Ndayisenga Valens aritabira Rwanda Cycling Cup ya mbere arwana kuri Uwizeye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Kanama 2017 saa 02:24
Yasuwe :
1 0

Ndayisenga Valens ubundi ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Tirol Cycling Team ku mugabane w’u Burayi, agiye kwitabira Rwanda Cycling Cup ya mbere uyu mwaka mu gace kitiriwe “Umuco” ashaka kurwana ku manota ya Uwizeye ngo adatakaza umwanya wa mbere.

Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa ry’amagare “Rwanda Cycling Cup” rirongera gukinwa mu gace kayo ka kane kitiriwe Umuco “Race for Culture” abasiganwa bakazahagurukira i Gatuna bagasoreza i Nyanza.

Iri siganwa ryari riteganyijwe kuba tariki 22 Nyakanga rikaza kwimurwa kubera ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu, rigiye kuba mu gihe hari abakinnyi bakomeye batari mu Rwanda.

Mu batazagaragara harimo Nsengimana Jean Bosco watwaye agace ka mbere “Memorial Lambert Byemayire”, Uwizeye Jean Claude yegukanye aka kabiri “Farmers’ Circuit”, Uwizeyimana Bonaventure wegukanye aka gatatu “Race To Remember” kimwe na Gasore Hategeka wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2017.

Aba biyongeraho Ukiniwabo René Jean Paul na Didier Munyaneza bose bajyanye n’ikipe y’igihugu mu masiganwa atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu bakaba bitegura iryitwa “Colorado Classic Race’ rizamara iminsi ine.

Kubura kw’aya mazina akomeye byatumye uzaba uhanzwe amaso cyane kuri uyu wa Gatandatu ari Ndayisenga Valens umaze kwegukana Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) ubusanzwe ukina ku mugabane w’u Burayi ariko ubu akaba ari mu Rwanda mu biruhuko.

Mu kiganiro uyu mukinnyi uzaba afatanyije n’ikipe ya Les Amis Sportif yazamukiyemo,yagiranye na IGIHE yavuze ko afite intego zo kwegukana aka gace ahanini kugira ngo afashe mugenzi we, Uwizeye Jean Claude kugumana umwanya wa mbere.

Yagize ati “Iyi ni Rwanda Cycling Cup yanjye ya mbere ngiye gukina uyu mwaka. Birumvikana sinshobora gukuramo amanota abandi bandusha kuko bakinnye eshatu ndahari.”

“Intego mfite ni ukwegukana aka gace kugira ngo katazatwarwa n’umukinnyi uhanganiye umwanya wa mbere na Uwizeye akaba yakwiyongerera amanota akawumukuraho. Ntabwo byoroshye gusa nzakorana n’abana bo muri Leas Amis Sportif tuzitwara neza.”

Ndayisenga yavuze ko azanakoresha imbaraga ze zose kugira ngo atsinde mu rwego rwo kwiyibagiza uko yatsinzwe muri shampiyona kandi ariyo yari yamuvanye i Burayi.

Yagize ati “Mu buzima bwanjye irushanwa ryose ngiyemo mba nshaka kuritsinda. Ubushize muri shampiyona ntibyagenze neza gusa bibaho nta kundi. Wenda Rwanda Cycling Cup nta cyo ivuze ku buryo kuyitsinda byampesha amanota runaka ariko izamfasha gukomeza kugira ishyaka ryo gutsinda buri gihe.”

Biteganyijwe ko abagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23 bazahagurukira i Gatuna bagasoreza i Nyanza ku ntera ya kirometero 167,8 naho abakobwa n’ingimbi bakazahagurukira ku Gitikicyinyoni bagasoreza i Nyanza mu Mujyi hareshya na kirometero 86,5.

Rwanda Cycling Cup ni irushanwa ryashyizweho mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’imbere mu gihugu kuzamura urwego rwabo no kumenyera amarushanwa. Iry’uyu mwaka rigizwe n’uduce 11 hakaba hamaze gukinwa dutatu.

Gasore Hategeka (imbere) yegukanye shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka ayitwaye Ndayisenga(inyuma)
Nsengimana Jean Bosco na Gasare Hategeka bakinira Benediction y'i Rubavu ntabwo bazagaragara kuri uyu wa Gatandatu
Uwizeye Jean Claude uri imbere wari uyoboye mu manota kugeza ubu ntabwo azakina agace ka kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza