Uwizeyimana yegukanye agace ka Nyamata-Rwamagana, Areruya agumana umwenda w’umuhondo (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel, Manzi Rema Jules
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Bonaventure Uwizeyimana usanzwe akinira ikipe ya Club Benediction y’i Rubavu, niwe wegukanye agace ka Tour du Rwanda aho abasiganwa bavaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera berekeza i Rwamagana ku ntera ya kilometero 93.2.

Uwizeyimana yageze i Rwamagana akoresheje 2:16’28” mu rugendo rutari rworoshye na busa kuko rwaranzwe n’imvura ikomeye ubwo abasiganwa bari barenze mu Mujyi wa Kigali batangiye kwinjira mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uwizeyimana Bonaventure yatwaye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda nyuma yo gucika igikundi cyari kiyobowe na Lagab Azzedine ukinira Ikipe y’Igihugu ya Algérie muri metero nke ngo bagere ku murongo basorejeho mu Mujyi wa Rwamagana.

Uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Club Bénédiction yanditse amateka yo gutwara agace k’isiganwa muri Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka itandatu atangiye kuryitabira mu 2012.

Umwanya mwiza yajeho ni uwa kane mu 2014 mu gace ka Prologue aho abakinnyi basiganwe babarirwa ibihe n’uwa gatandatu mu gusiganwa mu muhanda mu gace kabereye muri Musanze 2016.

Uwizeyimana yakunze kwigaragaza cyane mu marushanwa yo hanze arimo isiganwa rikomeye muri Gabon ryitwa La Tropicale Amissa Bongo yegukanyemo agace ahigitse ibihangange biryitabira mu 2014.

Intsinzi ya Uwizeyimana Bonaventure w’imyaka 24 nta kintu kinini yigeze ihindura ku rutonde rusange kuko Areruya Joseph ufite umwenda w’umuhondo yawugumanye dore ko yaje ku mwanya wa gatandatu arushwa amasegonda abiri n’uwa mbere ariko anganya ibihe n’abandi bose bari imbere ye. Uwa kabiri ku rutonde rusange, umunya-Eritrea, Eyob Metkel we yaje ku mwanya wa karindwi anganya ibihe na Areruya Joseph.

Kugeza ubu, Areruya Joseph aracyari imbere kuko hagati ye n’umukurikira ku rutonde rusange, harimo intera y’amasegonda 38.

Tour du Rwanda izakomeza kuri uyu wa Gatandatu mbere y’umunsi umwe ngo isozwe aho biteganyijwe ko abasiganwa bazahaguruka mu Karere ka Kayonza berekeza i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ku ntera ya kilometero 86.

Andi mafoto y’abakinnyi bahembwa

Uwizeyimana Bonaventure ukinira Club Benediction y’i Rubavu ni we wegukanye agace ka Nyamata-Rwamagana
Areruya Joseph yagumanye umwambaro w'umuhondo
Greene Edward ukina muri Lowestrates.Ca yahembwe nk'umukinnyi uzamuka cyane
Holler Nikodemus wa Bike Aid yahembwe nk'umukinnyi mwiza uhatana cyane
Areruya Joseph yongeye guhembwa nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika
Areruya yanahembwe nk'umukinnyi mwiza w'Umunyarwanda

Amafoto ya Uwizeyimana watanze abandi ku murongo

Uwizeyimana yasesekaye i Rwamagana yasize igikundi cy'abakinnyi 19 cyaje kimukurikiye ho amasegonda ane
Uwizeyimana yasize abakinnyi bahatanye ubwo batangiraga kuzenguruka Umujyi wa Rwamagana
Uwizeyimana yishimira intsinzi nyuma yo kugera ku murongo ari imbere
Abakinnyi 19 bakoresheje ibihe bingana mu gace ka Nyamata-Rwamagana
Areruya Joseph wasoje ku mwanya wa gatandatu aracyari imbere ku rutonde rusange
Ruberwa (wafotowe kuri uyu wa Gatanu ubwo abasiganwa bari bageze i Rwamagana), ubu ari mu bari imbere
Byari ibyishimo by'ikirenga ubwo Uwizeyimana yegukanaga intsinzi mu gace ka Nyamata-Rwamagana
Uwizeyimana Bonaventure yari mu byishimo n'umutoza w'Ikipe y'Igihugu, Sterling Magnell, nyuma yo kwegukana intsinzi
Uwizeyimana Bonaventure aganira n'Umunyamakuru wa RBA, Nisingizwe Théoneste
Abakozi ba Cogebanque, umuterankunga w'imena muri Tour du Rwanda
Cogebanque yasobanuriye abatuye muri Rwamagana uko bakizigamira bikabaganisha ku bukire

Barindwi ba mbere muri iyi etape

1. Bonaventure Uwizeyimana: 2:16’28”
2. Hamza Yacine: 2:16’30”
3. Avila Edwin: 2:16’30”
4. Debretsion Aron: 2:16’30”
5. Ukiniwabo Rene Jean Paul: 2:16’30”
6. Areruya Joseph: 2:16’30”
7. Eyob Metkel: 2:16’30”

Aka gace ka Nyamata- Rwamagana ni ubwa mbere kabayeho mu mateka ya Tour du Rwanda kuva yaba mpuzamahanga mu 2009. Ni agace gatangira mu muhanda utambika ariko abakinnyi baraza kuzamuka udusozi dutatu tunatangirwaho amanota harimo ak’i Gahanga kari ku ntera ya kilometero 19,9; aka Kicukiro mbere yo kugera ku isoko kareshya na kilometero 25,7 ndetse n’aka Musha mbere yo kwinjira muri Rwamagana kari kuri kilometero 72,7.

Abasiganwa bahagurutse saa 10:30” bakora urugendo rwa kilometero 1,3 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe imbere ya Hotel Golden Tulip i Nyamata. Baraza gusoreza imbere ya Dereva Hotel babanje kuzenguruka inshuro ebyiri mu Mujyi wa Rwamagana ku ntera ya kilometero zirindwi.

Tour du Rwanda yatangiye irimo abakinnyi 73 kugeza ubu isigayemo abagera kuri 63 gusa. Mu icyenda bamaze kuvamo harimo bane bananiwe kurangiza agace ka Musanze- Nyamata kuri uyu wa Kane barimo Rougier-Lagane Christopher wa Mauritius; Haylay Kbrom na Redae Tedros b’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopie na Oros Samuel wa Dukla Banska Bystrica na Yannick Lincoln w’Ibirwa bya Maurice.

Makumyabiri ba mbere muri aka gace ka Nyamata-Rwamagana ni aba

Andi mafoto yo mu muhanda wa Nyamata-Rwamagana

Abasiganwa banyuze mu gace kahariwe inganda i Ndera mu Karere ka Gasabo
Uyu munsi abakinnyi basiganwe ku ntera ya kilometero 93.2 bava Nyamata berekeza Rwamagana
Isiganwa ry'uyu munsi ryayobowe igihe kirekire na Lagab Azzedine ukinira Ikipe y’Igihugu ya Algérie

UKO ISIGANWA RYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

12:50: Bonaventure Uwizeyimana yegukanye agace ka Nyamata- Rwamagana

12:40: Abasiganwa bari hafi kugera mu Mujyi wa Rwamagana aho baza kuzenguruka inshuro ebyiri mbere yo kugera ku murongo usoza.

- Twabibutsa ko iri siganwa rigende neza kugeza ubu, ryatewe inkunga na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (Minispoc); Cogebanque nk’umwe mu baterankunga bakuru; Skol; RDB; RwandAir; NAEB ibinyujije muri Rwanda Tea; Sebamed; Canal +; Rwanda Foam n’abandi.

12:35: Abanyonzi batatu Holler Nikodemus, Van Engelen na Lagab Azzedine ni bo bakiri imbere. Nta kabuza mu kanya hagiye kubaho gukubana byo ku rwego rwo hejuru ubwo baraba bagiye kugera ku murongo (sprint). Abasore bafite imbaraga mu maguru nibo batsinda ahantu nk’aha kuko biba bisaba kunyonga vuba.

12:30: Abanyonzi basigaje ibilometero 20 kugira ngo bagere mu Mujyi wa Rwamagana. Ni mu gihe abanyamakuru bo bamaze kuhagera kare ngo barebe uza kwegukana aka gace.

12:05: Abanyonzi barenze i Kabuga ahari abafana batakanzwe n’ikirere gisa umukara.

11:50: Abasiganwa bageze i Rugende gusa, imvura yo iri kugwa ari nyinshi bimwe bavuga ko iba ica ibiti n’amabuye.

- Hagati aho, Yannick Lincoln ukinira ikipe yo muri Birwa bya Maurice, amaze kuva mu irushanwa. Impamvu ntiziratangazwa kugeza ubu.

Yannick Lincoln amaze kuva mu irushanwa, ubu hasigayemo 63

11:30: Amagare ageze muri Special Economic Zone mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, Azzedine yabasizeho amasegonda 36.

11:20: Lagab Azzedine ari imbere amaze gusiga abandi umunota n’isegonda rimwe. Hagati aho icyo wamenya ku bijyanye n’abasore bazi guterera cyane ni uko abegukanye agace ka mbere ahazamuka ari aba bakurikira:

1. Kipkemboi Kiplagat Cornelius
2. Van Engellen Adne
3. Holler Nikodemus

Andi mafoto utabonye y’abasiganwa ubwo bahagurukaga i Nyamata

Umuterankunga Mukuru w'iri rushanwa, Cogebanque, yegereje abakunzi b'uyu mukino uburyo bashobora kwizigama bakiteza imbere
Abafana nk'ibisanzwe baba babukereye, aha barasobanurirwa imigabo n'imigambi ya Skol
Ubarebeye ku maboko, uhita ubona ko ari abasore b'intarumikwa bibahesha kunyonga igare banyanyagira
Barashaka ko iri rushanwa risigara mu Rwanda n'uyu mwaka
Aba basore baba babyambariye... izi ni inkweto zabugenewe bakoresha banyonga igare
Mugisha Samuel (iburyo) wigaragaje umwaka ushize ubu asigaye akinira Dimension Data yo muri Afurika y'Epfo
Imyuka ni yose...
Uyu nawe yadusigiye urwibutso...
Ubanza bari bari gusenga...

11:20: Abasiganwa bamaze kugenda intera ingana na kilometero 19.9. Kugeza ubu, batandatu bari imbere bashyizemo ibihe bingana n’umunota umwe ugereranyije n’igikundi kibakurikiye.

Areruya Joseph wambaye umuhondo, arahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa
Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda ya 2017 (Amafoto)

10:45: Lagab Azzedine w’Ikipe y’Igihugu ya Algérie, aratatse ashaka gukuramo ikinyuranyo cy’amasegonda 30 abakinnyi bari imbere basizeho igikundi.

10:40: Abakinnyi barimo Holler Nikodemus na Van Engellen Adne ba Bike Aid; Ruberwa Jean wa Benediction Club; Fournet Fayard Sebastien wa Haute Savoie Auvergne Rhones Alpes nibo bari imbere kugeza ubu

10:30: Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Nyamata bagiye kugenda ikilometero 1.5 mbere yo gutangira kubarirwa ibihe.

10:00: Abakinnyi batangiye kugera aho isiganwa rigiye guhagurukira mu Mujyi wa Nyamata. Bamwe bari kwishyushya mu gihe abandi bari kwiyandikisha mbere yo guhaguruka.

Umwe mu basore ba Les Amis Sportifs y'i Rwamagana isanzwe iterwa inkunga na Cogebanque asinyira ko yitabiriye iyi etape
Uwa Team Rwanda nawe yiyandika
Simon Pellaud (iburyo) uherutse gutitiza abasore b'u Rwanda, ariteguye
Abitabiriye iri siganwa nubwo baba bahanganye mu muhanda, ariko iyo bavuye ku igare bunga ubumwe
Ndayisenga Valens na mugenzi we bakinana muri Tirol Cycling Team nabo bari bifitiye icyizere mbere yo gutangira kunyonga igare berekeza i Rwamagana
Igare ni urwembe...
Areruya Joseph wambaye umuhondo, yerekeje i Rwamagana aho avuka
Humble umwe mu basore babiri bagize Urban Boys, nawe afata agafoto k'urwibutso n'abana b'i Nyamata
Umwe mu bakomiseri b'isiganwa (ibumoso) ari kumwe na Jock Boyer wahoze ari Umutoza w'Ikipe y'Igihugu y'umukino w'amagare mbere y'uko bahaguruka i Nyamata
Polisi y'Igihugu yakoze ku bikoresho byayo kugira ngo ize gucunga umutekano neza nk'ibisanzwe
Aba barajya inama ku bijyanye n'uyu mukino w'amagare

Amahirwe arahabwa nde?

Kuva Tour du Rwanda 2017 yatangira umwenda w’umuhondo umaze guca mu maboko y’abakinnyi batatu, Nsengimana Jean Bosco wawambuwe na Areruya Joseph, ugakomereza mu maboko ya Simon Pellaud gusa kugeza kuri uyu munsi wa gatandatu w’irushanwa, ufitwe na Areruya Joseph.

Uyu musore w’imyaka 21 ni na we uhabwa amahirwe yo kuza gusesekara ku ivuko i Rwamagana aho yigiye kunyonga igare ari uwa mbere cyangwa akaba yaza mu bahafi cyane kugira ngo akomeze gucungana n’amasegonda 38 arusha Eyob Metkel umukurikiye bakinana mu ikipe imwe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

Ntabwo baza koroherwa na Ndayisenga Valens na we uvuka muri aka gace ndetse akaba amaze kwegukana Tour du Rwanda ebyiri gusa muri uyu mwaka akaba atarigaragaza kuko atarambara ku mwenda w’umuhondo ndetse akaba nta n’agace na kamwe aregukanamo.

Uretse aba bakinnyi bakomeye n’Ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana irimo gukina Tour du Rwanda ku nshuro ya kabiri ariko bikaba ku nshuro ya mbere igiye gusoreza ku gicumbi cyayo, ishobora kuza gukora cyane ku basore bayo bakiri bato barimo Tuyishimire Ephrem, Rugamba Janvier, Mfitumukiza Jean Claude, Hakiruwizeye Samuel na Uwingeneye Jimmy baza kuba bigaragariza abafana.

Mu bandi bakinnyi bavuka i Rwamagana bari mu Ikipe y’Igihugu barimo Uwizeye Jean Claude na Ukiniwabo René Jean Paul.

Amafoto: Niyonzima Moise na Mazimpaka Jean Pierre


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza