Hadi Janvier yasabye imbabazi abayobozi ba Ferwacy yasebeje

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 12 Ukwakira 2017 saa 06:51
Yasuwe :
0 0

Hadi Janvier wari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yo gusiganwa ku magare ubwo yegukanaga isiganwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda bwa mbere mu 2014 ndetse na 2015, akaza gusezera mu buryo butunguranye muri Kanama 2016 kubera kutumvikana n’abayobozi ba Ferwacy na Team Rwanda, yasabye imbabazi.

Uyu ufite agahigo ko kuba yaregukanye umudali wa zahabu mu mikino nyafurika (All African Games) mu 2015 mu gusiganwa ku magare, ni umwe mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwari rufite ndetse akaba yari n’umuyobozi w’abandi by’umwihariko yarafashije Ndayisenga Valens kwegukana Tour du Rwanda ya mbere mu 2014 na Nsengimana Jean Bosco iya 2015.

Hadi wari umaze no kugera ku rwego rwo gukina mu ikipe y’ababigize umwuga ku mugabane w’u Burayi ya Stradalli-Bike Aid yo mu Budage, yasezeye ku mukino muri Kanama 2016 nyuma yo kugaragaza uburakari bwinshi yatewe n’uko ariwe watumye u Rwanda rubona itike yo kuzitabira imikino ya Olempike ya 2016 ariko ubuyobozi bwa Ferwacy na Team Rwanda bumusimbuza Adrien Niyonshuti ari nawe wayikinnye.

Nyuma y’umwaka atagaragara mu marushanwa ategurwa na Ferwacy cyangwa andi mpuzamahanga ariko akaba yakoraga imyitozo, Hadi yanditse asaba imbabazi umuryango mugari w’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare by’umwihariko abayobozi ba Ferwacy yasebeje, abakinnyi bagenzi be n’abandi.

Mu ibaruwa ifunguye yagize ati “Uyu mwanzuro nawufashe kubera amarangamutima bituma nkora amakosa harimo guharabika no gushyira isura mbi ku mukino w’amagare mu Rwanda, abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) ndetse n’abayobozi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) ndetse n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange.”

Yakomeje agira ati “Nyuma yo gusubiza amaso inyuma nkabona amakosa nakoze mfashe icyemezo cyo gusaba imbabazi ubuyobozi bwa Ferwacy, Team Rwanda, ikipe yanjye nakiniraga ya Benediction Club Rubavu ndetse n’abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare muri rusange.”

Hadi avuga ko yiteguye kuba yagaruka mu mukino ndetse akongera gutanga imbaraga ze ahesha u Rwanda ishema igihe cyose yaba ahawe imbabazi ndetse akemererwa kongera kwambara umwenda w’Ikipe y’Igihugu.

Asabye imbabazi mu gihe Tour du Rwanda 2017 isigaje ukwezi kugira ngo ibe, aramutse ababariwe ashobora gusanga bagenzi be bamaze icyumweru batangiye umwiherero i Musanze bitegura kuzahagararira u Rwanda muri iri siganwa rumaze imyaka itatu rwegukana rwikurikiranya.

Hadi Janvier yegukanye umudali wa zahabu mu mikino nyafurika mu 2015
Hadi Janvier (ibumoso) yafashije Nsengimana Jean Bosco (iburyo) kwegukana Tour du Rwanda ya 2015
Ibaruwa Hadi yanditse asaba imbabazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza