwa 19 barushwa umunota umwe n’amasegonda 11.

Abandi bakinnyi ba Benediction Excel Energy bari muri iri siganwa ni Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa 41 asizwe iminota itandatu n’amasegonda 50, Munyaneza Didier wabaye uwa 55 ndetse na Nkurunziza Yves na Nsengimana Jean Bosco baje ku mwanya wa 85 n’uwa 86 muri 91 basoje isiganwa dore ko Umunyafurika y’Epfo, Craigue Orion, yakoze impanuka agahita ava mu isiganwa.

Umunyafurika y’Epfo, Gustav Basson ukinira TEG Procycling Team, wegukanye agace kabanza ka Tour de Limpopo 2019 ndetse akaba ari we wegukanye iri siganwa mu mwaka ushize, yasizwe umunota umwe n’amasegonda 11, aba uwa 25 ndetse atakaza umwambaro w’umuhondo.

Ku rutonde rusange nyuma y’umunsi wa kabiri, uwa mbere ni Alexander Konychev ukinira Dimension Data umaze gukoresha amasaha atandatu, iminota 13 n’amasegonda 50, aho arusha amasegonda abiri Marc Pritzen wa Office Guru.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho abakinnyi bazenguruka mu duce twa Tzaneen – Modjajieskloof – Tarantaal – Coachmans hareshya n’ibilometero 103.

Abasiganwa bahagurukiye Polokwane
Umunyafurika y’Epfo, Gustav Basson ukinira TEG Procycling Team, wegukanye agace kabanza ka Tour de Limpopo 2019 yasizwe umunota umwe n'amasegonda 11 atakaza umwambaro w'umuhondo
Brown Connor yegukana agace ka kabiri ka Tour de Limpopo 2019
Dimension Data yabonye imyanya ibiri muri itatu ya mbere mu gace ka kabiri ka Tour de Limpopo 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza