Mu mwiherero w’abitegura shampiyona ya Afurika intego ni ukwegukana imidali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki kugira ngo Abanyarwanda bongere kubona ibihangange mu kunyonga igare muri Afurika biteraniye i Kigali nyuma y’imyaka umunani, abazaserukira igihugu bakomeje imyiteguro ikomeye amaso bayahanze kwegukana imidali myinshi ariko bakanenga uburyo bategurwa.

Ni inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kwakira rimwe mu masiganwa akomeye cyane rya shampiyona y’Afurika nyuma ya 2010 ubwo imidali myinshi yatahaga muri Eritrea na Afurika y’Epfo, u Rwanda rugatahira gutegura neza.

Si inzozi ko nyuma y’imyaka umunani ibi bitazongera kwisubiramo kuko kuri ubu abasore bo mu rwa Gasabo bahagaze neza ndetse bagiye bakubita ahababaza Eritrea isanzwe ari umwami w’igare kuri uyu mugabane aho bahuriye hose mu mezi ashize kandi ntibarashirwa.

Kuri uyu wa Gatanu, IGIHE yabasuye aho bari mu mwiherero i Nyamata batangaza byinshi biteze muri iri rushanwa, ibyo basezeranya Abanyarwanda ndetse n’amakipe amwe biteze ko azabaha akazi gakomeye.

Areruya Joseph nk’izina ryigaruriye imitima ya benshi akora amateka agahesha u Rwanda isiganwa rya mbere muri Afurika rya La Tropical Amissa Bongo 2018, akegukana Tour de l’Espoir byatanze itike ku gihugu yo kuzakina Tour de France U 23, byiyongera kuri Tour du Rwanda 2017 nayo yatwaye, afite intego zo kuguma kuzamura ibendera ariko ntibyoroshye.

Yagize ati “Twiteguye neza muri rusange urabona ko abakinnyi bameze neza. Muri shampiyona ya Afurika habamo imidali itatu muri buri cyiciro, turifuza ko twakwegukanamo myinshi ishoboka. Sinirebaho nka Areruya ahubwo tuzakorera hamwe ku nyungu zo gushakira igihugu ishema.”

Guhera ibumoso ni Mugisha Samuel, Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Niyonshuti Adrien, Ndayisenga Valens, JC Uwizeye na Munyaneza Didier

Mu kumwunganira, Mugisha Samuel basanzwe bakinana muri Team Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo banafatanyije bikomeye mu kwegukana Tour de l’Espoir, yagize ati “Kuri ubu u Rwanda nta gihugu cyo muri Afurika tugitinya, ubona ko abakinnyi bacu bamaze kwigirira icyizere kandi bahora bumva ko bashoboye. Ntabwo twavuga ko imidali tuzayitwara byoroshye ariko ni yo ntego.”

Mugisha na Areruya bazakina mu batarengeje imyaka 23, ariko Areruya yongereho gukina mu cyiciro cy’abakuru. Mu biganiro by’umutoza Sempoma Felex, byumvikana ko ari umusore afitiye icyizere cyinshi nubwo ashimangira ko bizasaba na bagenzi be gukora cyane kugira ngo batahirize umugozi umwe cyane cyane mu gice cyo gusiganwa mu muhanda.

Sempoma yagize ati “Irushanwa nk’iri riba rikomeye kuko rinitabirwa n’amakipe akomeye cyane kandi intego iba ari imwe ni ugutwara imidali. Mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye dufitemo abakinnyi babiri, tukagiramo babiri mu bakiri bato b’abakobwa n’ab’abahungu, ibi byiciro byose rero turashaka gutwara imidali duhereye ku wa zahabu n’undi wose waboneka.”

Yongeyeho ati “Abakinnyi bacu bamaze kumenyera amasiganwa cyane. Mu minsi mike ishize begukanye amasiganwa atatu akomeye muri Aurika yikurikiranya, birumvikana ni igitutu kuko bazaba basabwa no gutsindira imbere y’abafana. Gusa tugerageza kubaganiriza, kuko bagomba kumenya uko babyitwaramo, bashobora gutsinda cyangwa bagatsindwa.”

Felex Sempoma avuga ko yizeye ko u Rwanda ruzegukana imidali myinshi muri shampiyona y'Afurika

Avuga ko kuba u Rwanda rwaragize amahirwe rukabona umukinnyi w’inararibonye nka Adrien Niyonshuti wari umaze igihe adahamagarwa muri Team Rwanda kubera amasiganwa menshi yabaga afite mu ikipe yakiniraga ya Team Dimension Data for Qhubeka akaba yitezweho kuzayobora barumuna be mu muhanda, abagira inama nk’umuntu wababanjirije kandi wakinnye ku rwego rw’ababigize umwuga igihe kinini.

Niyonshuti na we yemeza ko byamushimishije kugaruka gukinira igihugu kandi yizeye ko imidali myinshi izasigara mu rugo ariko akagira n’ibyo anenga mu buryo abakinnyi bategurwa igihe gito nyamara abo baba bazahangana bo bahora hamwe.

Yagize ati “Urebye amakipe nka Eritrea, Ethiopia cyangwa Algeria, ni amakipe afite amateka maremare muri uyu mukino kandi amenyereye kwegukana imidali. Urebye ubu nibwo u Rwanda rurimo gukora amateka ariko mbere byari bigoye. Nko muri Eritrea ugiye gushaka abakinnyi b’amagare wabona abarenga 5000 ariko twe no kubona 100 byakugora. Murumva ko hakiri urugendo rurerure.”

Yongeyeho ati “Ni byo hari ibyakozwe ngo umukino wacu uzamuke kandi ubona ko ufite ejo hazaza ariko ikitaragenda neza imitegurire. Bari bazi igihe bafite cyo gutegura imikino nk’iyi Nyafurika, byari kuba byiza iyo bashyira imbaraga nyinshi mu gutegura aba bana cyane cyane abakobwa ubona ko bari hasi cyane n’abakiri bato (ingimbi).”

Niyonshuti Adrien we ntiyisjimiye uburyo abakinnyi bategurwa asaba Minispoc kongeramo imbaraga

Mu gihe Minispoc yanenzwe kuba itinda guha abakinnyi b’amagare ishimwe baba bemerewe iyo basohokeye igihugu ndetse kenshi ikaba igenda nta n’umuyobozi wo muri uru rwego rureberera siporo ihawe uyiherekeza, Niyonshuti asaba yo yakongera imbaraga ishyira muri uyu mukino kugira ngo abakinnyi babe benshi, kandi babone ko bashyigikiwe nabo barusheho kurwanira ishema ry’iguihugu aho bari hose.

Iyi shampiyona ya Afurika izakinirwa mu mihanda ya Kicukiro, Gasabo na Bugesera, izakinwa kuva tariki 14 kugera 18 Gashyantare 2018.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda mu bangavu (Women junior) ni Mushimiyimana Samantha na Irakoze Neza Violette, mu bakobwa bakuru (Women Elite) ni Ingabire Beathe, Girubuntu Jeanne d’Arc, Manizabayo Magnifique, Tuyishimire Jacqueline.

Mu ngimbi (Men junior) hazakina Habimana Jean Eric, Nkurunziza Yves, Gahemba Barnabé na Nzafashwanayo Jean Claude naho ikipe y’abagabo (Men Elite) igizwe na Bosco Nsengimana, Patrick Byukusenge, JC Uwizeye, Valens Ndayisenga, Adrien Niyonshuti, Areruya Joseph, Mugisha Samuel na Munyaneza Didier.

Amagare bazakoresha aba yitabwaho n'abakanishi bo ku rwego mpuzamahanga

Gahunda ya Shampiyona ya Afurika

Ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018

- Inama y’abatoza b’amakipe n’abayobozi b’irushanwa.

- Ibirori byo gufungura ku mugaragaro irushanwa

Ku wa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018

Ikipe z’ibyiciro byose zizasiganwa n’igihe (Contre la montre par Equipes)

Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018

Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye mu byiciro byose (Contre la montre Individuels)

Ku wa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018

Ikiruhuko

Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagore, ingimbi n’abangavu (Road Race)

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018

Gusiganwa mu muhanda mu bagabo na U23 (Road Race)

Girubuntu Jeanne d’Arc, Tuyishimire Jacqueline, Ingabire Beathe na Manizabayo Magnifique bazakina mu bagore
Bafata ifunguro ryiganjemo imbuto
Nkurunziza Yves, Habimana Jean Eric, Nzafashwanayo Jean Claude na Gahemba Barnabé bazakina mu ngimbi
Mugisha Samuel umaze kwigaragaza cyane muri uyu mukino mu Rwanda nawe afite icyizere ko ashobora kwanikira abatarengeje imyaka 23 azakinamo
Nkurunziza Yves uzakina mu ngimbi na Girubuntu Jean d'Arc bari ku meza
Mugisha Samuel, Munyaneza Didier na Areruya Joseph bazakina mu batarengeje imyaka 23
Bafatira ifunguro hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza