Eritrea izakinisha ibihangange muri Shampiyona ya Afurika izabera mu Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Gashyantare 2018 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Eritrea yashyize ahagaragara abakinnyi bazayiserukira muri Shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare barimo ibihangange Amanuel Gebrezgabiher na Mekseb Debesay.

Iyi kipe yitwaye neza umwaka ushize mu irushanwa nk’iri ryabereye mu Mujyi wa Luxor mu Misiri ikegukana umudali wa zahabu mu gusiganwa nk’ikipe mu bagabo n’abagore ndetse mu nshuro umunani ziheruka, nibura umukinnyi w’Umunya-Eritrea yararyegukanye inshuro eshanu, n’ubundi ifite intego yubigeraho mu rigiye gutangira mu Rwanda.

Mu bakinnyi umunani bazaserukira iki gihugu mu bagabo harimo Mekseb Debesay na Amanuel Gebrezgabiher basanzwe bakinira ikipe ya mbere ya Dimension Data for Qhubeka ikina amasiganwa akomeye ku Isi (World Tours); Tesfom Okubamariam wegukanye shampiyona ya Afurika 2016 na Metkel Eyob umenyereye imihanda yo mu Rwanda wanafashije bikomeye Areruya Joseph kwegukana Tour du Rwanda 2017 we akaba uwa kabiri.

Iyi shampiyona ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera mu Rwanda, ubwo rwaherukaga kuyakira mu 2010 nabwo yari yegukanywe n’Umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot; Umunyarwanda waje imbere yari Adrien Niyonshuti n’ubundi uzarikina uyu mwaka akaba yari yabaye uwa munani.

Mu Bakinnyi bazaserukira u Rwanda, uwabashije kubona ibihe byiza mu mateka y’iyi shampiyona ni Areruya Joseph wabaye uwa gatandatu umwaka ushize mu gusiganwa mu muhanda; Uwizeye Jean Claude akaba yarabaye uwa munani mu 2016 naho Hadi Janvier utazakina uyu mwaka akaba ariwe wagize ibihe byiza kurusha abandi mu 2013 aba uwa gatanu.

Iyi shampiyona izakinirwa mu mihanda ya Kicukiro, Gasabo na Bugesera, izakinwa kuva tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2018.

Umuhanda wa Kicukiro-Bugesera uzakoreshwa mu cyiciro cyo gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels) naho icyiciro cyo gusiganwa mu muhanda (Road race) kikazakinirwa mu mihanda ya Stade Amahoro-Kimironko-Kibagabaga-Nyarutarama-RDB- Stade Amahoro.

Abakinnyi 8 bazaserukira Eritrea mu bagabo (men elite): Mekseb Debesay, Meron Teshome, Amanuel Gebrezgabiher, Metkel Eyob, Henok muluberhan, Simon Mussie, Tesfom Okubamariam na Elyas Afewerki mu gihe mu ngimbi izaba ifite, Hager, Tomas, Natan na Biniam.

Mu bagore bakuru izazanam Mosana Debesay, Wahazit kidane, Bisrat Gebremeskel na Tigsti Geberihiwet naho Desite kidane akine mu bangavu.

Gahunda ya Shampiyona ya Afurika

Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018

Inama y’abatoza b’amakipe n’abayobozi b’irushanwa.

Ibirori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018

Ikipe z’ibyiciro byose zizasiganwa n’igihe (Contre la montre par Equipes)

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018

Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels)

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018

Ikiruhuko

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race)

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race)

Uturutse ibumoso: Tesfom Okubamariam; Afewerki Elyas; Mekseb Debesay na Amanuel Gebrezgabiher bahesheje Eritrea shampiyona ya Afurika 2016

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza