Ibyihariye kuri ‘Tour de France U23’ abarimo Mugisha na Areruya bazahagarariramo u Rwanda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Kanama 2018 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira isiganwa rya Tour de France y’abari munsi y’imyaka 23 rizwi nka ‘Tour de l’Avenir’ rizatangira kuwa Gatanu tariki 17 Kanama rikazasozwa nyuma y’iminsi 10, ni ukuvuga tariki 26 Kanama 2018.

Tour de l’Avenir igiye kuba ku nshuro ya 55, yatangiye bwa mbere mu 1961 igamije gutyaza ubumenyi no guha ubunararibonye abakinnyi bari munsi y’imyaka 23, ibategura kuzitabira Tour de France y’abakuru.

Iri siganwa ryatumye bamwe mu bihangange mu mukino w’amagare nka Felice Gimondi, Joop Zoetemelk, Greg LeMond, Miguel Indurain na Laurent Fignon bigaragaza nyuma begukana Tour de France inshuro imwe cyangwa irenga.

Ikipe y’Abanyarwanda iyobowe na Areruya Joseph na Mugisha Samuel, yanditse amateka mu ntangiriro z’uyu mwaka ikatisha itike yo kuzitabira iri siganwa ubwo yegukanaga Tour de l’Avenir 2018, yo ku rwego rwa Afurika yabereye muri Cameroun.

Aba bakinnyi bombi banegukanye Tour du Rwanda ebyiri ziheruka (2017 na 2018) bari kumwe na Hakiruwizeye Samuel bita Kihebe, Didier Munyaneza ‘Mbappé’, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Eric Manizabayo uzwi nka Karadiyo nibo batoranyijwe kuzakina iri siganwa bakaba barajyanye na Sterling Magnell nk’umutoza, Umumaseri Obed Ruvogera, n’umukanishi Eric Maniriho.

Nk’uko urubuga rwa Tour de l’Avenir, rwabyanditse rusobanura imihanda iri siganwa rizacamo uyu mwaka, ngo abaritegura bashyizemo imwe mu nzira zigoranye cyane aho abasiganwa bazanyura Brittany bajye guterera umusozi wa Alps bikaba ari mu rwego rwo kubateguza ibibategereje mu gihe bazaba bitabiriye Tour de France y’abakuru.

Ikindi ni uko uyu mwaka Tour de l’Avenir yongerewe uduce (Stage) tukaba twarabaye 10 mu gihe umwaka ushize twari icyenda naho 2016 tukaba twari umunani.

Mu bihugu u Rwanda ruzaba ruhanganye nabyo harimo; u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buholandi, u Burusiya, Portugal, u Buyapani, Australia, Autriche, u Bubiligi, Denmark, Ecuador, Ireland, Luxembourg, Norvège, Pologne, Slovenia, Espagne, u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Colombia ifite irushanwa riheruka.

Kuri aya makipe y’ibihugu haziyongeraho amakipe y’abatarabigize umwuga ya Auvergne Rhone Alpes na Vendee U Pays De La Loire zo mu Bufaransa kimwe na UCI WCC Mens team y’ikigo mpuzamahanga cy’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi kiba mu Busuwisi.

Ingengabihe ya Tour de l’Avenir 2018

Tariki 17 Kanama 2018: Grand-Champ › Elven (132.5km)

Tariki 18 Kanama 2018: Drefféac › Châteaubriant (137.6km)

Tariki 19 Kanama 2018: Le Lude › Châteaudu (165.8km)

Tariki 20 Kanama 2018: Team Time Trial – Orléans › Orléans (20.2km)

Tariki 21 Kanama 2018: Beaugency › Levroux (130.4km)

Tariki 22 Kanama 2018: Le Blanc › Cérilly (183.5km)

Tariki 23 Kanama 2018: Moutiers › Méribe (35.9km)

Tariki 24 Kanama 2018: Crest-Voland Cohennoz (106.2km)

Tariki 25 Kanama 2018: Séez › Val d’Isère (89km)

Tariki 26 Kanama 2018: Val d’Isère › Saint-Colomban-des-Villards Col du Glandon (150.8km)

Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda mu cyumweru gishishize agiye kwitabira Tour de France y'abari munsi y'imyaka 23
Areruya Joseph amaze kwiyerekana nk'umwe mu bakinnyi bakomeye ku mugabane wa Afurika mu gusiganwa ku magare
Mugisha Samuel wegukanye Tour du Rwanda 2018 na Areruya Joseph wegukanye iya 2017 bayoboye abagiye guserukira u Rwanda muri Tour de France y'abari munis y'imyaka 23
Areruya Joseph we asanzwe amenyereye imihanda yo mu Bufaransa kuko akinira ikipe yaho ya Delko Marseille Provence KTM
Munyaneza Didier ni umwe mu bagize ikipe y'abazahagararira u Rwanda muri Tour de l'Avenir 2018 izatangira kuwa Gatanu mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza