Mu makipe 17 yari yatangajwe na Ferwacy muri Kanama ko azitabira iri siganwa, abiri arimo Tirol Cycling Team yo muri Autriche na Sharjah Cycling Team yo muri Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, yamaze gutangaza ko atacyitabiriye iri rushanwa.
Nubwo byagenze bityo, hari andi makipe mashya yamaze kwiyongeramo arimo ikipe y’igihugu ya Kenya na Cameroun nk’uko Bayingana Aimable, Umuyobozi wa Ferwacy yabitangaje.
Ati “Iyo dutangaje amakipe mu kwezi kwa munani gushira, nyuma tubona amwe avuga ko atazaza kubera ubushobozi cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Nababwira ko ikipe ya Tirol na Sharjah zitazaza ariko hari izindi zajemo, ikipe y’igihugu ya Kenya n’iya Cameroun.”
Bayingana yavuze kandi ko aho imyiteguro y’iri rushanwa igeze ari heza cyane ndetse ko rizagenda neza kurusha uko bisanzwe kuko haba ibijyanye n’aho abazaryitabira bazaba byateguwe, umutekano ukaba umeze neza ndetse by’umwihariko abakinnyi b’Abanyarwanda ngo bateguwe neza ku buryo hari n’icyizere ko ryasigara mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ikurikirana.
Ku ruhande rw’u Rwanda, amakipe atatu azakina iyi mikino arimo Team Rwanda igizwe na Byukusenge Nathan, Nduwayo Eric na Gasore Hategeka bari basanzwe bakinira Benediction Club, bazafatanya na Ruhumuriza Abraham ukinira Cycling Club for All, CCA) na Biziyaremye Joseph ukinira Cine Elmay.
Iya kabiri ni Benediction Club igizwe na Byukusenge Patrick, Mugisha Samuel, Ruberwa Jean na Nizeyimana Alex basanzwe bakinira iyi kipe bazaba bari kumwe na Karegeya Jeremy wa Cine Elmay.
Ikipe ya gatatu ni Les Amis Sportifs igizwe na Uwizeye Jean Claude, Areruya Joseph na Tuyishimire Ephrem bari kumwe na Twizerane Mathieu na Hakiruwizeye Samuel ba CCA.
Ruhumuriza Abraham umwe mu bakinnyi bakuze bafite n’inararibonye bazaba bakinira u Rwanda by’umwihariko we azaba akina Tour du Rwanda ya karindwi, avuga ko ikipe ya Les Amis Sportifs ari yo ikomeye cyane ndetse ko nta gihindutse ari yo aha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Ati “ Les Amis Sportifs irakomeye irimo abasore nka Areruya na Uwizeye Jean Claude bakina neza, bashobora kuduha Tour du Rwanda. Twe bakuru turi muri Team Rwanda twizeye ko hari icyo tuzakora.”
Abakinnyi nka Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda 2015 azaba akinira ikipe ye ya Stradalli Bike Aid yo mu Budage mu gihe Ndayisenga Valens watwaye iri siganwa muri 2014 na Bonaventure Uwizeye bazaba bakinira Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo ndetse ubu bakomeje imyitozo mu Butaliyani.
Tour du Rwanda 2016, izatangira tariki ya 13 isozwe tariki ya 20 Ugushyingo.
Amakipe yose azitabira Tour du Rwanda 2016:
Amakipe atatu azahagararira u Rwanda
Team Rwanda
Club Benediction y’i Rubavu
Les Amis Sportif y’i Rwamagana.
Amakipe arindwi y’ibihugu byo muri Afurika
Ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo
Ikipe y’igihugu ya Ethiopia
Ikipe y’igihugu ya Eritrea
Ikipe y’igihugu ya Misiri
Ikipe y’igihugu ya Algeria
Ikipe y’igihugu ya Kenya
Ikipe y’igihugu ya Cameroun
Amakipe yabigize umwuga
Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo
Kenyan Riders Downunder yo muri Kenya
Cycling Academy Team yo muri Israel
Stradalli Bike Aid yo mu Budage
Amakipe atarabigize umwuga
Team Lowestrates.com yo muri Canada
Team Haute-Savoie Rhône-Alpes yo mu Bufaransa
Team Furniture Decarte yo mu Busuwisi
Inzira zizanyuramo Tour du Rwanda 2016 n’amatariki
Prologue: Tariki 13 Ugushyingo 2016, Stade Amahoro 3.3Km
Tariki 14 Ugushyingo 2016, Kigali- Kicukiro- Ngoma, 96.4 km
Tariki 15 Ugushyingo 2016, Kigali-Karongi, 124.7 km
Tariki 16 Ugushyingo 2016, Karongi-Rusizi, 115.9km
Tariki 17 Ugushyingo 2016, Rusizi- Huye, 140.7 km
Tariki 18 Ugushyingo 2016, Muhanga- Musanze, 125.8 km
Tariki 19 Ugushyingo 2016, Musanze-Kigali, 103.9 km
Tariki 20 Ugushyingo 2016, kuzenguruka stade Amahoro, 108 km





TANGA IGITEKEREZO