Mugisha Moïse yasizwe amasegonda atanu mu gace ka mbere ka La Tropicale Amissa Bongo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Mutarama 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Ku munsi wa mbere w’isiganwa rizenguruka Gabon, La Tropicale Amissa Bongo, Umunyarwanda Mugisha Moïse yabaye uwa gatanu asizwe amasegonda atanu n’Umutaliyani Viviani Attilio wegukanye agace ka mbere kakinwe kuri uyu wa Mbere.

Abasiganwa 89 bahagurutse i Bitam berekeza i Ebolowa ku ntera y’ibilometero 150 maze yegukanwa n’Umutaliyani Viviani Attilio ukinira Cofidis Solutions Crédits yo mu Bufaransa akoresheje amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda 47.

Yakurikiwe n’Umunya-Erythrèe Yemane Dewit, yarushije amasegonda atatu mu gihe Manzin Lorenzo wa Total Direct Energie na El Arbaoui Adil wa Maroc, bombi basizwe amasegonda ane ku mwanya wa gatatu n’uwa kane.

Mugisha Moïse wari mu gikundi cy’abakinnyi batatu ba mbere barimo Umunya-Morocco El Arbaoui n’Umunya-Erythrèe Yemane Dawit, mu bilometero 100 bya mbere, yasoreje ku mwanya wa gatanu arushwa amasegonda atanu n’uwa mbere.

Hasigaye ibilometero 30, Areruya Joseph yafashe icyemezo cyo gucika abandi maze ajya imbere, Carlos Oyarzun na Julien Antomarchi bamufata habura ibilometero 15 gusa ndetse biha amahirwe Aviviani Attilio wa Cofidis, wegukanye umwanya wa mbere.

Uhiriwe Byiza Renus yasoje isiganwa ari ku mwanya wa 28 yasizwe amasegonda 10 kimwe na Areruya Joseph wabaye uwa 42, Nzafashwanayo Jean Claude wa 48, Mugisha Samuel wa 55 na Munyaneza Didier wa 59.

La Tropicale Amissa Bongo iri ku rwego rwa 2.1, izakomeza kuri uyu wa Kabiri hakinwa agace ka kabiri, aho abasiganwa bazahagurukira Bitam berekeza mu gace ka Oyem, ku ntera y’ibilometero 120.

Mugisha Moïse wabaye uwa gatanu, ni we Munyarwanda waje hafi muri La Tropicale Amissa Bongo yatangiye kuri uyu wa Mbere
Umutaliyani Viviani Attilio ukinira Cofidis ni we wegukanye agace ka mbere
Abakinnyi bagize Ikipe y'u Rwanda bitabiriye La Tropicale Amissa Bongo (uhereye ibumoso ni: Areruya Joseph, Mugisha Samuel, Mugisha Moïse, Nzafashwanayo, Uhiriwe Byiza Renus na Munyaneza Didier)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza