Hagiye kuba isiganwa rya Tour de Huye rizagaragaza impano mu mukino w’amagare

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, ikipe ya Huye Cycling Club for All ifatanyije n’Akarere ka Huye bateguye isiganwa ryiswe ’Tour de Huye’ rizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi mu mihanda y’Umujyi wa Huye, rikazitabirwa n’abantu bose babyifuza aho hanatumiwemo amakipe asanzwe akina uyu mukino w’amagare mu Rwanda mu cyiciro cy’ingimbi n’abakuru.

Iri siganwa rigamije gushaka impano mu mukino w’amagare no gususurutsa abatuye mu Karere ka Huye, rizaba mu byiciro bitandukanye harimo gushaka impano mu bagabo n’abagore aho abasiganwa bazakoresha amagare asanzwe ya pinebalo (pneu ballon) hakaba n’isiganwa risanzwe aho abakinnyi bo mu makipe atandukanye hano mu Rwanda bazasiganwa ku magare yabugenewe, muri iki cyiciro ho hazasiganwa abagabo n’ingimbi gusa (Elite & Juniors men).

Visi Perezida wa kabiri mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, Karangwa François, akaba na Perezida w’icyubahiro wa Huye Cycling For All, yabwiye IGIHE ko iri siganwa rifunguye ku banyarwanda bose.

Ati”Ni irushanwa rigunfuye ku banyarwanda bose mu byiciro bitandukanye uhereye ku myaka 16 kugeza ku ishoboka yose umuntu yaba agishoboye gutwara igare. Ntabwo ari abo muri Huye gusa kuko buri munyarwanda wese ubishoboye yaryitabira, ni siporo muri rusange, ni igare ku bana b’u Rwanda. Mu bazasiganwa niho tuzareba icyiciro dukeneyemo impano, mu bari hagati y’imyaka 16 na 20 mu bahungu n’abakobwa.”

Karangwa yavuze ko kwiyandikisha bikomeje kubera muri gare ya Huye kugeza ku wa Gatandatu saa 07:30, ahakorera sosiyete itwara abantu ya Horizon, aho ngo bahisemo gare kuko ariho hantu hahurirwa n’abantu benshi.

Abakoresha pinebalo bazasiganwa ku ntera y’ibilometero 58 bakazatangira gusiganwa saa mbiri za mu gitondo mu gihe abakoresha amagare ya sipro bazatangira isiganwa saa tatu ku ntera y’ibilometero 76.

Irushanwa rizazenguruka mu mihanda y’umujyi wa wa Huye hakazakoreshwa umuhanda wo Ku Mberabyombi-Stade- Ngoma- Ku Rwibutso- Petit Seminaire- Garilleo- Stade RRA-Ku isoko- Mu Cyarabu- CHUB- Barthos- Credo- Ku Mberabyombi.

Karangwa François avuga ko Tour de Huye ari iy'abanyarwanda bose
Iri siganwa rizagaragaramo abakinnyi basanzwe bakina uyu mukino w'amagare mu Rwanda
ku bazakoresha amagare asanzwe ya pinebalo bazatoranywamo abafite impano yo kunyonga igare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza